skol
fortebet

Hotel yo mu Rwanda yaje ku mwanya wa kabiri mu nziza ku isi

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Monday 27, Jul 2026

Hotel yo mu Rwanda yaje ku mwanya wa kabiri mu nziza ku isi

Sponsored Ad

skol

Hoteli ya Singita Lodge & Kwitonda House yo mu Rwanda, yaje ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa hoteli 50 nziza cyane kandi zihagazeho ku Isi muri uyu mwaka wa 2026.

Ibi bishingiye ahanini ku mwihariko w’iyi hoteli iri mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ikomeje gukurura abakerarugendo baturuka impande zose z’Isi kubera guhuza ubwiza bwayo n’amahirwe yo gusura ingagi zo mu birunga.

Uru rutonde rwatangajwe na Robb Report, ikinyamakuru mpuzamahanga cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizobereye mu gusesengura no gutangaza amakuru y’ibikoresho byihagazeho cyane mu nzego z’ibinyabiziga, ubukerarugendo, inyubako, indege, imikufi n’ibindi byinshi.

Mu gukora uru rutonde Robb Report ishingira ku bushakashatsi bwimbitse no ku bitekerezo by’impuguke n’inzobere zizwi cyane mu bukerarugendo ku rwego rwo hejuru ku Isi.

Bimwe mu bigenderwaho hoteli zihabwa imyanya harimo umwihariko mu myubakire yayo n’imiterere y’aho iherereye, ubushobozi bwo gutuma abayigana bahabonoa serivisi ntagereranywa utasanga ahandi, uko ibungabunga ibidukikije by’aho ikorera n’icyerekezo cyayo n’ibindi byinshi.

Kuri uru rutonde, Singita Kwitonda yari ihanganye n’izindi hoteli zo ku migabane itandukanye ifite izina rikomeye mu bukerarugendo, nk’u Burayi, Aziya, Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Epfo, Oceania n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa