Hari amafaranga yavuye mu Bukerarugendo yasaranganyijwe imishinga 105 y’abaturiye parike z’igihugu
Yanditswe: Friday 18, Apr 2025

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 3,2 Frw mu yavuye mu bukerarugendo, yateye inkunga imishinga 105 y’abaturiye parike mu 2024.
Urwego rw’Ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ [arenga miliyari 932 Frw] mu 2024, bigaragaza izamuka rya 4,3% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Raporo ya RDB y’ibikorwa by’umwaka wa 2024 igaragaza ko byagizwemo uruhare n’izamuka rya 27% ku musaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi n’izamuka rya 11% ku ngendo z’indege.
Abaturage baturiye parike zitandukanye buri mwaka basaranganywa 10% by’ayo zinjije, agashyirwa mu bikorwa by’inyungu rusange n’imishinga y’iterambere n’imibereho myiza.
Iyi raporo igaraza ko imishinga 105 y’abaturage yatewe inkunga, igizwe na 43,1% ikora mu bikorwa by’ubuhinzi, 41% ijyanye n’ibikorwaremezo, 10,5% yakoreshejwe mu gutanga ibikoresho bitandukanye, 2,9 akoreshwa mu gusana ibikorwa by’abaturage inyamaswa zangije mu gihe 1,9% yagenewe ibigo by’ubucuruzi by’abaturage baturiye barike.
Abasura Parike z’Igihugu mu 2024 bariyongereye bagera ku bihumbi 138, zinjiza miliyoni 38,8 $ avuye kuri miliyoni 35,8 $ mu 2023.
Kuva mu 2005, arenga miliyari 10 Frw amaze gushorwa mu mishinga ifasha guhindura imibereho y’abaturiye Pariki z’Igihugu zirimo iy’Ibirunga, iya Nyungwe, n’iya Akagera.
Ku bufatanye bwa RDB ifite mu nshingano ubukerarugendo, inzego z’ibanze n’abaturiye pariki, hubatswe imishinga irenga 880 ifasha mu iterambere ry’imibereho myiza yabo, irimo amashuri, amavuriro, inzu zituzwamo imiryango, imiyoboro y’amazi no guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Inzego zitandukanye zihamya ko byatanze umusaruro mu bijyanye no kubungabunga parike z’igihugu kuko hari abaziraragamo bakoreramo ubuhigi no kwangiza ibidukikije.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *