skol
fortebet

Icyiciro cya mbere cy’abimukira kizazanwa mu Rwanda cyamenyeshwejwe igihe ntarengwa

Yanditswe: Tuesday 10, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abimukira bari mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe muri bo bazamenyeshwa muri iki Cyumweru ko bazazanwa mu Rwanda mu cyiciro cya mbere bijyanye n’amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Amasezerano ajyanye n’aba bimukira yasinywe muri Mata uyu mwaka, agena ko abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko bazajya boherezwa mu Rwanda.

Mu gihe bageze mu gihugu, bazaba bafite amahitamo abiri. Aya mbere ni ugusubira mu bihugu bakomokamo cyangwa se kuguma mu Rwanda. Ntibazaba bemerewe gusubira mu Bwongereza.

Magingo aya, amakuru mashya avuga ko aba mbere bazamenyeshwa gahunda yo kubimurira mu Rwanda binyuze muri aya masezerano agamije iterambere ryabo. Ntabwo igihe bazuririzwa indege igana i Kigali kiramenyekana.

Nibagera mu Rwanda, u Bwongereza buzajya bwishyura ibyo bazakenera byose birimo amacumbi n’ibyo kurya ndetse rugire uruhare mu gufasha u Rwanda mu bindi bikorwa bigamije iterambere ryabo. Ibyo birimo nko kubaka amashuri n’ibindi.

U Rwanda rwamaze gukora imyiteguro y’ibanze izafasha abo bimukira kugera mu gihugu bisanga. Iyo irimo nko kubashakira aho bazacumbika, gutegura abanyamategeko bazabafasha n’ibindi.

Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ingabo mu Bwongereza yagaragaje ko abimukira 761 ari bo binjiye mu Bwongereza mu minsi itandatu ya mbere Gicurasi, byatumye umubare w’abinjiye kuva uyu mwaka watangira ugera ku 7484.

Aba bose batwawe n’ubwato buto bambutse umuhora uzwi nka English Channel.

Iyi mibare ishobora kwiyongera bitewe n’uko ababambutsa barimo kubifashwamo n’uko inyanja imeze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa