skol

Imiyoboro u Rwanda rufatanya n’ibindi bihugu iruteza ibura ry’amashanyarazi-MININFRA

Yanditswe: Tuesday 06, Jan 2026

featured-image

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ((MININFRA) yatangaje ko kuba umuriro w’amashanyarazi ukomeje kubura bya hato na hato mu gihugu, bishingiye ku miyoboro u Rwanda ruhuriraho n’ibindi bihugu, gusa yizeza gukemura icyo kibazo.

Byakomojweho n’Umunyabanga wa Leta muri MININFRA, Amb Uwihanganye Jean de Dieu,kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama 2025, aho yihanganishije Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026 hafi mu gihugu hose.

Ni nyuma y’uko ku rubuga rwa X, uwitwa Robert Cyubahiro Mckenna yagaragarije MININFRA ko ibura ry’umuriro hirya no hino mu Gihugu rikomeje kuba inshuro nyinshi asaba ko bakurikirana imikorere y’Ikigo cy’Igihugu gishzwe Ingufu (REG) kiwufite mu nshingano.

Amb Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko ibura ry’amashanyarazi mu Rwanda riterwa ahanini n’imikorere y’ayo mu bihugu bituranye na rwo.

Yagize ati’’ Minisiteri y’ibikorwa remezo, twiseguye ku Banyarwanda kubera ibura ry’umuriro w’amanyashanyarazi ryabaye mu gihugu no mu minsi ishize.

Yunzemo ati: “Ibi bibazo byiyongereye cyane ahanini biterwa n’Imiyoboro dufatanya n’ibindi bihugu. Iyo ibibazo bibaye muri yo bitugiraho ingaruka.”

Amb. Uwihanganye yakomeje agaragaza ibyo bibazo bitazahoraho kuko hafashwe ingamba zo kubikemura.

Ati: “Ntibizahora gutyo, twatangiye ingamba zigamije kurinda birushijeho imiyoboro yacu no kugabanya izo ngaruka. Ni imishinga iriho ikorwa izafata umwanya ariko turabyihutisha. Tubijeje kuzabikemura vuba kandi tuzabimenyesha Abanyarwanda”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Amb Uwihanganye Jean de Dieu yijeje gukemura ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa