skol
fortebet

Habineza yatsinzwe amatora atekereza guhita akuramo ake karenge mu gukina politiki

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza wari mu bahatanira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi avuga ko yatsinzwe amatora y’umukuru agahita atekereza kuva muri Politiki burundu.
Mu kiganiro na IGIHE, Uyu mugabo washakanye na Kabarira Edith yavuze bimwe mu bikomereye ishyaka rye nyuma yo gutsindwa amatora birimo no kuba batarashobora kwishyura amafaranga y’inguzanyo bafashe kugirango ibikorwa byo (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza wari mu bahatanira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi avuga ko yatsinzwe amatora y’umukuru agahita atekereza kuva muri Politiki burundu.

Mu kiganiro na IGIHE, Uyu mugabo washakanye na Kabarira Edith yavuze bimwe mu bikomereye ishyaka rye nyuma yo gutsindwa amatora birimo no kuba batarashobora kwishyura amafaranga y’inguzanyo bafashe kugirango ibikorwa byo kwiyamamaza bigende neza.

Yanakomoje ko nyuma yo kwakira ko yatsinzwe yatekereje guhita akuramo ake karenge mu gukina politiki, ndetse byari byatangiye kuvugwa ko ari mu nzira zisezera ku buyobozi bwa Green Party.

Yagize ati “Nanjye numvaga ko nshobora kwegura ariko abo nabibwiye bo mu ishyaka ntabwo babyishimiye kandi nanjye nabivuze mbabaye.”

Nyuma ariko, Habineza yagiye atambutsa ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugaragaza ko yisubiyeho, ati “Turacyahari kandi nzaba Perezida w’u Rwanda mu gihe cya vuba. Nizeye ko muzantora ubutaha. Twaratsinzwe ariko turongera tureguka.”

Ahandi yagize ati “Ntabwo ngiye kuva muri politiki. Abanyarwanda bangaragarije urukundo n’urugwiro, ntabwo nzabatenguha.”

Habineza avuga ko bateganya guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2024.Ngo bishobotse mu matora ataha y’Abadepite n’abasenateri naho bahatana.

Habineza abana n’umugore we, Kabarira Edith usanzwe yibera muri Suede nk’umuturage uhatuye, ndetse n’umugabo we Dr Frank Habineza yari yaramaze kubona ubwenegihugu bwa Suede, ariko yemera kubureka kugirango yemererwe kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, kuko bitemewe kwiyamamaza ufite ubundi bwenegihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa