Imbwa zirenga 200 zo mu turere twa Ngoma na Kayonza zakonwe
Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026
Imbwa 204 zo mu turere twa Ngoma na Kayonza bwakonnye imbwa 204 z’abaturage, izindi zirakingirwa ku buntu, abaturage basabwa kwirinda kuzifata nabi kuko bituma zihinduka inyagasozi zikaba zarya abantu.
Izi mbwa zakonwe binyuze mu bukangurambaga bwakozwe n’umuryango utegamiye kuri Leta wita ku buzima bwiza bw’inyamaswa n’abantu babana na zo uzwi nka WAG Rwanda, wari umaze iminsi ukorera mu turere twa Kayonza na Ngoma mu mirenge ya Mukarange, Rwinkwavu na Kabare ndetse no mu mirenge ya Remera na Sake.
Muri Kayonza bakonnye imbwa 54 mu gihe muri Ngoma bakonnye imbwa 150, izi ziyongera ku zindi mbwa zakingiwe ibisazi by’imbwa ku buryo ziramutse zirumye umuntu nta bindi bibazo yagira.
Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n’Abafatanyabikorwa mu Muryango WAG Rwanda, Dr. Nduwayezu Richard, yavuze ko basanzwe bita ku mbwa zizerera hirya no hino ariko ko banatangiye ubukangurambaga bwo gukingira ibisazi by’imbwa, kuzikona no gufasha abantu kuzitaho kugira ngo zitazerera zigateza ibibazo.
Ati “Mu Karere kose ka Ngoma ni imbwa 150 twakoreye ariko ikibazo kigihari ni ukumenya umubare wose w’imbwa abantu batunze kugira ngo zijye zibasha kwitabwaho zihabwe ibisabwa. Abaturage turabasaba kumva ko izi serivisi dutanga zo gukona imbwa ari ubuntu, nibumve ko gutunga imbwa bakwiriye kuzirinda kuzerera kuko iyo zizerereye ziruma abantu bigateza ibibazo.’’
Niyomugabo Jean Pierre utuye mu Murenge wa Sake mu Kagari ka Nkanga wari wagiye gukonesha imbwa ye, yavuze ko biyirinda kuzerera, bikanatuma idakunda gusakuza cyane nk’uko yari isanzwe ibikora.
Musabwamana Yvonne ati “Gukonesha imbwa bituma yitonda bikayibuza kuzerera, ikagwa neza ntibe yarya abantu ahubwo ikabana neza n’abantu.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bahisemo gufatanya n’uyu muryango wa WAG Rwanda mu gukona izi mbwa kugira ngo bafashe abazitunze kudakomeza kwiyongera cyane kuko bituma inyinshi zizerera ku gasozi bikaba byanateza ibyago mu baturage.
Ati “Icyo bigiye gufasha cya mbere ni uguca imyororokere idakenewe muri ariya matungo yo mu rugo arimo imbwa n’injangwe. Habaye ibarura rigaragaza ko hari imbwa nyinshi n’injangwe, mu gukurikirana tugasanga abenshi bazitunze batazitaho uko bikwiye, usanga inyinshi zigenda ku gasozi zikabwagura mu buryo bw’akajagari, twakanguriye abazitunze kugenda bakazikona.’’
Meya Niyonagira yavuze ko abantu batunze imbwa bakwiriye kuzikingiza, bakazijyana bakazikona kugira ngo bice akajagari k’izizerera ahantu henshi, zajyaga zinahungabanya umutekano w’abaturage.
Kugeza ubu uyu muryango WAG Rwanda uvuga ko mu Rwanda habarurwa imbwa zirenga ibihumbi 66 ziri hirya no hino. Bavuga ko impamvu imbwa nyinshi zikwiriye gukonwa ari uko zibwagura bigatuma abazitunze batazitaho neza iziba mu gasozi zigakomeza kwiyongera.
Imbwa z’i Ngoma n’i Kayonza zakonwe

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *