skol
fortebet

Guterera umukobwa ivi ni umwuka wa Satani - Apotre Gitwaza

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Thursday 23, Jul 2026

Guterera umukobwa ivi ni umwuka wa Satani - Apotre Gitwaza

Sponsored Ad

skol

Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yatangaje ko ibyo abasore bakora baterera ivi abakobwa mu gihe babambika impeta babasaba ko bazabana akaramata byatangijwe n’abayoboke ba satani ariko birangira byinjiye no mu bakirisito, ababuza kuzongera kubikora.

Yabigarutseho mu cyigisho yatanze ku wa 22 Nyakanga 2026, kivuga Ingeso nziza no Gukiranuka.

Yavuze ko atari ngombwa ko abantu bashyira ibintu byose ku mbuga nkoranyambaga kuko ari ho abarozi n’amashitani ahera amenya ibintu byabo.

Dr Gitwaza yavuze ko abasore bakunda guterera ivi abakobwa nyamara ari imihango yatangijwe n’abatemera Imana.

Ati “Ikindi mbabwira gikomeye mutazi ariko cyatejwe imbere n’abayoboke ba satani, mwe murabikora abahungu. Guterera umukobwa ivi ngo umwambike impeta. Biriya muba mukoze uba ugiye munsi y’imbaraga zindi ni yo mpamvu mubona ingo zitagikomera ubu. Ntugaterere umukobwa ivi na gato. Bibiliya iravuga ngo muzapfukamire Imana yonyine, uriya ni umuco wazanywe n’abakorera Satani wemerwa n’abakirisito n’abana b’imana, ntuzabikore ngo uterere umukobwa ivi.”

Yohana yagiye guterera malayika ivi, malayika aramubuza amubwira ko ari imbata mugenzi ahubwo Imana yonyine ipfukamirwa.

Dr Gitwaza yabujije abakobwa kwemera ko abasore babaterera ivi kuko bisenya imiryango, avuga ko ari imico y’i Burayi na Amerika kandi abantu baho benshi birangira batandukanye n’abo bashakanye.

Ati “Ni bangahe bubatse i Burayi? Bose batandukanye n’abo bashakanye kubera ibyo byo gutera ivi kuko si Imana iyoboye urwo rugo, ruyobowe n’ikidayimoni cy’uwo bapfukamiye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa