Ku ruhando Mpuzamahanga u Rwanda ruri ku mwanya wa 43 mu bihugu birangwamo ruswa nkeya n’amanota 57%. Ni mu gihe Denmark ari iya mbere n’amanota 90%, Finland na 88%, Singapore na 84%.
Bisobanuye ko kugira ngo u Rwanda ruzabe urwa mbere ku Isi ari uko ruzaba rufite amanota arenga 90% ruvuye kuri 57% rufite uyu munsi.
Perezida w’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa Ishami ry’u Rwanda akaba na Visi Perezida w’iryo huriro ku rwego rwa Afurika, Senateri Prof. Ngarambe Telesphore, yerekanye ko ruswa imeze nka virusi igenda yihinduranya.
Yavuze ko kuri ubu hagenda hiyongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga no kwakira ruswa bityo ko hakenewe n’ingamba zikomeye mu kuyihashya.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel na we yashimangiye ko abagifite imyumvire yo kwaka ruswa bakwiye kubigendera kure.
Ati “Tugomba kuyirwanya twivuye inyuma, ntabwo dushobora kwemera ko yaba mu Rwanda, yangiza ubuzima, imunga ubukungu bw’igihugu n’ibindi byinshi bibi. Abumva ko bazakomeza kwaka ruswa mucire birarura kuko ntibyemewe.”
Inzego z’ubutabera ziriteguye?
TI Rwanda yerekanye ko n’inzego ziri mu runana rw’ubutabera zigaragaramo ruswa nubwo igenda igabanyuka.
Nko mu Bushinjacyaha, igipimo cya ruswa kiri kuri 3,5%, Polisi y’u Rwanda biri 6,20%, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB iri kuri 2,70%, n’Urwego rw’Ubuzamanza ku kigero cya 2,40%.
Ku wa 8 Ukuboza 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubutabera, inzego ziri mu runana rw’ubutabera zagaragaje ko zishyize imbaraga mu guhashya ruswa ikizigaragaramo.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. (Rtd) Kabanda Kayigamba Pacifique, yashimangiye ko uru rwego rutihanganira ruswa ndetse n’abakozi barwo igaragaweho bahita birukanwa.
Ati “No muri RIB, ruswa iri mu byaha tutihanganira. Ntabwo twihanganira umugenzacyaha wese wagiye mu bintu bya ruswa. Dufite ndetse n’ishami ryihariye rishinzwe gukurikirana abantu bose bagaragaweho n’ibyo bikorwa bya ruswa. Ku buryo uretse kubajyana no mu nkiko, uwo ari we wese ugaragaweho n’ibikorwa bya ruswa arirukanwa.”
Yerekanye ko mu mwaka wa 2025, hamaze kwirukanwa abagenzacyaha batandatu kubera ibikorwa bya ruswa.
Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Ruberwa Bonavanture, yagaragaje ko guhera mu mwaka wa 2022 kugeza 2025 hakozwe dosiye 12 z’abashinjacyaha bakurikiranyweho ruswa, 11 birukanwa mu kazi.
Ati “Iwacu ugaragaweho n’iyo myitwarire wese arakurikiranwa ndetse agafatirwa n’ibihano bijyanye n’ubutegetsi nko kwirukanwa.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yemeje koko ko ruswa mu nzego z’ubutabera irimo ariko ko zitazigera ziyihanganira.
Ati “Ruswa iravugwa kandi irahari. Gusa murabizi ko itihanganirwa mu gihugu cyacu, no mu bucamanza ntabwo yihanganirwa. Ikindi ni uko ubifatiwemo akurikirwa kimwe n’undi muntu wese wakora icyo cyaha.”
Ubusanzwe ibihugu usanga birangwamo na ruswa, kuzamuka k’ubukungu kwabyo biba bigoye ndetse n’inzego z’umutekano zirahungabana.
Transparancy yerekana ko ibihugu byiganjemo ruswa nyinshi ku Isi birangajwe imbere na Sudani y’Epfo n’amanota 8%, Somalia n’amanota 9%, Venezuela n’amanota 10%, Syria n’amanota 12 mu gihe Yemen, Libya, Eritrea na Guinea Equatoriale binganya amanota 13%.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *