Hasabwe ko inyito ‘Ubushinjacyaha’ yahinduka hagashakwa indi irimo no gushinjura
Yanditswe: Monday 26, Jan 2026
Umwe mu banyeshuri b’amategeko mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) yashyize hanze inyandiko isaba ko inyito ‘Ubushinjacyaha’ yahindurwa hagashakwa irindi jambo ririmo no gushinjura kuko mu gihe cyo kuburana Ubushinjacyaha buba bufite inshingano zo gushinjura.
Iyo nyandiko ikubiye mu bushakashatsi butari ubutegetswe n’ishuri bwakozwe na Umuhuza Mugisha Yves abushyikiriza ubuyobozi bwa ILPD yigamo ndetse burakirwa.
Uwo munyeshuri agaragaza ko inyito ‘Ubushinjacyaha’ yatangiye kuyikoraho ubushakashatsi ubwo yigaga amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Amategeko.
Agaragaza ko asanga bukwiye kwitwa ‘Ubushinjashinjura’ cyangwa hagashakwa indi nyito ibumbiyemo izo ngingo zombi.
Umuhuza yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru , ko yasanze itegeko rishyiraho Ubushinjacyaha bw’u Rwanda inshingano n’imiterere byabwo nta kibazo kirimo ahubwo ko ijambo ‘Ubushinjacyaha’ ari ryo asanga rishingamira ko urwo rwego rubereyeho gusa gushinja ibyaha.
Ati “Abantu ntibakwiye kumva ko niba bagiye kujyanwa mu Bushinjacyaha nta kiza cyaho. Abenshi babifata gutyo ariko turebye mu nshingano zabwo dusanga harimo no gushinjura kuko ni ugitanga ubutabera buboneye mu izina rya Leta.”
“Mu mategeko abashinjacyaha ntibashaka ibimenyetso bishinja gusa bashaka n’ibishinjura noneho bagashyira ku munzani.”
Yakomeje agaragaza ko kuba urwo rwego rwitwa gutyo atari ikosa ry’umuntu runaka kuko iryo jambo ryo ryari risanzwe rihari, icyakoze akagaragaza ko na ryo ryahinduka nk’uko n’ijambo Gereza ryasimbujwe Igororero kandi ko ari yo nyito ihuye n’ibihakorerwa.
Ati “Hariya hantu si mu buroko cyangwa mu nzu y’imbohe ahubwo abajyayo baba bagiye kugororwa. Uwatanzeho igitekerezo na we yabikozeho ubushakashatsi bituma bihinduka kuko kuba mu Cyongereza bavuga ‘prison’ ntibivuze ko tugomba kubikoresha uko ahubwo dushaka ibyacu bihuye n’umuco wacu.”
Mugisha yongeyeho ko kuba iyo nyito iganisha ku gushinja ibyaha gusa bigira ingaruka ku buryo abaturage bumva ubutabera kuko bumva ko mu gihe bagonganye n’amategeko nta kindi cyiba uretse gushinjwa nyamara ukuri ari uko bashobora no gushinjurwa bitewe.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yabwiye IGIHE ko kuba umunyeshuri yakora ubushakashatsi mu bijyanye n’ibyo yiga biri mu burenganzira bwe, icyakoze yirinda kugira icyo avuga ku bibukubiyemo, ahubwo ahamya ko ibyerekeye urwego avugira ari ibiteganywa n’amategeko.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *