Gusenya FDLR bizabanziriza gukuraho ingamba z’ubwirinzi: Nduhungirehe
Yanditswe: Saturday 07, Mar 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizabanzirizwa n’ibikorwa by’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Mu butumwa Minisitiri Nduhungirehe yanyujije ku rubuga X kuri uyu wa 7 Werurwe 2026, yasobanuye ko ibyo ari byo bikubiye mu iteganyabikorwa ryo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi (CONOPS) riri mu masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku wa 6 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, ya Leta ya RDC igomba gusenya "bwangu FDLR n’imitwe iyishamikiyeho, u Rwanda na rwo rugakura ingabo n’ibikoresho bya gisirikare muri RDC."
Rubio yavuze ko ibi bibaye byubahirijwe nk’uko amasezerano y’amahoro ya Washington abiteganya, akarere k’Ibiyaga Bigari kagira ubukungu buteye imbere, ariko ko nibitaba ibyo, abantu bagize uruhare mu kubangamira umutekano w’akarere bazabona ingaruka zabyo.
Imbere y’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ku wa 6 Werurwe Perezida Paul Kagame yashimangiye ko mu gihe umutwe wa FDLR n’iwushamikiyeho ikiri hafi y’umupaka kandi ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ingamba z’ubwirinzi zizagumaho.
Hari abuririye kuri iri jambo, bagaragaza ko Perezida Kagame yanze ubusabe bwa Donald Trump wa Amerika bwo gukuraho ingamba z’ubwirinzi, ariko Minisitiri Nduhungirehe yasubije ko Umukuru w’Igihugu atabyanze, ahubwo ko amasezerano y’amahoro ya Washington yubahirizwa mu byiciro byateganyijwe.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati "Ni muri urwo rwego Minisitiri Marco Rubio yabigaragaje neza mu itangazo ry’ejo, agaragaza uko ibyiciro bikurikirana: Leta ya RDC igomba gusenya ‘bwangu’ FDLR, u Rwanda ‘rugakura ingabo n’ibikoresho muri RDC’ avuga ku ngamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, nk’uko biteganywa na CONOPS ziri mu masezerano y’amahoro ya Washington."
Amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe bwa mbere tariki ya 27 Kamena 2025, ashimangirwa ku ya 4 Ukuboza uwo mwaka mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame, Félix Tshisekedi wa RDC na Donald Trump wa Amerika.
Leta ya RDC ntiratangira gusenya FDLR ahubwo yakomeje guha uyu mutwe ubufasha burimo intwaro, ibiribwa n’amafaranga, bikorana mu kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Hari abarwanyi ba FDLR binjijwe mu gisirikare cy’iki gihugu no mu mitwe ya Wazalendo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *