Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo yasanze mu buriri bwa nyina
Yanditswe: Friday 08, Nov 2024
Kuwa Gatatu, itariki ya 06 Ugushyingo 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka 19 ukekwaho gukubita isuka umugabo w’imyaka 55 bikamuviramo gupfa.
Bivugwa ko icyaha akurikiranyweho yagikoreye mu Mudugudu wa Rugege, Akagari ka Muhembe, Umurenge wa Karama, mu Karere ka Gisagara ku itariki ya 31/10/2024 ubwo yageraga mu rugo agasanga uwo mugabo mu cyumba cy’umubyeyi we (mama we) nk’uko iyi nkuru y’Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.
Ubwo yahatwaga ibibazo, uregwa yavuze ko yamukubise isuka bakingishaga, inshuro zirindwi mu mutwe, mu gatuza no mu mugongo ubwo yageragezaga gusohoka. Asobanura ko yamuhoye ko yari amusanze aryamanye n’umubyeyi we mu buriri (mama we) kandi atari se, akanabisabira imbabazi.
Icyaha cyo gukubita umuntu ku bushake byateye urupfu akurikiranyweho giteganywa n’ ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *