skol
fortebet

Hasobanuwe impamvu kwiyandikisha mu kizamini cyo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bidakunda

Yanditswe: Thursday 21, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

bamwe mu bakoresha Service isaba kwiyandikisha gukora ikizamini cyo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yaba urwa burundu cyangwa urwagateganyo bavuga ko imaze iminsi idakunda ko ngo iyo babikoze bababwira ko iyo service idakunda cyangwa se ifunze.

Sponsored Ad

bamwe mubabikoze bikanga bavuga ko kuva itangazo risaba kwiyandikisha rigisohoka taliki ya 14 nyakanga bavuga ko kwiyandikisha bizatangira kuva taliki ya 15 Nyakanga kugeza taliki ya 22 nyakanga nyamara ngo byaranze ibi bakabihuza n’abatanga izi serivise ku Irembo.

Umwe yagize ati “ ibibazo byo kwiyandikisha twe byaranatuyobeye ,tukibaza se ni ikibazo cy’irembo ridakorana neza na Polisi cyangwa se ni Polisi ubwayo bikadushyushya mu mutwe.”

Undi utanga serivise z’Irembo yagize ati “ibyo bavuga byo ni ukuri kuko kwandika ntago biri gukunda, umuntu ari kuzuza hahandi umuntu agera ngo abone kode yo kwishyuriraho nibyo bintu bitari gukunda, uturere hafi ya twose mu gihugu ntakarere na kamwe biri gukunda.”

Umuvugizi wa Polise y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera avugako kuba biyandikisha bikanga aruko umubare warukenewe wamaze kuzura.

Abiyandikisha ntibikunde tuwababwira ko bakihangana bakaziyandikisha ubutaha kubera ko ririya tangazo twatanze ryagenaga gahunda y’uburyo abantu bakwiyandikisha ariko uko byagaragaye nuko abantu bitabiriye ku bwinshi bityo rero ko biyandikishije mu gihugu hose bigendanye n’imibare Polisi ikoresha mu ngengabihe zo gukoresha ibyo bizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga ugasanga iyo ngengabihe yuzuye niyompamvu byahagaze mbere, umubare kugeza ubu wiyandikishije tutari twahagarika tugahita duhagarika ni ibihumbi 22 mu gihugu hose.


Kubafite impungenge zuko Perimi zabo z’agateganyo zigiye kurangira arabasaba ko bakwegera ababishinzwe.

Abafite izo mpungenge icya mbere nuko bagomba kwegera urwego nyine rubishinzwe rukabireba, n’ufite ikibazo ku giti cye ntago ntekereza ko ari bose, umubare wabo ntago tuzi uko ungana, indi nama twabagira ya kabiri nuko bategereza irindi itangazo, Polisi yatangiye gukoresha hirya no hino mu gihugu ahubwo icyo tubasaba ni ukwiga amategeko, bakihugura neza , kubera ko byagaragaye yuko n’imibare y’abakora ibizamini n’itsinda ntanaho bihuriye nagato.

Ibitekerezo

  • Njye inama nagira police ishinzwe gukoresha ibizamini, yagira ishami muri buri karere ry’ibizamini rikora buri gihe , ndetse bagashyiramo nabacivile bo kubafasha , si byiza ko umuntu yakwiga akabura ikizamini, kandi police nishake software yayo itandukanye n’irembo, nkuko Rwanda REVENUE ikora,. urebye ukuntu abantu bataye igihe bashaka kwiyandikisha bikanga bamwe bakagirana nibibazo ku bakoresha Amarembo . Nibongere barebe uko bakwandika bongere abakosora kuko imishahara ntizabura kuko amafaranga baba ba tanga atari makeya.
    murakoze

    Kugirango umuntu abone kode yogukora preme provisoir byaranze none nabo naga abayobozibabishinzwe hacyo babikoraho tv

    Mudufashe muduhe code twarize bihajyije

    Konatsinze ariko nkaba naratanze nibisabwa bakaba batanyemerera kwiyandikisha

    Mwadufasha kumenya ko provisoire za 2019 ko zigikora ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa