Mu birori byo kwizihiza imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe, Umuyobozi Mukuru wayo, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko uru rwego rukomeje gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo guhangana n’ubwoko bushya bw’ibyaha bikomeje gukorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Uyu muhango wanaranzwe no gutanga ipeti rya Assistant Inspector of Police ku banyeshuri 436 barangije amasomo abategura kuba ba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda.
CG Namuhoranye yasobanuye ko Polisi y’u Rwanda ikomeje gukorana bya hafi n’inzego za polisi zo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo gukomeza kunoza ibikorwa byo kubungabunga umutekano.
Yagaragaje ko igihugu kimaze gutera intambwe ishimishije mu rwego rwo gutuma abaturage bagira ituze kandi bakabaho batekanye. Yongeyeho ko uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano rwabaye inkingi ikomeye y’ikorwa ry’akazi ka Polisi.
Ati: “Ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage bwatanze umusaruro ugaragara. Hari n’abashakashatsi babyanditseho mu gitabo bise ‘The Police and the Community in Rwanda’, bagaragaza uburyo u Rwanda rwahisemo guha abaturage ijambo n’uruhare mu bikorwa byo kwicungira umutekano.”
Yavuze ko icyo gitabo gisobanura neza ko umutekano igihugu gifite uyu munsi ushingiye ku mikoranire myiza hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano. Kigaragaza kandi ko kubungabunga umutekano bitarangirira gusa mu gukurikiza amategeko no gufata abanyabyaha, ahubwo ko bisaba no kubaka icyizere no gutega amatwi abaturage.
Cyongera kugaruka ku rugendo igihugu cyanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse kikanatanga urugero rw’urubyiruko rw’abakorerabushake rufasha mu gukumira ibyaha, nk’ikimenyetso cy’uko ibisubizo bishingiye ku bufatanye bw’Abanyarwanda ari byo byatanze umusaruro.
CG Namuhoranye yavuze ko ibyaha byinshi biri kugenda bihindura uburyo bikorwa, cyane cyane ibishingiye ku ikoranabuhanga, bityo Polisi ikaba igomba kujyana n’izo mpinduka.
Yagize ati: “Muri iki gihe, umuntu ushaka kwiba banki ntaba agikeneye kuyigeramo cyangwa kumena imiryango yayo. Birashoboka ko icyaha gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga umuntu ari kure cyane. Ni yo mpamvu uburyo bwo kurinda umutekano bugomba na bwo guhinduka.”
Yasobanuye ko Polisi y’u Rwanda iri gushyira imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga mu gukumira no gukurikirana ibyaha. Mu bikoresho biri gukoreshwa harimo camera zifasha mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ndetse n’izifashishwa mu kurwanya ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yakomeje avuga ko Polisi izakomeza kongerera ubushobozi abakozi bayo binyuze mu mahugurwa no kunoza imikorere, kugira ngo bakomeze gutanga serivisi zinoze kandi zirangwa n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo.
Yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda igihagaze bwuma ku nshingano zo kurinda Abanyarwanda n’ibyabo no gukomeza kubungabunga umutekano w’igihugu.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *