Umunyamakuru Iribagiza Glory yasabye ubutabera nyuma yo kuvuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Umunyamakuru Iribagiza Glory yandikiye Perezida Paul Kagame ibaruwa ifunguye asaba kurenganurwa, avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko ubutabera ntibukurikiranwe neza.
Yavuze ko ikibazo cye yagishyikirije Isange One Stop Center, ariko ntiyakirwa neza ndetse ngo ntiyahabwaga amakuru ahagije ku ikirego cye. Yagaragaje ko nubwo ukekwaho icyaha yafashwe, yaje kurekurwa nyuma y’igihe, ibintu avuga ko byamubabaje cyane.
Iribagiza yavuze ko yakomeje gukurikirana inzego zitandukanye zirimo Isange n’Ubushinjacyaha, ariko ntahabwe ibisobanuro bihagije, bigatuma akomeza kugira ihungabana no kumva atarenganyijwe.
Mu gusubiza kuri ibi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko iperereza ryakozwe hakurikijwe amategeko, dosiye igashyikirizwa Ubushinjacyaha, ndetse uregwa akaza kurekurwa hashingiwe kuri raporo ya muganga yemewe n’amategeko.
Iribagiza akomeza gusaba ubuyobozi bukuru bw’igihugu kumufasha kubona ubutabera, avuga ko atizeye ko ikibazo cye cyakemuka hatabayeho ubufasha bwabwo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *