Iperereza ryakorewe Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki Nyarwanda, ryagaragaje ibindi byaha 7 akurikiranyweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Umuhanzi Uworizagwira Florient alias Yampano akurikiranyweho ibyaha birindwi. RIB yatangaje ko akurikiranyweho;gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.
Yampano yatawe muri yombi ku itariki 16 Gicurasi 2026. Afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rilomeje kugirango dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB yavuze ko bakiriye ikirego ku itariki 11 Gicurasi 2026.
Muri iryo perereza ry’ibanze,umugore wa Yampano yasobanuye ko yakubiswe inshuro nyinshi, telefoni ye yarayimennye (Yampano) kandi igihe cyose yakubitwaga yaramufungiranaga.
Yampano yarumye umugore we yongeraho amagambo agize ivangura rishingiye ku bwoko.
Yampano yakunze kubwira umugore we ko azamwica. Ibyo yabivugaga amaze kunywa urumogi. Ku itariki 25 Werurwe 2026 Yampano yagerageje kwica umugore we ariko ararusimbuka.
Icyo gihe yaramugonze ari kuri moto nyuma yo kumusohora mu mudoka bamaze gushwana.
Ibyaha Yampano akurikiranyweho igifite igihano gito ni icyo kunywa urumogi gihanishwa amezi atandatu kugeza ku mwaka umwe (1). Ni mu gihe icyaha cyo kugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside gihanishwa imyaka irindwi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *