skol

Ibigo by’amashuri birenga 300, ibitaro n’ibikorwa by’ishoramari: ADEPR mu myaka 85 ishize

Yanditswe: Monday 15, Dec 2025

featured-image

Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryatangiye mu 1940 mu Karere ka Rusizi, ubu ni mu Rurembo rwa Gihundwe.

Umuyoboke wa mbere wabatirijwemo yabonetse nyuma y’imyaka itatu y’ivugabutumwa kuko yabatijwe mu 1943.

Nyuma y’imyaka 85 yonyine, ni ryo torero rya kabiri rifite abayoboke benshi nyuma ya Kiliziya Gatolika kuko kuri ubu abaribarizwamo barenga miliyoni eshatu.

Mu gihe itorero riteganya kwizihiza isabukuru y’imyaka 85 rimaze rishinzwe, hari byinshi ryakoze muri urwo rugendo, byafashije mu buryo bw’ijambo ry’Imana n’iterambere ry’uburyo busanzwe.

Itorero rya ADEPR ryagize umusanzu munini mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi n’imibereho y’abaturage ndetse no mu rwego rw’isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pst Ndayizeye Isaie, yatangaje ko mu myaka 85 iri torero rifite, rimaze kugira abayoboke barenga miliyoni eshatu, indembo icyenda n’insengero zirenga 2000 hirya no hino mu gihugu.

Ati “Guhera ku muntu umwe mu 1943, uyu munsi tukaba tugize abayoboke barenga miliyoni eshatu. Ikintu dushimira Imana mbere na mbere ni abantu. Umurimo dukora nk’itorero icya mbere ni uguhindura ubuzima bw’abantu. Abantu bakava mu ngeso mbi, bakwizera Yesu Kirisitu, imyumvire n’imitekerereze bigahinduka.”

Uretse kubaka insengero ariko Itorero ryakoze n’ibikorwa bigamije iterambere ry’Abanyarwanda birimo ibigo by’amashuri 316, byigwamo n’abarenga ibihumbi 150, ababikoramo barenga 4.700, ibitaro birimo n’ibyo ku rwego rwa Kabiri rwa Kaminuza bya Nyamata biri mu Karere ka Bugesera, ibigo nderabuzima n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Ati “Itorero kimwe mu byo ryitaho tunabihuza n’iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda kuko abo tubwira ubutumwa bwiza ntabwo ari abantu baje mu rusengero gusa ni Abanyarwanda muri rusange. Mu burezi, turishimira ko ubu dufite ibigo by’amashuri 316 birimo abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro.”

Yavuze ko uretse kubaka amashuri, ariko itorero ryabonye ko rikwiye kuba igisubizo ku Banyarwanda benshi batari baragize amahirwe yo kwiga, bigishwa gusoma, kwandika no kubara hifashishijwe insengero.

Mu myaka irenga 85 itorero rimaze ryafashije abanyetorero kumenya gusoma, kwandika no kubara barenga ibihumbi 988. Kuri ubu kandi hari ahantu harenga 1000 mu gihugu hose hari kwifashishwa mu kwigisha abantu bakuze barenga ibihumbi 11.

Mu bijyanye n’uburezi kandi, ADEPR iteganya kubaka Kaminuza igezweho igamije gukomeza gufasha Abanyarwanda.

Umushumba Mukuru wungirije wa ADEPR, Rutagarama Eugène, yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, itorero rizaba rifite Kaminuza igezweho mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu ku gihugu.

Mu myaka itanu iri imbere kandi ADEPR iteganya gushyira imbaraga mu guteza imbere imiyoborere myiza, ikoranabuhanga, iterambere ry’abakirisitu n’ibindi bitandukanye.

Mu rwego rw’ubuzima kandi Itorero rya ADEPR rifite ibitaro birimo ibiri ku rwego rwa kabiri rwa Kaminuza bya Nyamata biri mu Karere ka Bugesera n’ibigo nderabuzima bitandukanye.

Iri torero kandi rigira uruhare mu gushishikariza abanyetorero gutanga ubwisungane mu kwivuza aho nko mu myaka itatu ishize ryanafashishije imiryango irenga ibihumbi 114 y’abatishoboye bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.

Mu mibereho myiza kandi itorero ryagize uruhare rukomeye mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no gufasha ababaswe na byo kubivamo aho nibura mu myaka itatu ishize ryafashije abarenga 5.000 kuva mu biyobyabwenge.

Iri torero kandi ryagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo hari bamwe mu bari abashumba baryo bagize uruhare mu bwicanyi.

Pasiteri Ndayizeye Isaie, yasobanuye ko kuri ubu abari abapasiteri muri ryo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi biganjemo abahungiye hanze y’igihugu mu kwihisha ubutabera, bamaze kwamburwa ubupasiteri.

ADEPR n’ibikorwa by’ishoramari

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye yavuze ko itorero ryabanje gufasha bamwe mu bayoboke baryo, ku bijyanye n’iterambere binyuze mu gushyiraho amatsinda yo kwizigamira.

Ubu muri ADEPR habarizwa amatsinda 23.000 aho abayarimo bafite ubwizigame burenga miliyari 2 Frw.

Ibyo byatumye bamwe babasha kwihangira imirimo, gukemura ibibazo bahura nabyo mu buzima bwabo n’ibindi bitandukanye.

Itorero kandi ryatangije gahunda y’Itorero ryo mu murima, igamije gushishikariza abayoboke baryo gukora ubuhinzi bwa kijyambere kandi bugezweho aho abarenga 7000 babihuguriwe.

Mu bikorwa by’ishoramari Itorero rya ADEPR rifite harimo Radio yatangiye gukora, ndetse na Televiziyo izatangira gukora bitarenze ku wa 20 Ukuboza 2025.

Mu bindi bikorwa byatangijwe harimo ikigo cyita kuri serivisi z’ubuvuzi cya ADEPR, cyitwa Ubuzima bwiza Foundation gitanga ubwishingizi ku miryango 1.500 kandi kigamije gutanga ubwishingizi ku Baturarwanda bose.

Ati “Ni ikigo gikomeje kwaguka kugira ngo gitange ubwishingizi no ku bindi bikorwa. Bisubize kimwe mu bikorwa biri mu gihugu cyacu cy’uko urwego rw’ubwishingizi buva kuri 2% bukagera byibuze ku 8%. Ibikorwa byose dukora tuba tunareba ngo ni ikihe kibazo kiri mu gihugu turi gusubiza.”

Umuyobozi w’Iki kigo, Rurangangabo André, yavuze ko nubwo cyahereye ku bakozi b’itorero ariko kiri mu nzira zo gutanga ubundi bwishingizi burimo ubw’inkongi, ibinyabiziga, ubuhinzi, ubw’inshingizi bw’insengero n’ahabera ibitaramo n’ibindi bitandukanye.

Yavuze ko kuri ubu kimaze kugera ku mari shingiro ya miliyari 1,6 Frw kandi kizakomeza kwaguka kuko cyifuza gutanga ubwishingizi ku Baturarwanda bose muri rusange.

Kuri ubu ku bwishingizi bw’ubuvuzi iki kigo gikorana n’ibigo by’ubuvuzi birenga 613 hirya no hino mu gihugu.

ADEPR kandi ifite ibikorwa by’ishoramari bitandukanye birimo na hoteli.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ishoramari cya ADEPR, Dove Investment Company, Rutagengwa Philbert, yasobanuye ko cyashyizweho mu rwego rwo gufasha no kureberera ibigo bya ADEPR bibyara inyungu.

Yagaragaje ko kuri ubu kigeze ku ishoramari ry’arenga miliyari 2 Frw kandi gikomeje gukora imishinga itandukanye y’ishoramari.

Kuri ubu muri icyo kigo harimo Dove Hotel y’inyenyeri eshatu, indi hoteli iri mu Karere ka Gicumbi, ibigo bibiri biri ku rwego rwa Guest House, ibigo bibiri bishobora kwakira amahugurwa, ibigo bikora ubucuruzi n’ibindi.

Iki kigo kandi kirateganya gukora ibikorwa by’ishoramari bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bw’abanyetorero no gukemura ibibazo bikigaragara mu muryango Nyarwanda.

Pasiteri Ndayizeye Isaie, yavuze ko ibikorwa by’ishoramari bigira uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye kuko 5% by’ava mu ishoramari ajya gufasha mu guteza imbere imibereho myiza y’abakirisitu.

Umwenda wa banki wari warabaye umutwaro…

Ikibazo cy’umwenda wafashwe hubakwa Dove Hotel ni kimwe mu byari biremereye ubuyobozi burangajwe imbere na Ndayizeye Isaie.

Iyo nguzanyo yafashwe igera kuri miliyari 3,5 Frw.

Mu kuyishyura babanje kwishyura inyungu ku nguzanyo, ku buryo ideni remezo rigera kuri miliyari 2 Frw ritarishyurwa.

Nubwo iyi hoteli ikora, ngo kuba inguzanyo yayifashweho ari nini byatumaga itabasha kuyishyura ku buryo hakiri urugendo.

Uwo mwenda ntabwo wari wo wonyine uhari, kuko hari n’imisoro y’ubutaka yarengaga miliyoni 600 Frw, imyenda ya hoteli iri i Gicumbi n’indi y’ubwoko bugera kuri butatu, kwishyura bikaba byari byarahagaze.

Ndayizeye Isaie, yavuze ko kimwe mu byo bishimira ari uko nibura mu myaka itanu agiye kumara ayobora iri torero, yabashije guhangana no kwishyura ayo madeni yose.

Yavuze ko bitarenze muri Mata 2026, Itorero rya ADEPR rizaba rimaze kwishyura imyenda ryari ribereyemo Banki.

Abanyeshuri barenga ibihumbi 150 biga mu bigo by’amashuri bya ADEPR

Ubuyobozi bwa ADEPR bwishimira ko imyaka 85 ishize rimaze kugira abayoboke barenga miliyoni 3

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ishoramari cya ADEPR, Dove Investment Company, Rutagengwa Philbert, yasobanuye ko kimaze kugera ku mafaranga arenga miliyari 2 Frw akoreshwa mu ishoramari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa