skol

Ikibuga cy’indege cya Kigali cyaje ku mwanya wa gatatu mu byiza mu karere

Yanditswe: Tuesday 24, Mar 2026

featured-image

Ikigo cy’Abongereza, SkyTrax cyashyize ku mwanya wa gatatu ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali mu byiza mu karere n’uwa munani ku mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2026.

Raporo y’iki kigo yasohotse ku wa 19 Werurwe 2026 igaragaza ko ikibuga cy’indege cya Kigali kiza mu bya mbere byiza ku mugabane bitewe n’impamvu zitandukanye zigenderwaho.

Bimwe mu byo iki kigo kigenderaho gipanga imyanya y’ibibuga by’indege harimo ibikorwaremezo, isuku, umutekano serivisi zihatangirwa n’ibindi.

Ikibuga cya Kigali kiri mu byaje mu myaya y’imbere bitewe na serivisi nziza zihatangirwa zirimo amafunguro n’ibinyobwa, umutuzo n’umutekano waho.

SkyTrax yagaragaje ko n’ubwo ikibuga cy’indege cya Kigali ari gito ariko abagenzi cyakira bari kwiyongera kubera uburyo sosiyete ya RwandAir iri gutera imbere.

Mu kwemeza umwanya ikibuga cy’indege gihabwa, harebwa serivisi zitandukanye, buri yose ihagabwa amanota hashingiwe ku nyenyeri aho ifite inyenyeri eshanu iba iri ku rwego rwo hejuru mu gihe ifite imwe ikaba iri hasi.

Ku ruhande rw’ikibuga cy’indege cya Kigali, serivisi yahawe amanota menshi ni iyo gufasha abagenzi kudakora urugendo rurerure n’amaguru, koroshya itumanaho no gusemura kuko abakozi baho baba bazi neza indimi zitandukanye.

Kuva iki kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali cyavururwa mu 2022 cyahise kigira ubushobozi bwo kwakira indege zirenga 50 zihagaze neza.

SkyTrax igaragaza ko ibikwiye gukosorwa ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali ari ibiciro by’amafunguro n’ibindi bicuruzwa bihanitse, hakongerwa ibihacururizwa kugira ngo abagenzi bajye bagira amahitamo menshi.

Ikibuga cy’indege cyiza muri Afurika ni icya Cape Town muri Afurika y’Epfo aho gishimirwa ku kuba ari ho hantu abakerarugendo n’abagenzi b’abakire bishimira kunyura bitewe na serivisi zihatangirwa n’ibikorwaremezo n’umutekano byaho bigezweho.

Iki kibuga kandi ni cyo cyonyine cyahawe inyenyeri enye muri Afurika, kubera serivisi nziza zihatangirwa zirimo korohereza abagenzi kuhagera, kwakirana abagenzi urugwiro, isuku n’ubucuruzi buhakorerwa.

Ikibuga cy’indege cya O.R Tambo kiri i Johannesburg muri Afurika y’Epfo cyaje ku mwanya wa kabiri, hashingiwe ku kuba ari cyo cyakira abagenzi benshi kandi kikanahuza abo ku migabane yose uko ari itandatu.

SkyTrax igaragaza ko nubwo iki kibuga cy’indege cyakira abagenzi benshi, abakozi bacyo bakora ibishoboka kugira ngo babahe serivisi nziza zirimo iz’amafunguro n’ibinyobwa ndetse n’umutekano.

Ikibuga cy’indege cya Marrakech Menara muri Maroc kiri ku mwanya wa gatatu mu bibuga by’indege byiza muri Afurika. Iki kibuga cyakira abagenzi barenga miliyoni 9 ku mwaka gishimirwa kuba gifite inyubako zubakanywe ubuhanga, zituma abagenzi bisanzura, bakanishimira serivisi zaho.

Iki kibuga cy’indege gikoreshwa cyane na sosiyete ya Royal Air Maroc na Transavia France, gihuza abagenzi b’i Burayi, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Amerika y’Amajyaruguru.

SkyTrax igaragaza ko ikibuga cy’indege cya King Shaka muri Afurika y’Epfo, icyitiriwe Umwami Mohammed V muri Maroc, icya Cairo mu Misiri na Sir Seewoosagur Ramgoolam mu Birwa bya Maurice biri mu bya mbere 10 byiza muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa