skol

Ibyo wamenya ku mabwiriza agenga kubika inyandiko z’agaciro

Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026

featured-image

U Rwanda rwasohoye amabwiriza mashya agenga uburyo bwo gutanga uruhushya ku bigo bitanga serivisi zo kubika no guhererekanya inyandiko z’agaciro (Central Securities Depositories – CSDs), hagamijwe guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane.

Ni amabwiriza yasohotse mu Igazeti ya Leta Idasanzwe yo ku wa 16 Mutarama 2026.

Aya mabwiriza agenga gutanga uruhushya ku bakora ibikorwa byo kubika no gucunga inyandiko z’agaciro ndetse no kwemerera abafatanyabikorwa babo, asobanura ibisabwa ku bigo bishinzwe kubika, guhererekanya no inyandiko z’agaciro (securities).

Atanga amategeko asobanutse agamije kunoza imikorere no guteza imbere icyizere mu isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.

Ingingo ya gatatu ivuga ko “Nta muntu wemerewe gukora ibikorwa bya ‘central securities depository’ atabiherewe uruhushya rutangwa n’Urwego rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA).”

Iyi ngingo igamije kwemeza ko ari gusa ibigo byemewe n’amategeko bishobora gucunga ibikorwaremezo by’ingenzi mu rwego rw’imari.

Aya mabwiriza ashyira ibikorwa bya CSD mu murongo w’igenzurwa ku mugaragaro, bikajyana n’intego y’u Rwanda yo kugira isoko ry’imari rinoze kandi rifite umwanya ukomeye mu karere mu bijyanye na serivisi z’imari.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Urwego rw’Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), Karekezi Ngabonziza yagize ati “Iyi ntambwe igaragaza ubushake bw’u Rwanda mu gushyiraho isoko ry’imari ryizewe. Ifungura amarembo yo kwagura uruhare rwa benshi kandi ikongerera isoko imbaraga n’ubudahangarwa.”

Biteganywa ko abahawe uruhushya bagomba gushyiraho uburyo bwo kugenzura imikorere no gucunga ingaruka, hagamijwe kurinda ubunyangamugayo bw’ikorwa ry’inyandiko z’agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa