Ikibazo cy’isuku nke mu modoka zitwara abagenzi cyahagurukiwe
Yanditswe: Thursday 26, Feb 2026
Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) gifatanyije n’izindi nzego, cyatangije ubukangurambaga mu bigo bitwara abagenzi muri bisi bugamije kwimakaza isuku ku buryo ikibazo cy’umwanda muri izo modoka kigomba gucika abagenzi bakagenda batekanye.
Ni ubukangurambaga bwatangirijwe muri Gare ya Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 26 Gashyantare 2026 ariko buzakomereza no mu zindi gare.
RCA nk’ikigo kibumbiyemo amakoperative yose arimo n’ay’abatwara abagenzi muri bisi ndetse cyahisemo kuyaheraho mu rwego rwo kwimakaza isuku mu bwikorezi rusange bw’abantu kuko ari hamwe mu ho ikeneye kongerwa.
Ni mu gihe zimwe mu modoka zijya mu ntara zitandukanye z’Igihugu usanga nubwo harimo ibiterwa n’imiterere y’imihanda irimo iy’itaka zicamo ariko hari n’iziba zirimo nk’intebe zashaje, zanduye cyane ugasanga uwo mwanda urabanganira abagenzi baba bagiye kuzigendamo igihe kirekire.
Umuyobozi Mukuru wa RCA, Kamanzi Francis yavuze ko amakoperative akora abijyanye n’ubwikorezi akora ku buzima bw’abantu benshi ku buryo kugira isuku ari kimwe mu bintu by’ibanze bikwiye kwitabwaho.
Ati “Izi modoka dutega zigera ahantu hose mu gihugu kandi umwihariko w’ubwikorezi ni uko buri muntu abukoresha. Yaba umuganga akenera ubwikorezi, umuhinzi, utanga serivisi runaka n’abandi. Twasanze ubwikorezi ari umusingi wadufasha kwita ku ijambo isuku.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Sosiyete itwara abagenzi ya RFTC, Mukashema Odette yagaragaje ko ikibazo cy’isuku nke mu modoka ari ingingo ikwiye guhera ku bashoferi igakomereza ku modoka n’abayirimo.
Yavuze ko imodoka za’makoperative 12 y’iyo sosiyete zashyizeho gahunda yo gushyira ‘poubelle’ muri buri bisi bafite kugira ngo abagenzi bareke kunyanyagizamo imyanda, ariko ko abashoferi baba bagomba no kubibutsa ko batagomba kunyanyagizamo imyanda kandi harashyizweho uburyo bwo kuyitwara.
Ati “Imodoka zo mu makoperative zacu iyo zishaje turazisimbuza ariko turakangurira abandi banyamuryango bafite imodoka ko bazigirirra isuku ikeneye gusimbuza igasimbuzwa.”
Mukashema yavuze ko ubu bari gushishikariza abanyamuryango babo kwimakaza isuku ariko ko hazajyaho ingamba zirimo n’ibihano ku buryo abazabikerensa bashobora guhanwa.
Umugenzi witwa Abayo Jean yavuze ko ikibazo cy’isuku nke mu modoka rusange we akibona mu zo mu Mujyi wa Kigali, agaragaza ko kuba habaho kugenda abantu bahagaze kandi begeranye cyane ari ikibazo kuko haba harimo abatisukuye bakabanganira abandi.
Umushoferi wa bisi witwa Munyentwali Potien ukorera mu muhanda Kigali-Huye, yagaragaje ko imodoka zikorera mu ntara cyane cyane mini bisi zijya mu mihanda y’ibitaka, ari zo zikunze kugaragaramo ivumbi ryinshi n’ibyondo ku buryo ziba zigomba gusukurwa kenshi, icyakora agaya abagenzi bakorera muri kaburimbo baba batwara imodoka zanduye bikabije.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yavuze ko uyu mujyi utaba icyitegererezo mu kugira isuku ku Isi ariko ngo mu modoka rusange hasigare ku buryo uteze bisi asangamo imyanda cyangwa abantu banduye.
Ni muri urwo rwego Umujyi wa Kigali washyizeho amande ku bikorwa by’umwanda angana na 20.000 Frw ku muntu umwe kandi ashobora kwiyongera ndetse ngo mu gihe kiri imbere abakora mu bwikorezi nk’abashoferi n’amamotari bakerensa isuku na bo bazatangira kuyacibwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *