skol
fortebet

Amerika yongeye gukaza igitutu ku Rwanda: Ibigo bine byo mu Rwanda n’abayobozi babyo bafatiwe ibihano

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Friday 26, Jun 2026

Amerika yongeye gukaza igitutu ku Rwanda: Ibigo bine byo mu Rwanda n'abayobozi babyo bafatiwe ibihano

Sponsored Ad

skol

Uyu munsi, Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe umutungo (U.S. Treasury), binyuze mu biro bya OFAC, ryatangaje ibihano ku bantu n’ibigo bivugwa ko byafatanyaga n’umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda mu gucuruza no kwinjiza mu Rwanda mu buryo butemewe amabuye y’agaciro ava mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Amerika ivuga ko iki cyemezo kigamije gushyigikira Amasezerano ya Washington y’Amahoro n’Iterambere (Washington Accords) yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025 hagati ya Perezida wa RDC n’uw’u Rwanda. Aya masezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu bukungu, kongera ishoramari, gutuma urwego rw’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro rukorera mu mucyo no guteza imbere amahirwe y’iterambere mu karere.

Umunyamabanga wa Minisiteri y’Imari ya Amerika, Scott Bessent, yavuze ko Amerika itazemera ko imitwe yitwaje intwaro yungukira mu bucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro cyangwa ngo ikomeze guhungabanya umutekano mu karere. Yongeyeho ko umutungo kamere wa RDC ugomba kugirira akamaro abaturage bayo.

Amerika ishinja M23 gukoresha amabuye y’agaciro mu gutera inkunga intambara

Amerika ivuga ko M23, ifatwa nk’umutwe witwaje intwaro na Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, yakoze ibyaha byinshi bihungabanya uburenganzira bwa muntu kandi ikomeje kubangamira amahoro mu karere.

Nk’uko Amerika ibivuga, M23 igenzura ibirombe byinshi mu burasirazuba bwa RDC kandi amafaranga ava mu mabuye y’agaciro akoreshwa mu:

 kugura intwaro,
 guhemba abarwanyi,
 gukomeza ibikorwa by’intambara.

Amerika ivuga kandi ko ubucuruzi bw’aya mabuye y’agaciro bugira uruhare mu guhungabanya urwego mpuzamahanga rw’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro no gukomeza ikibazo cy’ubutabazi muri RDC.

Si ibi gusa kandi kuko Amerika ishinja RDF gufasha M23

Mu itangazo ryayo, Amerika yongeye kuvuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zafashije M23 mu buryo bwa gisirikare, amafaranga n’ibikoresho.

Ivuga ko RDF yafashije M23 kwigarurira imijyi ya:

 Goma,
 Bukavu,
 hamwe n’ibice bikungahaye ku mabuye y’agaciro mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Amerika ivuga ko ari yo mpamvu yari yarafatiye RDF ibihano ku wa 2 Werurwe 2026.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yo itahwemye guhakana ibi birego cyakora ikemeza ko icyo yakoze ari ugushyiraho ingamba z’ubwirinzi ahanini bitewe n’imitwe y’itwaje intwaro yiganjemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ikorera mu burasirazuba bwa RDC hafi n’umupaka warwo, ndetse n’amagambo yagiye atangazwa mu bihe bitandukanye na perezida wa RDC, Felix Tshisekedi avuga ko azakuraho ubutegetsi bwarwo.

Ibi birego kandi Leta zunze ubumwe za Amerika zibisangiye na Leta ya RDC ndetse na bimwe mu bihugu by’Uburayi nk’Ububirigi.

Uburyo Amerika ivuga ko zahabu yanyuzwaga mu Rwanda

Amerika ishinja uruganda rutunganya zahabu rwa Gasabo Gold Refinery LTD rwo mu Rwanda kuba rwaragize uruhare mu kwakira zahabu yavaga mu bice M23 igenzura muri Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko Amerika ibivuga:

Zahabu yavaga mu birombe biri mu bice M23 igenzura, RDF na M23 bakayigeza mu Karere ka Rusizi,
nyuma ikoherezwa i Kigali mu ruganda rwa Gasabo Gold, haba ku butaka cyangwa mu ndege, ubundi yahagera igatangira gutunganywa.

Amerika ivuga ko mu ntangiriro za 2026 nibura ibilo 60 bya zahabu, bifite agaciro ka miliyoni z’amadolari, byinjijwe muri ubu buryo.

Itangazo rinavuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na wo wari warafatiye Gasabo Gold ibihano kubera ibyo ushinja uru ruganda.

Abantu n’ibigo byafatiwe ibihano

Amerika yafatiye ibihano:

 Gasabo Gold Refinery LTD
 Jean Malic Kalima, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi wa Gasabo Gold
 Bosco Kayobotsi, Umuyobozi Mukuru wa Gasabo Gold
 Bugambira Mines LTD
 Wolfram Mining and Processing LTD
 Rwinkwavu Mining Corporation LTD

Amerika ivuga ko ibyo bigo bifitwe cyangwa bigenzurwa na Kalima cyangwa bifasha ibikorwa ivuga ko bishyigikira M23.

Ingaruka z’ibi bihano

Ibihano bivuze ko:

 Umutungo w’abo bantu n’ibigo uri muri Amerika cyangwa ugenzurwa n’abanyamerika uhagarikwa;
 Abanyamerika babujijwe kugirana na bo ubucuruzi cyangwa indi mikoranire y’ubukungu keretse babiherewe uruhushya rwa OFAC;
 Ibigo by’imari cyangwa abandi bakorana n’abo bashobora na bo guhura n’ibihano.

Amerika ivuga kandi ko umuntu wese utanga amakuru atuma hafatwa ibyemezo bikomeye ku barenga ku bihano ashobora guhabwa igihembo iyo ayo makuru avuyemo ibihano by’amafaranga arenga miliyoni imwe y’amadolari.

Intego y’ibihano

Amerika isoza ivuga ko intego y’ibi bihano atari uguhana gusa, ahubwo ari uguhindura imyitwarire y’ababifatiwe no guteza imbere amahoro, umutekano n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko muri RDC no mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa