Kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Kamena 2026, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, arageza ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari y’Igihugu y’umwaka wa 2026/2027.
Ibi bikurikiye icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 08 kamena 2026, aho yemeje umushinga w’Itegeko ry’Imari ya Leta. Iyo ngengo y’imari iteganyijwe kugera kuri miliyari 7.796,3 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw), hakurikijwe gahunda za Leta ziteganyijwe muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2).
Kuri uyu wa Kane kandi, ba Minisitiri b’Imari bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) baratanga ingengo y’imari y’umwaka utaha w’ingengo y’imari.
Ingengo y’imari yiyongereyeho 12%
Ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2026/2027 izaba yiyongereyeho 12% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye ya 2025/2026 yari miliyari 6.952,1 Frw. Ibi bivuze ko hiyongereyeho miliyari 844,2 Frw.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko iri zamuka rigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere inganda, guhanga imirimo no gukomeza ubukungu butajegajega.
Mu byiciro by’ingenzi by’iterambere, impinduka mu bukungu (Economic Transformation) ni zo zahawe amafaranga menshi, zingana na miliyari 4.999 Frw. Hakurikiraho impinduka mu mibereho myiza y’abaturage (Social Transformation) zizahabwa miliyari 1.669 Frw, naho imiyoborere myiza n’iterambere ry’inzego (Transformational Governance) bihabwe miliyari 1.135 Frw.
Aho amafaranga azava
Leta iteganya kubona aya mafaranga binyuze mu misoro n’andi mafaranga yinjira mu gihugu, inkunga z’amahanga ndetse n’inguzanyo.
Amafaranga azava imbere mu gihugu azangana na 68% by’ingengo y’imari yose, bingana na miliyari 5.273,8 Frw. Ibi bigaragaza umuhate wa Leta wo kugabanya kwishingikiriza ku nkunga z’amahanga.
Muri ayo mafaranga:
Miliyari 4.429 Frw zizava mu misoro;
Miliyari 582,4 Frw zizava mu yandi mafaranga yinjira;
Miliyari 123,6 Frw zizava mu ishoramari ry’imari;
Miliyari 138,8 Frw zizava mu nguzanyo zo mu gihugu.
Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 548,3 Frw, zingana na 7% by’ingengo y’imari yose, mu gihe inguzanyo z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 1.974 Frw.
Izi nguzanyo zizakoreshwa mu bikorwa bya Leta bya buri munsi ndetse no mu mishinga minini y’iterambere.
Imikoreshereze y’ingengo y’imari
Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa agabanyijemo:
Miliyari 4.775,1 Frw azajya mu ngengo y’imari isanzwe (imishahara n’ibikorwa bya buri munsi bya Leta);
Miliyari 3.021,1 Frw azashorwa mu mishinga y’iterambere n’ishoramari rya Leta.
Imishinga y’ingenzi izaterwa inkunga
Ubuhinzi buzahabwa miliyari 352,5 Frw. Aya mafaranga azifashishwa mu gutanga ifumbire n’imbuto, kuhira imyaka, kubaka ubwanikiro n’ububiko bw’umusaruro, kongera umusaruro w’amatungo no guteza imbere ubwishingizi bw’ubuhinzi.
Ibikorwaremezo n’ubwikorezi bizahabwa miliyari 305,3 Frw. Hazaterwa inkunga imihanda nka Kigali–Muhanga na Base–Butaro, imihanda y’icyaro, serivisi z’ubwikorezi rusange ndetse n’umuhanda mugari uzahuza Kigali n’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Bugesera.
Ingufu zizahabwa miliyari 350,1 Frw. Aya mafaranga azakoreshwa mu mushinga w’urugomero rwa Nyabarongo II, kongera abaturage bagerwaho n’amashanyarazi no guteza imbere ikoreshwa ry’uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije.
Uburezi ni bwo bwahawe amafaranga menshi mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage, bugenerwa miliyari 888,7 Frw. Azifashishwa mu kubaka ibikorwa remezo by’amashuri, guha akazi abarimu, gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), no kurangiza Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi bw’Amatungo n’ibitaro byaryo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare.
Ubuzima buzahabwa miliyari 489 Frw. Hazavugururwa ibitaro bya Muhororo, Kabgayi, Ruhengeri na Kibagabaga, hanashyirwe imbaraga mu buzima bw’ababyeyi n’abana ndetse no muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).
Ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT) bizahabwa miliyari 121,7 Frw. Aya mafaranga azakoreshwa mu kwagura serivisi z’ikoranabuhanga, kongerera imbaraga umutekano wo mu ikoranabuhanga, guteza imbere gahunda y’irangamuntu y’ikoranabuhanga no kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga.
Iterambere ry’abikorera n’ikorwa ry’imirimo bizahabwa miliyari 195,3 Frw. Azashyirwa mu guteza imbere pariki z’inganda, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere imishinga mito n’iciriritse no gufasha urubyiruko kubona amahugurwa n’akazi.
Ibidukikije bizahabwa miliyari 147,4 Frw. Aya mafaranga azifashishwa mu gusana no kurinda ibishanga, gushyiraho radar zikurikirana ikirere, gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no guhangana n’ibiza.
Gahunda z’imibereho myiza n’uburinzi bw’abatishoboye zizahabwa miliyari 153 Frw, harimo gahunda ya VUP n’izindi zigamije gufasha urubyiruko n’imiryango itishoboye.
Ibibazo by’ubukungu ku rwego mpuzamahanga bikomeje gutera impungenge
Mu kwezi gushize, ubwo yari ageza ku Nteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga w’ingengo y’imari, Minisitiri Murangwa yavuze ko yateguwe mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo bishingiye ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Yasobanuye ko ayo makimbirane yatumye ibiciro by’ingufu n’ifumbire bizamuka ndetse bikabangamira uruhererekane rw’ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Izi mbogamizi zose zitaweho mu gutegura ingamba z’ubukungu zikubiye muri uyu mushinga w’ingengo y’imari.”
Yongeyeho ko Leta izakomeza gukurikirana uko ibintu bihagaze kandi igafata ingamba zikenewe igihe cyose bibaye ngombwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *