Hari abavuye muri Guverinoma rugikubita: Impinduka zakozwe mu nzego nkuru z’igihugu mu 2025
Yanditswe: Friday 26, Dec 2025
Muri Nyakanga 2025, nyuma y’ibirori byo Kwibohora31, inkuru ikomeye yabaye Guverinoma nshya ya Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda asimbuye Dr. Edouard Ngirente.
Ni impinduka ihatse izindi zakozwe kuko uwashyizeho Guverinoma iyo agiye, na yo ihita yegura umukoreye mu ngata agashyiraho inshya. Dr. Ngirente wari umaze imyaka hafi umunani yabererekeye Dr. Justin Nsengiyumva.
Ibi byatumye bamwe mu bari bamaze amezi muri Guverinoma nka Dr. Patrice Mugenzi wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu Ukwakira 2024 yibura ku rutonde rw’abakomeza inshingano nka ba Minisitiri muri guverinoma yashyizweho ku wa 24 Nyakanga 2025.
Inkuru nk’iyi kandi yatashye mu matwi ya Dr. Valentine Uwamariya na we wari umaze umwaka muri Minisiteri y’Ibidukikije, asimburwa na Dr. Arakwiye Bernadette, naho Eric Rwigamba wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi asimburwa na Dr. Ndabamenye Thelesphore.
Hari abatararambye muri Guverinoma
Umwaka wa 2025 watangiye muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hari amaraso mashya, kuko Dr. Patrice Mugenzi yinjiye muri izi nshingano ku wa 18 Ukwakira 2024, asimbuye Musabyimana Jean Claude.
Nyuma y’amezi icyenda, uyu mugabo yavuye muri Guverinoma asimburwa na Dominique Habimana ku wa 24 Nyakanga 2025 ubwo hashyirwagaho Guverinoma nshya.
Akimara kumenya ko yasimbujwe muri Guverinoma yahise yandika kuri X ashimira Perezida Kagame “amahirwe mwampaye yo gukorera u Rwanda.”
Ati “Nabigiyeho byinshi kandi ndacyaharanira gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda.”
Uwari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, we yari yagumye muri Guverinoma nshya yatangiye imirimo muri Nyakanga 2025 ariko nyuma y’amezi ane gusa yahise asimbuzwa Dr. Thelesphore Ndabamenye wari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.
Kuri Dr. Ndabamenye amata yabyaye amavuta kuko ku wa 1 Ukuboza 2025, yavuye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minagri yari amazeho amezi ane, ahita agirwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, umwanya yari arimo uhabwa Dr. Uwituze Solange.
Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na ho Gen (Rtd) James Kabarebe wari wagumye muri guverinoma nshya yashyizweho muri Nyakanga 2025, ku wa 1 Ukuboza yasimbuwe na Dr. Usta Kaitesi wari umaze umwaka umwe muri Sena y’u Rwanda.
Ku wa 1 Ukuboza, Gen (Rtd) James Kabarebe, yahise agirwa Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.
Hari aho Abanyamabanga bahoraho basimbujwe batamaze iminsi
Abanyamabanga bahoraho muri za Minisiteri ntabwo bari mu bagize Guverinoma ariko na bo bashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu.
Mu bashyizweho mu 2025 hari n’abavuye muri izo nshingano mu gihe gito cyane ku buryo bigoye ko hari igikomeye baba barazikozemo.
Urugero ni ibyabaye kuri Dr. Muhammed Semakula, wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, ku wa 16 Nyakanga ariko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 28 Ugushyingo 2025 imusimbuza Ndayizigiye Jean Marie Vianney.
Dr. Semakula yamaze amezi ane ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima.
Undi uzakomeza kuzirikana 2025 ni Gisèle Umuhumuza wamaze imyaka itari mike ayobora Wasac Utility Ltd, ariko ku wa 16 Nyakanga, agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.
Aka wa mugani w’akaryoshye kadahora mu itama, uyu mubyeyi yamaze iminsi mike cyane muri izi nshingano ahita atangira gukurikiranwaho ibyaha, atabwa muri yombi, ndetse yisanga mu nkiko kubera ibikorwa bimwe byakozwe agikorera muri WASAC Group Ltd.
Yasimbuwe na Canoth Manishimwe wagizwe Umunyamabanga Uhoraho wa Mininfra ku wa 18 Nzeri 2025, nyuma y’iminsi mike Umuhumuza akurikiranywe n’ubutabera.
Mu bandi uyu mwaka usize batakiri mu kazi ka Minisiteri harimo Uwayezu Jean François Regis wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Yasimbuwe ku wa 16 Nyakanga 2025 na Candy Basomingera.
Uyu mwaka waranzwe n’inkubiri y’ifungwa ry’abayobozi bamwe, ariko bica igikuba muri WASAC Group Lt ubwo Prof Omar Munyaneza wari Umuyobozi Mukuru wayo yatabwaga muri yombi muri Kanama 2025, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa, itonesha no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Urugendo rwe muri iki kigo rwahise rushyirwaho akadomo.
Muri Nzeri Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse Prof Munyaneza, Gisele Umuhumuza wayoboye Wasac Utility na Dominique Murekezi wayoboraga WASAC Development ko bafungurwa by’agateganyo, bagakurikiranwa bari hanze.
Dr. Patrice Mugenzi yamaze amezi icyenda ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ntiyasubira muri Guverinoma yashyizweho muri Nyakanga 2025
Muhammed Semakula yamaze igihe gito ari Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE ahita asimbuzwa
Gisèle Umuhumuza yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA iminsi mike ahita atabwa muri yombi
Dr Mark Cyubahiro Bagabe yavuye muri Guverinoma nyuma y’amezi ane hashyizweho Guverinoma Nshya
Dr. Ngirente Edouard wamaze imyaka hafi umunani ari Minisitiri w’Intebe yasimbuwe kuri uyu mwanya muri Nyakanga 2025




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *