Ibyo Abanyarwanda bifuza ni byinshi cyane - Perezida Kagame yahaye umukoro Abasenateri bashya
Yanditswe: Friday 24, Oct 2025
Perezida Paul Kagame yakiriye Indahiro z’Abasenateri batandatu binjiye muri Sena y’u Rwanda, barimo bane bashya na babiri bari basanzwemo, abaha umukoro wo kwita cyane ku nshingano zabo, bakibuka ko Abanyarwanda bakeneye byinshi kandi amikoro igihugu gifite akaba adahagije, bityo ko bakwiye kugira uruhare mu gutuma ibintu bikorwa neza.
Mu basenateri barahiye, bane ni abashyizweho na Perezida wa Repubulika, harimo babiri bari basanzwe muri Sena, ari bo Prof. Dusingizemungu Jean Pierre na Uwizeyimana Evode, na babiri bashya, ari bo Dr. Uwamariya Valentine na Gasana Alfred, abandi babiri batowe n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda, ari bo Dr. Frank Habineza na Alphonse Nkubana.
Aba basenateri barahiriye gutangira inshingano zabo kuri uyu wa 24 Ukwakira 2025, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imbere ya Perezida Kagame.
Perezida Kagame yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko cyane cyane Sena, ifite uruhare rukomeye, mu miyoborere y’igihugu, agaragaza ko ituma inzego z’igihugu zibona aho zishyira imbaraga, kandi igakora isuzuma rikenewe kugira ngo inzego zose zigume ku murongo.
Yagize ati: "Rero guhuza intego z’igihugu z’igihe kirekire n’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, ni ugukora ku buryo ibyemezo bifatwa bijyana n’ibyo Abanyarwanda bakeneye kandi bigatanga ibisubizo ku bibazo Abanyarwanda bafite."
"Ubundi urebye ibyo Abanyarwanda bifuza ni byinshi cyane ndetse birenze n’amikoro yacu, ariko ibyo na byo ni byo bitwibutsa ko no mu mikoro make, tugomba kuyakoresha neza, kugira ngo agere ku byo dushobora bishingiye kuri ibyo bike dufite."
Umukuru w’Igihugu yavuze ko inshingano Sena iba ifite zikwiye gukoreshwa neza, kugira ngo bike igihugu gifite bigere ku Banyarwanda benshi uko bishoboka, kandi bigakorwa mu buryo busanzwe.
Ati: "Abafite byinshi byo gusesagura bakora ibintu uko bishakiye kuko nta kibagoye kiba gihari, ariko kuri twebwe ibitugoye ni byinshi ni yo mpamvu rero tugomba kubyifatamo neza. Ndashaka ko Abasenateri muri ubwo buryo bagomba gutanga umurongo, ugaragara w’ibyihutirwa, mukanagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo ngibyo kandi mugaharanira ko bikorwa mu gihe kiba gikwiriye."
Perezida Kagame kandi yanibukije Abasenateri ko bagomba gukurikirana kugira ngo uko Politike y’igihugu kenshi iba igaragara neza mu nyandiko, abe ari na ko igaragara mu ishyirwa mu bikorwa, kuko akenshi mu mpapuro iba yanditse neza, ariko mu kuyishyira mu bikorwa ntibigende neza.
Ati: "Ikintu cy’ibanze cya ngombwa ni uko ibyo byiza byanditswe bishyirwa mu bikorwa, ntibihere mu mpapuro gusa, ntibihere mu nyandiko, ndetse iteka abantu bagahora babaza, bibaza impamvu ibikorwa byihutirwaga kandi byari bifite amikoro, nubwo dufite amikoro adahagije, impamvu biba btashyizwe mu bikorwa uko bikwiriye."
Umukuru w’Igihugu yibukije ko kubera ubwo bushake bwo kwihutira gukora ibintu bizima, abatujuje inshingano zabo bakwiriye kubibazwa, ibisubizo bigatangwa kugira ngo ubutaha amakosa aba yakozwe atasubiramo.
Ati: "Abasenateri rero sinirirwa mvuga byinshi, muzi aho tuvuye, muzi aho turi, muzi aho tugana, inshingano yanyu murayumva, ndetse harimo inshingano yo kwibutsa twese, icyo dushinzwe no kugisobanura igihe byagaragaye ko kitari mu buryo, mukwiye gukoresha rero mutyo, ni bwo muzaba mugiriye akamaro igihugu cyacu.
Yarangije abifuriza kuzagira imirimo myiza, ati: "Muzakore neza imirimo ijyanye n’inshingano mumaze kurahira."
Nyuma y’irahira ry’Abadenateri bashya binjiye muri Sena y’u Rwanda, kuri ubu igizwe n’Abasenateri 26, aho 13 ari abagabo na 13 bakaba abagore, bivuze ko ari 50% y’abagore na 50% y’abagabo.
Aba batandatu bashya barahiye, basanze hari abamaze manda y’umwaka umwe bagiye gukomezanya, na bo bakazasoza manda y’imyaka itanu, nyuma y’umwaka umwe abandi bayisoje, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Perezida Kagame yahaye umukoro Abasenateri bashya

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *