Mukamabano Gloria uheruka gusezera itangazamakuru nyuma yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko agiye gusubira muri uyu mwuga aho azajya akorana ibiganiro na Jean Pierre Kagabo bahoze bakorana mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA).
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jean Pierre Kagabo kuri KP Media24, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mukamabano yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ubuzima bwe nyuma yo guhagarika itangazamakuru, akerekeza muri Amerika aho yari asanze umuryango we.
Yavuze ko gufata umwanzuro wo gusezera kuri RBA, bitigeze bimworohera kuko yabitekerejeho igihe kinini.
Ati “Ntabwo byari ibintu byoroshye, buriya iyo ugiye guhindura ibyo wakoraga bigusaba kumara igihe kinini ubitekerezaho, cyane cyane umwuga w’itangazamakuru wubaka umuryango. Bariya bantu murabana, mukagendana, kuvuga ngo mbaye mbihagaritse biravuna ntabwo buriya byanyoroheye, ariko kandi byari ngombwa.”
Yagaragaje ko nyuma y’icyo gihe abitekerezaho yahisemo kongera gusubira mu itangazamakuru, akongera kuganira n’abamukurikira.
Ati “Icyo nabwira abantu ni uko banyitegura kuko hari ibyo ndimo gutegura kandi nzagendera ku bitekerezo byabo, ni vuba ndi kubikoraho ariko na Kagabo tuzajya tuba turi kumwe kenshi.”
Kagabo yahise yunga mu rya Mukamabano, avuga ko kuri KP Media24 bagiye kujya bategurira ababakurikira ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru kandi biri ku migabane yose y’isi.
Ati: “Aha tugomba kubategurira ibiganiro biri ku rwego rwo hejuru kandi biri ku migabane yose y’Isi. Bitareba cyane cyane ubuzima bw’abantu bwabo bwite gusa, ahubwo bireba ubuzima rusange, ku buryo ubirebye azajya avuga ngo hari icyo mvanyemo.”
Mukamabano yahise avuga ko hari ingingo nyinshi bazajya baganiro ndetse ko bazakomeza gutumira abahanga mu nzego zitandukanye.
Ku rundi ruhande, Mukamabano yongeye kwerekana uburyo yiyumvamo ibijyanye no kuririmba ndetse avuga ko hari n’indirimbo ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.
Ati “Nkunda kuririmba cyane kuko biri mu bintu binduhura, mfite n’indirimbo, buriya hari n’izo mutazi nshobora no kuzashyira hanze.”
Yakomeje avuga ko mbere y’uko ajya muri Amerika, hari album yakoranye na Producer Devy Denko ndetse ko ashobora kuzashyira hanze vuba.
Mukamabano yamenyekanye cyane mu gusoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Uretse kuba yarabaye umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake, Mukamabano yari n’Umuyobozi wa Televiziyo ya KC2.
Mu 2015 ni bwo Mukamabano Gloria, yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda. Yanize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’Iterambere ‘Development Studies’.
Yinjiye mu itangazamakuru akirangiza amashuri yisumbuye aho yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM, Radio na TV10 ndetse na Royal TV.
Mu mpera z’umwaka wa 2016, Gloria Mukamabano yerekeje kuri RBA.
Jean Peirre Kagabo ugiye gukorana na Gloria Mukamabano, nawe yasezeye kuri RBA yari amazemo imyaka 22 mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025.
Aba banyamakuru bakoranye igihe kinini kuri RBA mu biganiro bitandukanye harimo n’icyo mu 2019 bagiranye na Perezida Paul Kagame.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *