skol

Imitungo yaguzwe muri ruswa izajya ifatirwa bidasabye urukiko: Ibyihariye muri politiki nshya

Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026

featured-image

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko hatangiye gukurikizwa politiki nshya yo kurwanya ruswa ku buryo n’imitungo bikekwa ko yaba yaraguzwe mu mafaranga yari yatanzwe nka ruswa izajya ihita ifatirwa bitabanje kwemezwa n’urukiko.

Yavuze ko nubwo hari intambwe u Rwanda rwateye mu kurwanya ruswa n’akarengane, hakiri byinshi bigomba gukorwa bigafasha u Rwanda kuba ku isonga mu kurwanya ruswa.

Ibyo yabigarutseho kuri uyu ubwo Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda: TI Rwanda), wamurikaga ibikubiye muri raporo ngarukamwaka ku bijyanye na ruswa ku Isi.

Ni raporo igaragaza ko mu 2025 u Rwanda rwagize amanota 58% rugera ku mwanya wa 41 mu bihugu 182 ku Isi mu kurangwamo ruswa nkeya.

Aha harimo intambwe yatewe ugereranyije n’umwaka wabanje kuko rwazamutseho imyanya ibiri ndetse rwiyongeraho inota rimwe ugereranyije na 2024, rukomeza kuba urwa mbere mu Karere n’urwa gatatu muri Afurika runganya na Botswana.

Umuvunyi Mukuru yavuze ko muri urwo rugendo Igihugu gifite icyizere ko mu mwaka utaha cyanakongera amanota abiri kikagera kuri 60% ariko bikajyana n’ibikorwa byo kongera gukorera mu mucyo.

Ati “Dushaka kugenda duhugura abaturage bakarushaho gutanga amakuru kuri ruswa ndetse no kwimakaza ikoranabuhanga mu itangire ya serivisi. Ibyo bigabanya gusaba no gutanga ruswa kuko abantu baba bashobora gukora badahuye ariko turasaba n’inzego zitandukanye kutagira uwo batinya mu gutunga agatoki ruswa.”

Yavuze ko iyo ntego u Rwanda rufite ikindi kizarufasha kuyiheraho ari politiki nshya yo kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda izasimbura iyagenderwagaho uyu munsi yo mu 2012.

Iyo politiki kuri ubu yamaze gutegurwa n’Urwego rw’Umuvunyi aho isigaje kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri ngo itangire gukoreshwa. Izaba irimo ingingo zijyanye n’igihe kandi n’icyerekezo cy’Igihugu.

Agaruka ku bishya biyikubiyemo yagize ati “Iyo politiki nshya izaba yitaye ku bijyanye n’uburezi aho kurwanya ruswa byaba umuco uhera mu bana bato ku buryo mu nteganyanyigisho za Minisiteri y’Uburezi hazabamo isomo ryo kurwanya ruswa.”

“Ikindi muri iyi politiki kirimo kitari mu ya 2012 ni ibyaha bijyanye n’ikoranabuhanga bitabagamo ubu muri iyi nshya biteganyijwe ko hagomba kujyaho ingamba zo kubirwanya.”

Yavuze ko kandi muri iyo politiki nshya hazaba harimo gufatira umutungo w’ukekwaho ruswa na mbere y’uko ajyanwa mu nkiko.

Ati “Hazaba harimo kandi gukurikirana no kugaruza amafaranga aba yakomotse ku byaha kuko turacyafitemo urugendo rwo kuyagaruza dushaka ko umuntu niba yafashe ruswa akagura inzu na yo igomba gufatirwa. Uko byari bisanzwe bigenda byajyaga bisaba guca mu rukiko bigategekwa n’umucamanza ariko muri iyo nshya igihe cyose uketswe bizajya bihita bifatirwa.”

Umuvunyi Mukuru yavuze ko muri iyo politiki nshya hazashyirwa ingufu mu gukumira ruswa kurusha mu guhana ndetse hateganywe n’uburyo ibyaha biyishamikiyeho na byo byajya bikemurwa mu buryo bw’ubwumvikane butisunze inkiko n’ibindi.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze kuri politiki nshya yo kurwanya ryuswa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa