skol

Ikiraro cya miliyoni 900 Frw cyubatswe kuri Kigali Universe Frw kigiye gutahwa

Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’inzu y’imyidagaduro ya Kigali Universe bwatangaje ko buri kwitegura gutaha ikiraro kizajya kinyurwamo n’abagiye kuhasohokera, cyashowemo arenga miliyoni 900 Frw.

bi byemejwe na Kenny Mugarura, Umuyobozi ushinzwe ibirori n’ibitaramo bibera muri Kigali Universe mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE.

Kenny Mugarura yagarukaga ku bikorwa byo kwagura Kigali Universe bigizwe n’iki kiraro n’indi nyubako yuzuye izajya yakira ibikorwa bitandukanye nk’inzu mberabyombi.

Iyi nyubako izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 700, ariko ikaberamo n’ibindi bikorwa birimo imurikagurisha.

Uretse iyi nyubako, Kenny Mugarura yavuze ko bagifite umwanya munini wo kubakaho ibindi bikorwa hejuru y’inyubako ya CHIC.

Abajijwe ku kiraro bamaze igihe bubaka, Kenny Mugarura yagize ati “Ikiraro gahunda yacyo ubu yarasojwe, ubu cyamaze kwemezwa ndetse cyahawe ibyangombwa […] igisigaye ni ukukimurika muri uku kwezi kuri kurangira cyangwa ukwa Gashyantare gutangira.”

Kenny Mugarura yavuze ko ari ikiraro cyiza kandi cyabahenze, bityo asaba abagenda mu Mujyi wa Kigali ko umunsi wo kugitaha bazagitemberaho bakanahafatira amafoto.

Avuga ku gaciro k’iki kiraro, Kenny Mugarura yagize ati “Ni ikiraro gihagaze amafaranga atari make, buriya agaciro kacyo yaba kuzana ibicyubatse kuko byavuye hanze ndetse no kucyubaka bihagaze arenga miliyoni 900Frw.”

Kenny Mugarura yavuze ko ibyuma byubatse iki kiraro bimwe byavuye mu Bushinwa, ibindi muri Turikiya. Abagishushanyije barimo Abanya-Turikiya n’Abanyarwanda.

Ni ikiraro Kenny Mugarura ahamya ko cyuzuye gitwaye igihe kirekire kuko cyamaze byibuza amezi atandatu.

Ku rundi ruhande, yavuze ko ari ikiraro bahisemo guha abatuye Umujyi wa Kigali kugira ngo babone ahandi hantu ho gufatira amafoto no gutemberera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa