skol

Guverinoma yamaze impungenge abaturage batanyuzwe n’imisanzu mishya ya mituweli

Yanditswe: Thursday 26, Mar 2026

featured-image

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko amavugurura yakozwe ku mafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ‘mituweli’ atagamije gushyira umutwaro uremereye ku baturage, yizeza ko abafite ibibazo bazegerwa bagafashwa.

Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, avuga ku bikorwa bya Guverinoma bigamije kwita ku muturage.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva, yasobanuye ko mu rwego rwo kubakira ubushobozi ubwisungane mu kwivuza, hongerewe umusanzu umuturage yatangaga.

Ati “Mituweli yatumye Abanyarwanda benshi batinyuka kujya kwa muganga hakiri kare. Turishimira ko Abanyarwanda bagera kuri 88% bari muri ubu bwishingizi.”

Iyi gahunda yatangiye buri muturage asabwa gutanga 1000 Frw, mu 2011 aza kuzamurwa ashyirwa kuri 3.000 Frw ariko inkuru igezweho ni uko yongeye kuzamurwa.

Abo ku rwego rwa mbere bishyurirwa na Leta 100%, abo ku rwa kabiri bishyura 3.000 Frw, abo ku rwa gatatu bishyura 5.000 Frw, abo ku rwa kane bishyure 8.000 Frw, abo ku rwa gatanu bo bishyura 20.000 Frw.

Hashingiwe kuri ‘System Imibereho’ bigaragara ko Leta yishyurira abadafite ubushobozi bangana na 6,89%, abazajya batanga 3.000 Frw Leta ikabatangira 1000 Frw bangana na 23%, abishyura 5.000 Frw barenga 35%, abazajya batanga 8.000 Frw bangana na 26%, mu gihe abatanga ibihumbi 20 Frw bangana na 8%.

Dr. Nsengiyumva yasobanuye ko kuba ku ndwara zisanzwe zishingirwa, harongewemo izisanzwe zibasira Abanyarwanda nka kanseri, gusimbuza impyiko, kubaga umutima, kubaga amagufwa n’umugongo, guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo ndetse n’urutonde rw’imiti, byazamuye ikiguzi cy’ubu bwishingizi.

Yagaragaje ko kuva mu myaka 10 ishize, amafaranga ikigega cya mituweli cyakoreshaga yikubye inshuro zirenga ebyiri, aho yavuye kuri miliyali 39 Frw mu 2015/2016, agera kuri miliyari 98 Frw mu 2024/25.

Yakomeje agira ati “Twese nk’Abanyarwanda, ubuzima bwacu nitwe bureba kuko tuzi neza ko ak’imuhana kaza imvura ihise.”

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasobanuye ko kwiyongera kw’amafaranga ya mituweli bitagamije gushyira umutwaro uremereye ku baturage, yizeza ko abafite ibibazo bazegerwa bafashwe.

Ati “Ntabwo agamije gushyira umutwaro uremereye ku baturage, ahubwo agamije gutuma iyi gahunda irushaho gukora neza, mu buryo buhamye, kandi burambye mu nyungu za buri wese.”

Yavuze ko nk’umurwayi w’impyiko ukenera serivisi ya ‘dialyse’ inshuro eshatu buri cyumweru, aba asabwa kuyikoresha nibura inshuro 156 ku mwaka. Uyu murwayi adafite ubwishingizi yasabwa kwishyura 9.419.904 Frw ku mwaka ariko uyifite yakwishyura 10% (941.990 Frw) gusa.

Nubwo hari inyungu nyinshi, Minisitiri Dr. Nsengiyumva yanagaragaje ko nyuma y’uko uburyo bwo gutanga imisanzu mishya butangajwe hari abagaragaye bavuga ko batasobanukiwe uburyo byakozwemo n’abavugaga ko baciwe amafaranga menshi bijyajye n’ubushobozi.

Ati “Ndagira ngo mbamare impungenge rwose ko kugena aya mafaranga no gushyira abaturage mu byiciro byakoranywe ubushishozi kandi bikorwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, kandi Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabitwibukije ku wa Mbere, tuzakomeza kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo bafite.”

Ubwo Perezida yaganiraga n’Abayisilamu ku wa 25 Werurwe 2026, ikibazo cya mituweli kiri mu byo yabajijwe kandi yijeje abaturage ko ahagaragayemo amakosa bigomba gukosorwa.

Aya mavugurura mu mitangire y’umusanzu muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza yitezweho kandi kuzamura umusanzu w’abanyamuryango ukagera kuri miliyari hafi 70 Frw mu 2026/2027, bingana na 48% by’amafaranga akenewe.

Guverinoma nayo izakomeza kunganira abaturage itanga 52% asigaye, kugira ngo ikigega cy’ubwishingizi kibone ingengo y’imari gikeneye.

Ku bijyanye n’uburyo bw’imyishyurire igihe umunyamuryango ahawe serivisi z’ubuvuzi, umunyamuryango azajya yishyura inyunganirabwishyu igihe cyose ahawe ubuvuzi ingana na 200 Frw ku rwego rw’ikigo nderabuzima n’urw’ivuriro ry’ibanze ndetse azajya anishyura 10% y’ikiguzi cy’ubuvuzi ku rwego rw’ibitaro.

Depite Mukabunani Christine, yerekanye ko kuba umusanzu warazamutse, byari bikwiye kujyana no kuba abafite ubwishingizi bwa mituweli bakwemererwa kwivuriza cyangwa gushaka imiti mu mavuriro yigenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa