skol

Gitifu yakijijwe n’amaguru ubwo Umuturage yazaga ku Mutema amusanze ku Biro bye

Amakuru   Yanditswe na: SHEMA EMMANUEL 15 February 2022

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubona ko mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, yarusimbutse nyuma y’uko umusore wo muri aka Kagari uherutse gufungurwa ku bw’imbabazi za Perezida, aje ku biro byako kagari ashaka kumutema ngo kuko bamutanzeho raporo yo gukekwaho ubujura.


Ibi byabaye ku manywa y’ihangu ahagana saa yine za mu gitondo cyo wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, ubwo umusore bakunze kwita Genga agiye ku biro by’Akagari agashaka gutema Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubona, Jean Paul Rimenyirufite.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikowa yakijijwe n’amaguru kuko ubwo uyu musore yazaga kumutema, undi yahise yirukira mu biro bye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nizeyimana Vedaste yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore yari agiye gutema uriya muyobozi nyuma y’uko atanzweho amakuru ko ashobora kuba ari inyuma y’ubujura bwavuzwe muri aka gace.

Ati “Yari yaketswe mu hantu hari haraye habaye ubujura, bakeka ko rero ari uwo witwa Tuyizere [Genga] kuko ni we ukekwaho ubujura dore ko yanafunguwe mu minsi ishize kuko yakoraga ubujura.

Amakuru avuga ko uyu musore yahise atoroka nyuma yo kugerageza gutema Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari.

Radio/Tv10

Author : SHEMA EMMANUEL

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ubuzima bw’abaryamana bahuje ibitsina bagiye koherezwa n’u Bwongereza...

Lata y’u Bwongereza yatekereje by’umwihariko ku baryamana bahuje ibitsina ,...
11 May 2022 0

Icyiciro cya mbere cy’abimukira kizazanwa mu Rwanda cyamenyeshwejwe igihe...

Abimukira bari mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe muri...
10 May 2022 0

Abadepite Batumije Minisitiri w’Ibidukikije mu nteko

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yafashe icyemezo cyo gutumiza Minisitiri...
5 May 2022 0

Burera: Inyubako y’ubucuruzi no guturamo yahiye ibirimo birakongoka...

Imiryango irindwi (7) y’inzu y’ubucuruzi iherereye mu isatenere ya Nyanga mu...
2 May 2022 0

Bamwe mu mpirimbanyi barashimira Leta ikomeje kurwanya ihohoterwa...

Impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore zirashima umuhate wa leta wo kurwanya...
2 May 2022 0

U Rwanda rwaje mu myanya y’imbere mu miyoborere y’ibihugu bikiri mu nzira...

Igihugu cy’u Rwanda cyaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu bikiri mu nzira...
29 April 2022 0