skol
fortebet

Ifoto y’umunsi: Minisitiri Gatabazi yagaragaye agaburira abana mugikorwa cyo kurwanya igwingira

Yanditswe: Wednesday 16, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney , avuga ko atumva ukuntu ibipimo by’igwingira mu bana bo mu Karere ka Musanze, bikomeje kwiyongera, nyamara ari kamwe mu Turere twihagije ku musaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, kanasagurira utundi two mu gihugu.

Sponsored Ad

Ibi abivuga ahereye ku kuba ijanisha ry’ibipimo, rigaragaza ko abana bangana na 45% bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’igwingira, agahamya ko ari ibintu bibabaje kuba abana b’Abanyarwanda bangana batyo baragwingiye.

Agira ati “Ni Akarere keza ibiribwa byose bikenewe mu gutegura indyo yuzuye, ari imbuto, imboga, ibinyampeke, ibinyamafufu kandi ku bwinshi. Usibye kuba wenda harimo abagikeneye kwigishwa, kugira ngo barusheho kumva uruhare rwabo n’icyo bakora, bakita ku mirire y’abana, naho ubundi ntabwo ari ibintu bisaba ubushobozi bwinshi. N’abo byagaragara ko hari abadafite ubushobozi bwo kubibona; ntibikwiye kuba urwitwazo, kuko na Leta iba yakoze ibishoboka igaha abana amata n’ifu y’igikoma, byunganira rwa ruhare rw’ababyeyi”.

Akomeza agira ati “Igikwiriye kigomba gushyirwamo imbaraga, ni ugukomeza kwigisha abaturage uko bategura indyo yuzuye, kandi bakarushaho kwita ku isuku, kuko n’ubundi n’iyo iyo ndyo yuzuye yateguwe ariko ifite umwanda, ubwabyo bibakururira inzoka zo mu nda, zikabacura ibyo baba bariye, ntibibe bikibagiriye akamaro ngo babashe gukura neza”.

Ni urugamba asaba ko abajyanama b’ubuzima bahagurukira, bakarushaho kwegera abaturage, bakabigisha babasanze aho bari; ariko kandi ababyeyi na bo bakabigiramo uruhare.

Yagize ati “Ibyo twagezeho mu rwego rw’ubuzima tubikesha abajyanama b’ubuzima, biduhamiriza neza ko tudakwiye kunanirwa kugabanya iki gipimo cy’abana bagwingiye. 45% by’abana bagwingiye ni benshi cyane, ari nabo mu myaka iri imbere bagomba kuvamo abayobozi, abaganga, abasirikari, abapolisi; kandi uwagwingiye ku mubiri agwingira no mu bwonko; none se ubwo bizagenda bite? Dukomeje gutya, mu gihe kiri imbere twazabaho tudafite abakorera igihugu bafite ubuzima buzira umuze”.

Ati “Abajyanama b’ubuzima namwe abayobozi kugera ku rwego rwo hasi, nimushyire imbaraga mu kwegera abaturage aho bari mu ngo zabo, mumenye impamvu nyamukuru irimo gutera icyo kibazo, mwerekere abaturage. Ababyeyi nabo, bibuke ko aho kugira ngo bakomeze babyare ubutaruhuka, bakwiye kuba baboneza urubyaro, kuko iyo abyaye abana bane batanu cyangwa abarenzeho, adafite ibibatunga bihagije, byanze bikunze ntabwo bashobora gutandukana n’imirire mibi”.

Uwimaniduhaye wo mu Murenge wa Musanze, akomoza ku mpamvu zigitera ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana, yagize ati “Hari umubyeyi ubasha kugaburira umwana indyo yuzuye, kuko aba afite amikoro, yagira nk’umwaku ubushobozi bukabura, cyangwa se akaba asanzwe atanabufite, atanagira aho ahinga imboga n’imbuto ku rugo, ntabe agishoboye kubonera umwana za ntungamubiri zikenewe, ingaruka z’imirire mibi zikagera ku mwana gutyo”.

Abandi babyeyi ngo usanga bahugira mu mirimo ntibibuke kwita ku bana, nk’uko Uwamariya Daphrosa abisobanura.

Ati “Ababyeyi benshi duhugira mu mirimo yo hanze y’urugo, kugeza n’ubwo hari igihe butwiriraho tutabonye akanya ko gukurikirana ngo tumenye uko abana biriwe. Dusanze ibi tutabikumiriye hakiri kare, abana bacu bazahora bari inyuma, tukica ahazaza habo kubera imyitwarire yacu yo kubagwingiza. Ibi bipimo ubuyobozi butweretse, bigaragaza uko duhagaze mu kibazo cy’igwingira, biratubabaje kandi bidusigiye isomo rituma kwikubita agashyi, tukajya twiha igihe nyacyo gushaka ibitunga urugo, b’igihe cyo kwita ku bana bacu tubagaburira indyo yuzuye kandi twita ku isuku yabo”.

Ayingeneye Donatha ati “Kuba bamwe mu babyeyi batita ku bana babo, yaba mu mirire n’isuku, turumva ari ibintu bitubabaje kandi bigayitse cyane. Ubu tugiye gufata iyambere, ibyatumaga tutita ku mirire y’abana tubyirinde; aho biri ngombwa tujye tugirana inama hagati yacu nk’ababyeyi, n’ugaragaje ubushake bucye cyangwa intege nke tumucyebure, kugeza ubwo twese tuzumva uburemere bw’iki kibazo cy’igwingira kiri mu bana bacu”.

Icyumweru cyahariwe ibikorwaa byo gukumira no kurwanya igwingira ry’abana cyatangiye mu Karere ka Musanze guhera tariki 14 kikazasozwa tariki 20 Werurwe 2022, uzaba umwanya ubuyobozi buzakoresha mu kwegera imiryango, yigishwa gutegura indyo yuzuye, abantu bifashisha ibiribwa biboneka iwabo, kwimakaza isuku no kwitabira gupimisha abana hagamijwe gukurikirana imikurire yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa