Gushinga Nyatura, kuba intasi ya FDLR n’umubano wayo na Tshisekedi- Col Bora yahishuye byinshi
Yanditswe: Thursday 02, Apr 2026
Col (Rtd) Nshimiyimana Augustin wamenyekanye nka Col Bora mu buyobozi bwa FDLR kuri ubu akaba yaratashye mu Rwanda, yasobanuye ko ari we washinze umutwe witwaje intwaro wa Nyatura ugizwe n’Abanye-Congo mu rwego rwo gukomeza gucengeza ingengabitekerezo yo kugaragaza ko Umututsi ari umwanzi.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, aho yagaragaje ko ubwo abayobozi ba FDLR barimo Gen Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega, babonaga abarwanyi bawo bagenda bagabanyuka, batekereje gushinga imitwe igizwe n’Abanye-congo ariko bagatozwa ingengabitekerezo ya FDLR kugira ngo babafashe kurwanya Abatutsi mu Karere.
Yagize ati “Njyewe nagiye gushinga Nyatura ku mabwiriza ya Gen Omega ni Umugaba Mukuru wa FOCA, bampa amategeko ko ngomba kwiyegereza urubyiruko rw’i Masisi na Rutshuru kubera ko FDLR yari imaze gutakaza imbaraga nyuma y’intambara yitwaga Mutomboke. Baravuze bati genda ubiyegereze ubabwire ko abari kuduhiga nta bandi ko nubwo bavuga Mutomboke ni agakingirizo inyuma yabo hari undi muntu witwa Umututsi.”
“Bati ugende ubigishe ko tugomba gushyira hamwe mu kurwanya umwanzi duhuriyeho kuko Umututsi ntabwo azareba Umuhutu wavuye mu Rwanda, cyangwa Umuhutu w’umunya-Rutshuru urumva ko kubyumva byari byoroshye.”
Yagaragaje ko aba-Nyatura batazuyaje kumva ibyo basabwaga bituma byoroha mu gukwirakwiza ingengebitekerezo ya Jenoside.
Ati “Hiyongeraho ko bariya ba Nyatura n’urubyiruko, bakuru babo babitaga aba-combattant kandi bigishijwe n’aba Ex-FAR, bantuma rero kwari ukubereka ko ntacyo bazaba kubera ko tugiye gufatira hamwe, abo batomboke tukaba twabasubiza inyuma. Ikibazo rero bacyumvise vuba baratuyoboka, batangira no gukora ama-unite yabo.”
Yasobanuye ko yagiye mu bice bitandukanye birimo Rutshuru, Masisi, Nyamaboko mu Majyepfo ya Masisi no muri Kalehe ashakisha abashobora kwifatanya na FDLR kandi ngo byarakunze.
Ati “Nabasobanuriraga ko nibabyemera bazaba abantu bakorana bya hafi na FDLR. Ibyo byarabaye ndetse batangira no gutanga abasore babo bakajya mu myitozo ya gisirikare. Ni imyitozo yaberaga za Kinyana n’aho bitaga Rutshuro muri Bwito. Buriya abenshi bakoze imyitozo ya Gisirikare bahawe na Rurakabije Guillome, Umugaba wa CRAP [umutwe udasanzwe wa FDLR).”
Gushinga Nyatura byagize uruhare runini mu gukwirakwiza urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu banye-Congo, aho bagaragarizwaga ko umwanzi wabo ari Abatutsi.
Ni byo byatumye Abatutsi bo muri RDC bakomeza kwibasirwa bikomeye na benewabo b’Abanye-congo kubera ingengabitekerezo babibwemo na FDLR.
Iyo ngengabitekerezo kandi yaranagutse igera mu bayobozi bakuru ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangira kubona Abanyamulenge nk’Abanyarwanda kandi ari Abanye-Congo.
Imikoranire ya FARDC na FDLR si ibanga
Col Bora yasobanuye ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwakoranye n’uwo mutwe cyane kandi n’ubu bikorana.
Yavuze ko FDLR yamaze igihe kinini abasirikare bayo bahembwa umushahara wa Leta ya RDC kubera gufatanya urugamba i Kinshasa na Katanga.
Yerekanye ko kwambura intwaro uwo mutwe bitazorohera ubutegetsi bwa Tshisekedi kandi barabaye umwe.
Ati “Nabaye mu iperereza cyane n’inzego zabo [FARDC] z’iperereza hari aho twahuriraga, niba koko babitangije nibahere Kinshasa kuko naho FDLR irimo. Haba muri FARDC irimo, na n’uyu munsi hari abo twabanaga bari i Kinshasa, yewe no mu ba Nyatura kuko ninjye wayishinze hari abagiye guhagararira inyungu zayo i Kinshasa, cyangwa z’Abazalendo.”
Yakomeje ati “Bose bafite ngengabitekerezo yacu twabigishije.”
Yerekanye ko imvugo y’uko FARDC yakwambura intwaro FDLR idashoboka kuko umubano wabo ari nta makemwa.
Ati “Ibyo nanjye narabisomye ariko ni uburyo bwo kujijisha kuko babiteganya ntabwo babitangaza kuriya. Ahubwo bakagombye guhita babafata kuko bari kumwe muri FARDC. Barabahiga hehe se kandi bari kumwe? Ntabwo numva nyine kubanza babitangaza, kwifotoza n’uko mbazi ni ibikabyo ntabyo bazakora.”
Nk’uwabaye mu buyobozi bwa FDLR anashinzwe ubutasi, yasobanuye ko FARDC na FDLR ari umwe kuko ibikorwa byinshi by’urugamba babikorera hamwe, intwaro bazifatira hamwe bityo ko bakwiye kubafata aho kuvuga ko bagiye kubahiga kandi bari kumwe.
Col Bora yavuze ko gusenya FDLR bisaba kubanza guhera ku ngengabitekerezo uwo mutwe wubatse kandi ikomeje gukwira mu Karere aho kuri ubu yageze no butegetsi bwa Kinshasa, aho bumva ko Umututsi ari umwanzi.
Ati “Ubundi ikibazo ni ingengabitekerezo yabo. Niba ingengabitekerezo yabo itari nziza wavuga ko badateje ikibazo gute? Noneho ingengabitekerezo yayo yageze n’i Kinshasa kwa Perezida. Ni nayo mpamvu n’imbaraga zabaye nyinshi kubera ko bafite abo bayobozi babashyigikira muri byose, bajya no hanze y’igihugu n’umugabane kujya gukwirakwiza iyo ngengabitekerezo ya FDLR.”
Yashimangiye ko i Kinshasa hariyo abasirikare bakuru bahagarariye inyungu za FDLR, Wazalendo na Nyatura.
Hashize imyaka myinshi u Rwanda rugaragaza ko umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDC ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu kubera ibitero wagiye ugaba mu bice binyuranye by’igihugu bigahitana ubuzima bw’abantu.
Umutwe wa FDLR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse wayikwirakwije mu karere hose. Uvuga ko ushaka gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.
Gahunda y’ibikorwa by’ingabo [CONOPS] iri mu masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizabanzirizwa n’ibikorwa by’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Uyu mutwe umaze imyaka hafi 30 ushyigikiwe n’ubutegetsi bwa Congo ndetse mu myaka ya vuba Leta ya Kinshasa yawuvanze mu ngabo zayo bafatanya kurwanya AFC/M23.
U Rwanda ruheruka kugaragaza ko FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10.
U Burundi bwabahaye amaboko
Col Bora yagaragaje ko mu nshingano yari afite zo gushaka amakuru y’ubutasi bwo hanze ya FDLR, harimo no kujya gushaka amaboko y’inkunga z’ibindi bihugu.
Yasobanuye ko mu ngendo yakunze gukora hanze ya RDC harimo kwerekeza mu Burundi, aho bifuzaga ubufasha ku butegetsi bw’Igihugu kandi koko ko babubonye.
Ati “Ibyo kujya i Kinshasa byarashobokaga ndetse no mu bindi bihugu bituranye na Congo n’u Rwanda nabigeragamo ariko aho nakunze kugera ni mu Burundi. Nta kindi ikintu cya mbere aba ari ugushaka amaboko. Kwari ugushaka amaboko kandi nabo bafite ya ngengabitekerezo y’Abahutu. Urumva rero ako kadirishya twagombaga kukanyuramo. Amaboko mu Burundi arahari cyane cyane rwose.”
Yagaragaje ko abayobozi b’ibihugu bashyigikiye FDLR bari bakwiye kubivamo kuko ifite ingengabitekerezo ya Jenoside kandi itagamije icyiza mu Karere k’ibiyaga bigari.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *