Ibyihariye kuri ‘Mbaza’, urubuga rwitezweho gukemura ibibazo by’Abanyarwanda hisunzwe ikoranabuhanga
Yanditswe: Friday 16, Jan 2026
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko mu minsi mike iri imbere izaba yafunguye urubuga yise Mbaza ruzajya rwakirirwaho ibibazo by’abaturage mu nzego zose ndetse babashe kujya banarumenyeraho ibisubizo by’inzego bireba bidasabye kujya aho zikorera.
Ni urubuga rwa internet rwa mbaza.gov.rw ruzafungurwa ku itariki 20 Mutarama 2026 mu buryo bw’igerageza ku baturage bo mu Mujyi wa Kigali. Mu tundi turere bizahagera muri Werurwe 2025.
MINALOC igaragaza ko rutagiye gukuraho ubundi buryo bwose busanzwe bunyuzwamo ibibazo by’abaturage bireba inzego, ahubwo ko ari ukuzanamo ikoranabuhanga kugira ngo byihute kurushaho kandi bigabanye gusiragira.
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri MINALOC, Mugisha Ariane yavuze ko urwo rubuga rwitezweho kongera ikibatsi mu kugabanya imirongo miremire itondwa n’abaturage baba bafite ibibazo mu gihe basuwe n’abayobozi.
Yavuze ko ubusanzwe ibibazo bidasaba kujyanwa mu nkiko abaturage babibarizaga mu nteko z’abaturage, ibitahakemukiye bikazamuka mu zindi nzego, ariko ikibazo kikaba ko umuturage atamenya aho ikibazo kigeze mu buryo bworoshye.
Ati “Abayobozi bandika ibyo bibazo bakazabigeza mu zindi nzego bireba ariko icyo gihe umuturage iyo ashaka kumenya aho bigeze akora urugendo. Ashobora guhera nko ku kagari kamwegereye cyaba cyarazamutse bakamubwira ngo ajye ku murenge cyangwa ku karere. Usanga akomeza kuzengurukamo aho ngaho hari n’abaza kuri minisiteri bavuye mu ntara.”
Hari abo bikemuka, abandi ntibikemuke cyangwa bigakemuka mu buryo butabanyuze noneho nko mu gihe Umukuru w’Igihugu yabasuye bigasa n’aho ari bwo buryo bwonyine bafite bwo kubibaza.
Ati “Ibyo ni bya bibazo bigenda bikaba byinshi, Perezida yazajya ahantu ugasanga abaturage bari ku murongo banarira bavuga ukuntu barenganye.”
Mbaza izajya ikora ite?
Mugisha yavuze ko ari urubuga rwa internet nk’izindi icyakora umuturage utangira kurukoresha azajya afunguraho konti yuzuzeho amakuru asabwa noneho ahabwe n’uburyo bwo kujya yinjiramo.
Iyo konti ni yo umuturage azajya ajyamo akandikamo ikibazo cye noneho mu makuru yuzuzamo habe harimo aho aherereye n’urwego ikibazo cye kireba rutangire kugikurikirana.
Kuko harimo abaturage badasobanukiwe iby’ikoranabuhanga cyane n’abadafite ibikoresho nka mudasobwa na telefone zigezweho, mbaza.gov.rw izajya iboneka no ku Irembo abakoraho bafashe umuturage gutanga ikibazo cye ndetse aje anasubiraho bamufashe kumurebera aho kigeze.
Mu gihe umuturage azajya amara gutanga ikibazo cye kuri mbaza.gov.rw, kizajya gihita kijya mu rwego kireba noneho mu gihe kitarenze iminsi itanu y’akazi abe agomba kubona aho kigeze gukemurwa.
Umuturage azajya ahita abona ‘notification’ y’igikorwa kuri konti ye cyangwa abibone kuri telefone nk’ubutumwa bugufi niba ari byo yahisemo.
Ubundi buryo ni mu nteko z’abaturage aho abayobozi bazajya bafasha bafata bya bibazo bitakemukiye mu nteko noneho bahite babishyira ku rubuga ubundi bahe umuturage ‘code’ yajya yifashisha areba ko hari icyagikozweho abyikoreye cyangwa anyuze ku Irembo.
Mu gihe birenze iminsi itanu y’akazi, MINALOC izajya ihita ibona ko hari ibibazo birengeje igihe cyagenwe nta kirabikorwaho noneho na yo ikurikirane.
Mugisha ati “Ikibazo twagihaye kutarenza iminsi itanu muri ‘system’ nta kintu kiragikorwaho. Ntabwo byaba byumvikana uburyo umuturage yabajije ikibazo ku wa Mbere ngo bigere ku wa Gatanu abantu bajye muri weekend nta kintu bamubwiye. MINALOC izajya ihita ibona ‘notification’ ko byatinze noneho ikurikirane imenye niba ari umukozi warwaye cyangwa uburangare bimenyekane.”
Mugisha kandi yavuze ko urwo rubuga bateganya kurwagura mu bindi byiciro bibiri hakiyongeramo igice cyo gutanga amakuru ayo ari yo yose bidasabye ko umuntu yivuga, n’igice cyo guhurizamo amatangazo yose inzego za Leta zanyuzaga ahanyuranye zibwira abaturage.
Icyo gice cyo gutanga amakuru ni nk’igihe umuntu abonye ikintu runaka gisaba inzego nko kunyura ku muntu wakoze impanuka nta bufasha afite noneho akaba yafata nk’ifoto akohereza muri Mbaza, amajwi se, inyandiko cyangwa amashusho.
Ni mu gihe icyo kunyuzamo amatangazo ari nko gushyira hamwe ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga z’inzego za Leta ku buryo abaturage bajya babibonera hamwe badagiye gusura imbuga za buri kigo cyangwa ikigo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *