Ibigo bya leta byategetswe kujya bigura imodoka zikoresha amashanyarazi
Yanditswe: Wednesday 22, Apr 2026
Ibigo byose bya Leta byategetswe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo y’u Rwanda ko nibura 30% by’imodoka bigura zigomba kuba zikoresha amashanyarazi gusa. Mu ibaruwa y’Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri igenewe ibyo bigo byose, avuga ko icyo cyemezo kigamije kwihutisha gahunda y’u Rwanda yo kwimukira ku buryo bwo gutwara abantu n’ibintu butangiza ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Mu ibaruwa yo ku wa 14 Mata, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yasabye abashinzwe ingengo y’imari mu bigo bya Leta guhuza gahunda zo kugura imodoka na politiki y’igihugu yo kugura ibikoresho birambye.
Iri tegeko rije mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu gihugu no mu karere bikomeje kuzamuka bigatuma amafaranga leta ikoresha yiyongera.
Litiro imwe ya lisansi igeze ku mafaranga 2,938, imu gihe mu kwezi gushize yaguraga 1,989 Frw, ukuzamuka kutigeze kubaho mbere mu Rwanda.
Naho litiro imwe ya mazutu yavuye ku 1,948 Frw igera ku 2.205Frw.
Leta y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo kongera imodoka zikoresha amashanyarazi igura mu gihe bene izi modoka zisanzwe zariyongereye cyane mu myaka ya vuba ku isoko ry’u Rwanda.
Kugeza mu mpera za 2024 imodoka nk’izo zari zimaze kurenga 7,000 mu gihugu nk’uko imibare ya leta icyo gihe yabyerekanaga. Bene izi modoka kandi zagabanyirijwe imisoro.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *