Ifoto y’umunsi: Hagaragajwe indamukanyo nshya yafasha abantu guhashya indwara ya Ebola
Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane,n’ukuriye Ingabo mu Ntara y’u Burengerazuba, Gen Alexis Kagame ukuriye diviziyo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Burengerazuba bagaragaje indamukanyo nshya itangaje izafasha abantu guhangana na Ebola.
Nkuko amabwiriza y’inzego zishinzwe ubuzima abitangaza,gusuhuzanya uhana ibiganza n’umurwayi wa Ebola bikuviramo nawe kuyanura kuko amatembabuzi ye akujyaho ariyo mpamvu Minisitiri Gashumba na Gen.Alexis Kagame basuhuzanyije muri ubu buryo butangaje.
Nyuma y’aho iyi ndwara igereye mu mujyi wa Goma uhana imbibe n’akarere ka Rubavu,minisiteri y’ubuzima ikomeje gukangurira abantu kwirinda gukoranaho no kugira isuku kuko bishobora kurinda indwara ya Ebola.
Iyi foto y’iyi ndamukanyo nshya ya Dr.Diane Gashumba na Gen.Alexis Kagame bayifotowe n’IGIHE ubwo bari ku mupaka w’u Rwanda na RDC I Rubavu
Ifoto:IGIHE
Ibitekerezo
ubwo nabo nabahanzi