skol

Huye: Uwasambanyijwe ku myaka 16 agowe no kurera umwana ufite ubumuga bukomatanyije

Yanditswe: Friday 30, Jan 2026

featured-image

Yatewe inda akiri umwangavu w’imyaka 16 y’amavuko, agira ibyago byo kubyara umwana ufite ubumuga bukomatanyije burimo ubwo kutumva, kutavuga n’ubw’ingingo.

Uyu ni Mukeshimana Clementine w’imyaka 24 utuye mu Mudugudu wa Rwezamenyo, Akagali ka Sovu, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, ugowe no kurerera uyu mwana mu kiraro cy’inkoko yatijwe, akaba adafite n’ibyangombwa by’ibanze bimufasha kumurera kandi asabwa kwitabwaho mu buryo bwihariye.

Buri munsi abyuka saa kumi n’imwe za mugitondo, akajya gushaka aho yabona umugiraneza umuha akazi ngo abone amafaranga yo guhaha ibimutunga we n’umwana we w’imyaka 8 y’amavuko ufite ubumuga bukomatanyije.

Mukeshimana avuga ko byose byatangiye ubwo ababyeyi be baburaga ubushobozi bwo gukomeza kumurihira amashuri, bikarangira ayacikirije, bityo akajya gushaka akazi ko mu rugo mu Karere ka Nyanza.

Akazi yarakabonye atangira gukora, ariko umusore babanaga mu rugo yakoragamo amutera inda, maze abamukoreshaga baramwirukana asubira i Huye.

Ati: “Njyeze iwacu ntabwo babyakiriye neza, barantereranye baranyirukana nkajya ndara mu baturanyi n’iwabo w’abana b’inshuti zanjye twiganye mu mashuri abanza.”

Akomeza vuga ko umwana we yavutse bigaragara ko nta kibazo afite, kuko iyo agira ikibazo abaganga baba barahise babimubwira.

Ati: “Umwana yavutse ubumuga butagaragara, ahubwo bwatangiye kugaragara umwana ageze mu gihe cyo gutangira kuvuga. Abakuze bambwiraga ko kuba umwana yatinda kuvuga ari ibisanzwe, ntagomba guhangayika. Ageze igihe cyo kwiga kugenda, nabwo nabonye umwana atabasha guhaguruka kuko yahoraga aryamye cyangwa aho nasize yicaye akaba ari ho nsanga akiri. Aha ni ho natangiye kugira impungenge ko umwana wanjye yaba afite ikibazo.”

Mukeshimana amaze kubona ko umwana agize imyaka ibiri ataravuga cyangwa ngo agende, yamujyanye kwa muganga bamubwira ko afite ubumuga bwo kutavuga n’ubw’ingingo (ukuguru kw’iburyo) kandi ntabwo abasha kwicara.

Ati: “Bakimbwira ko umwana wanjye afite ubumuga, nahise numva ubuzima bwanjye burushijeho kujya ahabi. Ubwo narinkicumbika mu nshuti kuko iwacu bari baranyirukanye. Nigiriye inama yo gusubira iwacu ngira ngo baranyakira neza, ariko nababwiye ko umwana wanjye afite ubumuga papa wanjye ahita ambwira ngo muvire mu rugo, nabaye ikirara none ibyo nsaruyemo simbimuzanire mu rugo.”

Kuva mu mwaka wa 2017 uyu mwana avutse, Mukeshimana yakomeje kumuvuza, ariko bakamubwira ko agomba kuzajya kumuvuza mu Bitaro by’i Kanombe i Kigali, ndetse agize imyaka itatu mu 2020, ni bwo yanditswe mu bakeneye inyunganirangingo.

Ati: “Bamuhaye akagare gatangira kumufasha kwicara, ariko kubera ko afite ikibazo cyo kwicara, ibisebe ku mubiri na byo ntabwo byanyoroheye. Akagare kamufasha kwicara gusa…”

Byamenyekanye gute ko uyu mwana afite n’ubumuga bwo mu mutwe

Umwana agize imyaka itanu y’amavuko, yagiye kwa muganga kumuvuza ngo amenye ikibazo afite kuko yaryaga umwanda yamaze kwituma.

Ati: “Bambwiye ko umwana afite ubumuga bwo mu mutwe kuko umwana w’imyaka itanu nubwo yaba afite ubumuga ariko adafite ikibazo cyo mu mutwe, ntabwo yarya umwanda. Bambwiye ko ngomba kumuvuza ngashaka uko yajya mu ishuri ry’abana bafite ubumuga bikamufasha gukura neza.”

Mukeshimana avuga ko yabashaga kumwitaho uko bikwiriye akiri muto kuko yamuhekaga akajya gushaka ikiraka, ariko ubu amaze kuba mukuru ntabwo yabasha kumugendana.

Ati: “Icyamfasha cyaba ari uko nabona ubushobozi bwo kumugurira pamperisi, cyangwa nkabona akagare gafite umwenge munsi naterekaho ibase ikajya ijyamo umwanda. Akagare na ko karashaje kuko karacitse, ntabwo akibona uko akicaramo ngo kamufashe.”

Yongeyeho ko uretse ako kagare yahawe, nta bundi bufasha yabonye habe n’ubw’ubuvuzi.

Ati: “Nabuze ubushobozi bwo kumujyana i Kanombe ngo bamugorore ukuguru gufite ikibazo, kuko kuramutse gukize yabasha kugenda nkaba namushyira no mu ishuri.”
Imibanire y’uyu mwana n’abandi bana

Uyu mwana w’umukobwa ubusanzwe akunda kubona abantu hafi ye ndetse ukabona ashaka kuva mu kagare ngo akine n’abandi bana.

Mukeshimana avuga ko mu myaka ishize yabonaga umwana ashaka gutobora ngo avuge kuko yakundaga kuba ari kumwe n’abandi bana, ariko ubu yasubiye inyuma.

Ati: “Mbere twari dutuye ku muhanda aho abana bakiniraga. Bakundaga kuza kumuganiriza, bakamutwara ku kagare bakajya gukina bikamushimisha ndetse nkabona no ku maso ye bigaragara ko yishimye. Ubu yasubiye inyuma kubera ko hano mu kiraro nimukiye mpora mufungiranye.”

Kugira ngo abe mu kiraro cy’inkoko byatewe n’uko yabuze ubushobozi bwo kwishyura inzu, ariko abona umugiraneza wamukuye kujya arara ku muhanda.

Akomeza avuga ko baryama mu gakoridori babikagamo amagi, ariko iyo yagiye gushakisha aho yakura ibyo kurya umwana asiga amukingiraniye muri icyo kirongozi kuko akagare katakibasha kumufasha kugenda.

Mukeshimana arifuza ko yafashwa kuvuza umwana we

Uyu mubyeyi avuga ko atazi iwabo w’umusore babyaranye, akaba yifuza ko Leta n’abandi bagiraneza bamufasha akavuza umwana we nibura bakamugorora akaguru ndetse bakanamuha ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe.

Avuga ko n’uwo babyaranye akimara kumva ko yabyaye umwana ufite ubumuga bukomayanyije yahise amwihakana bityo akeneye ubufasha buva ahandi.

Ati: “Icyo nkeneye ni ubufasha bwo kuvuza umwana wanjye kuko kuba atagenda ni byo byatumye atabasha kujya mu ishuri. Aramutse agorowe ukuguru akabasha kugenda, namujyana mu ishuri ry’abana bafite ubumuga i Ngoma akiga nk’abandi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Kankesha Annonciata, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mwana n’umubyeyi we bagiye gushakirwa aho bimurirwa byihuse, umwana agakurikiranwa mu bikorwa byo kuvuzwa, ariko bafite aho kuba.

Ati: “Umwana azajyanwa kwa muganga i Gatagara mu Karere ka Nyanza, avuzwe neza kuko bafitanye amasezerano n’Akarere ka Huye. Turita ku mwana dushaka icyo nyina yakora cyongerera umuryango ubushobozi.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, na we yashimangiye ko bagiye gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo uyu mwana ufite ubumuga bukomatanyiyitabweho kimwe na nyina.

Yagize ati: “Iyo tubimenye bitewe n’icyo uwo mwana akeneye ndetse no kunoza imibereho myizadukora ubuvugizi. Ndaje mbikurikirane, ibyinshi hari iguhe tubyohereza mu Nzego z’ibanze bakabikemura ariko no kumushakira akagare ni ibintu byoroshye, tuzohereza abantu bamupime, ubundi akorerwe akagare kamukwiriye.”

Serivisi z’ubuvuzi zihabwa abafite ubumuga zongewe kuri Mituweli

Ku wa 17 Mutarama 2025, Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yemeje ko hari serivisi ziyongereye ku zindi zishyurwaga na Mituelle de Sante zirimo n’izihabwa abafite ubumuga.

Muri zo harimo gutanga inyunganirangingo n’insimburangingo (prothese), kubaga no gusimbuza ivi. Kubaga no gusimbuza umutwe w’igufwa ry’ukuguru, serivisi z’amaraso n’izindi zigendana na yo, gutanga inyunganiramirire ndetse hari n’indi miti yiyongereye ku rutonde rw’igiye kujya yishyurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza.

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara na NCPD, bugaragaza ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 562 184 barimo abantu 250 563 bangana na 44,5% b’igitsina gabo, ab’igitsina gore bakaba 310 838 bangana na 55,2%, mu gihe abagera kuri 783 bangana na 0,3% nta makuru ahagije ku mibereho yabo yamenyekanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa