skol
fortebet

Ijambo Paul Kagame yavuze nyuma yo kwegukana intsinzi, umuryango we ngo ni abana b’inkotanyi

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Paul Kagame yashimye buri wese wamufashije mu bikorwa by’amatora. Avuga ko FPR Inkotanyi yatsinze amatora akurikije ibyo komisiyo y’amatora yari amaze gutangaza.
Mu ijambo rye yagejeje ku abarwanashyaka ba FPR Inkotanyi bari bateraniye I Rusororo mu karere ka Gasabo, yagize ati “ Ndashimira abayoboke,intore z’umuryango wa FPR Inkotanyi, intsinzi ...Abandi bati ni wowe, ni wowe dushaka...
Intsinzi ni iyanyu,,,ni amateka asanzwe ya FPR Inkotanyi ihangana n’ibibazo ariko tukaba dukomeje gutera (...)

Sponsored Ad

Paul Kagame yashimye buri wese wamufashije mu bikorwa by’amatora. Avuga ko FPR Inkotanyi yatsinze amatora akurikije ibyo komisiyo y’amatora yari amaze gutangaza.

Mu ijambo rye yagejeje ku abarwanashyaka ba FPR Inkotanyi bari bateraniye I Rusororo mu karere ka Gasabo, yagize ati “ Ndashimira abayoboke,intore z’umuryango wa FPR Inkotanyi, intsinzi ...Abandi bati ni wowe, ni wowe dushaka...

Intsinzi ni iyanyu,,,ni amateka asanzwe ya FPR Inkotanyi ihangana n’ibibazo ariko tukaba dukomeje gutera imbere tukaba tugeze aha tukaba tunahagejeje igihugu cyose...

Nashimiye abayobozi, abayoboke, n’abandi banyarwanda bose nabo twafatanyije ari imitwe ya Politiki y’indi umunani izwi twamamaje twakoreye hamwe ndetse nshimiye n’abandi bagize uruhare muri iki gikorwa cy’amatora n’amashyaka abiri yari muri iki gikorwa nabo ndabashimiye ko bageregeje.

Ndashimira umuryango wanjye nabo ni inkotanyi n’abana b’inkotanyi nabo niyo nzira barimo ndakurikizaho gushimira ; hari abantu batari bake baduherekeje aho twagiye hose ndetse bari kumwe n’imiryango yabo aho tugiye hose buri karere twari kumwe

Ndagirango nshimire abo bikorera ku musanzu wabo watumye amatora agenda neza ntabwo twigeze tubura amikoro bari bahari…Ndagira ngo nshimire abana abasore n’inkumi bateguye ibikorwa byose kuva byatangira kugera uyu munsi’

Aho twahuriraga na bantu twahasangaga hose bafashwa, ababyeyi bafashwa n’ufite inyota agafashwa mbese mu buryo bwa organization ntacyo umuntu yabanenga, abasore b’imyaka 18 kugera kuri 30 abo nibo bakoze ibi byose mureba ndabashimira rero’’

Ntabwo nakwibagirwa gushimira abahanzi, abaririmbi batubaye hafi, ahari imbeho bakatumara imbeho; ahari ubushyuhe bakashyushya cyane, abanyamakuru bose yaba abari mu gihugu n’ahandi y’aba abafotora mwarakoze namwe cyane…

Ahasigaye rero ngirengo amateka atugejeje hano nayo murayazi urareba mu myaka irindwi ishize twari mu gikorwa nk’iki nacyo ubu ndetse cyagenze neza kurushaho ariko icyo gihe nabwo ibintu byari byarateguwe nk’uko byagenze ubu

Abanyarwanda uhereye kuri miliyoni 4 zirenga ukagera kuri referendum aho byose byaganishaga kunsaba gukomeza kubabera umuyobozi. Nabwiye abantu ubushije ko iyo bitaza kuba njye ntakibazo nari mfite twari gukomeza uko byari bimeze tukajya inyuma abandi bantu bakatubera abayobozi.

Ni ukuvuga ngo njye ndi hano kubera ko nubuharije ibyo nasabye namwe ndetse uyu munsi bikaba bigaragarako mwabyemeje ndetse njye icyo nabonye bisa naho icyo gikorwa cyo nkomeze mbabere umuyobozi byavuzweho byinshi cyanenzwe na benshi cyane cyane abo hanze

Muri ibi bikorwa rero tugenda tuvamo bisa naho abanyarwanda berekanye ukuri kuburyo werekana ibyo wahisemo imbere y’abandi ubu akazi kagiye gutangira ubu n’imyaka irindwi yo gukomeza kwita kubibazo by’abanyarwanda ndetse no guharanira ko umunyarwanda akomeza kuba uwigeza kuri byinshi

Bantu mwese muri aha njye numva igikorwa nk’iki cyiba kiremereye tuge tugifata nk’ikiremeye; gutsindagira ubumwe ni ikintu gikomeye dukwiye guhora tuzirikana reka nsoze mbashimira…

Ndashima umuryango wanjye wambaye hafi kandi wambaye hafi nabyo birafasha…Mwakoze cyane dukomeze tubone umwanya wo kwishima..

Paul Kagame wamaze gutsinda amatora yashimye abamuherekeje mu rugendo rwo kwiyamamaza


Mu ncamake:

Yashimiye abikorera batanze umusanzu watumye amatora ashoboka akagenda neza, ashimira umuryango we wamubaye hafi, ndetse anashimira Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barimo abateguye ibikorwa byo kwiyamamaza kuva bigitangira kugeza ku musozo wabyo, anashimira n’abari babiyoboye.

Yashimiye kandi abahanzi babaye hafi Abarwanashyaka ba FPR inkotanyi,anashimira Abanyamakuru bo hanze ndetse n’abo mu gihugu kuko gahunda zatangazwaga zageraga ahantu hose mu gihe zabaga ziri kuba.

Ati" Ndi hano kuko nubahirije ibyo nasabwe namwe, ndetse uyu munsi bikaba bigaragara ko mwabyemeje muri aya matora."

Avuze ko nyuma y’ubusabe bw’abanyarwanda bwavuzweho byinshi n’amahanga, Abanyarwanda babushimangiye ubu bakaba bagaragaje ko ibyo basabye babitsimbarayeho.

Ati" iyi ni imyaka irindwi yo gukomeza kwita ku Banyarwanda no gukemura ibibazo b’Abanyarwanda cyane cyane ko duharanira kutaba ikindi kintu usibye kuba abanyarwanda ba nyabo, bagana mu iterambere".

RPF Chairman Paul Kagame campaigns in Gasabo Bumbogo | 02 August 2017

Ibitekerezo

  • Ko bamwibye amajwi se? Ndi we najurira kuko 98% ni macye cyane.
    Ubwo se 2% yagiye he Kerri?????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa