skol

Impamvu nyamukuru 10 ziri gutuma abashakanye batandukana

Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026

featured-image

Raporo y’urwego rw’ubucamanza yo mu mwaka wa 2022/2023 igaragaza ko umubare wa gatanya wagiye wiyongera cyane buri mwaka. Mu 2016 habarurwa imiryango 21 yatse gatanya, mu 2017 yageze kuri 69, mu 2018 igera ku 1.311.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarura cyerekanye ko mu 2019 imiryango igera ku 8.941 yahawe gatanya ndetse ntagikozwe, iyi mibare izakomeza kwiyongera buri mwaka.

Perezida Paul Kagame aheruka gukomoza ku makosa benshi bakora agatuma imiryango myinshi isenyuka, agaragaza ko ariko igisubizo kitakabaye gukandukana, kuko ababiri batananirwa gukemura ibyo batumvikanaho.

Yagize ati “Abantu babiri bananirwa kubana bate? Ari abantu benshi washyize hamwe birumvikana, ariko babiri? Erega abantu baranihanganirana. Icyaha abantu babiri umwe muri bo aba yakoze gituma undi amubwira ngo sinkigushaka mvira aha ni iki, haba habaye iki?”

Reka turebere hamwe mu ngingo 10 ziri kugira uruhare mu gusenya imiryango.

Isura nyakuri y’urushako

Benshi iyo bamaze gushakana, babona isura ya nyayo y’urushako batari barigeze batekerezaho, harimo ibibazo bigendanye n’ubushomeri cyangwa imirimo itabasha gutunga ingo zabo bitewe no guhenda kw’ikiguzi cy’ubuzima, ibi byose bigira ingaruka ku mibanire yabo.

Uburinganire bwumviswe nabi, ndetse n’abagabo bananiwe kubwakira, biri mu bituma benshi batandukana. Kuba abagore bagira ijambo, bakabasha kwikorera bakitunga bidasabye ko batega amaboko ku bagabo byahinduye inshingano z’urugo, nta mirimo y’umugore cyangwa umugabo ikibaho. Ibi na byo bikomeza gukurura amakimbirane.

Nta mugabo wajyaga mu gikoni cyangwa ngo arere umwana, ariko birashoboka ko hari n’uwo mwahuye umwana ari mu njishi, kuko imyumvire yarahindutse. Ku batabitekerezaga bitegure ko bashobora no guhura nabyo mu rushako.

Ubwumvikane buke no gucana inyuma

Imiryango myinshi usanga isenywa no kugira ubwumvikane buke bushingiye ku rushako, benshi usanga badahana umwanya ngo baganire ku bitagenda neza mu ngo. Igihe habuze uca bugufi urugo nta kabuza rurasenyuka.

Kugeza ubu kandi ikibazo cyo gucana inyuma mu bashakanye kiri ku isonga mu gutuma ingo zisenyuka, na none iyo usuzumye usanga gifitanye isano no kudahana umwanya wo kuganira ngo buri ruhande rumenye aho rutuzuza inshingano uko bikwiye.

Ihohotera rishingiye ku gitsina

Imiryango myinshi iracyagaragaramo ihohotera rishingiye ku gitsina, 46% y’abagore bubatse na 18% y’abagabo bavuze ko bigeze gukorerwa ihohotera rishingiye ku gitsina n’abo bashakanye, bamwe barakubitwa ndetse baratotezwa.

Nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ibi nabyo ni bimwe mu bigira uruhare rukomeye mu gutandukana kw’ingo nyinshi.

Umwanya muto wo kurambagizanya

Mu Isi yateye imbere, y’ikoranabuhanga ryihuta, benshi ntibagihana umwanya uhagije wo kurambagizanya no kumenyana, ahubwo bashakana bamaze igihe gito bamenyanye. Gushakana nta mwanya uhagije wo kumenyana biri mu bigira uruhare mu gusenya imiryango kuko abantu baba bataziranye.

Uko na none abashakanye bamarana igihe, haboneka itandukaniro mu miterere n’ibyo umwe yakundaga bihindagurika bitewe n’impamvu zitandukanye, ibi bituma bamwe kwiyumvanamo bigabanyuka bikaganisha ku gutandukana.

Kutagira intego mu rushako

Hari bamwe binjira mu rushako nta ntego y’uburyo bazabaho ubuzima bushya batangiye n’uko bazazigeraho, ahubwo bakitega ibitangaza, babibura bagatandukana. Hari ababana batarabanje kumvikana ku nshingano za buri umwe, ibi bigateza amakimbirane ashingiye ku bwumvikane buke bugendanye n’isaranganywa ry’inshingano.

Birashoboka cyane ko hari ababana batarigeze bumvikana ku mubare w’abana bazabyara, uko bazabarera n’ubwiteganyirize bwabo, hari n’abatumvikana ku kazi umuntu akwiye gukora n’ako atakora. Usibye ibi hari n’abatandukana nyuma yo gusanga umwe atabyara, nyamara ibi iyo babiganira mbere baba bafite n’umwanzuro w’icyo bazakora.

Imbaraga nke z’umuryango

Mu Isi iri gutera imbere, benshi ntibakiganira ibibazo biri mu miryango ngo bikemuke, ahubwo barareka bikajya iyo bigiye bati “Ni ko zubakwa.”

Iyo hiyongereyeho amategeko yorohereza abantu gutandukana, bituma bamwe bafata urushako nk’ikintu cyoroshye bazavamo nibarambirwa ku buryo atari ngombwa kwihanganirana.

Ibi bijyana kandi no kuba mu Isi ya none umuryango mugari utagihabwa agaciro, ngo abashakanye bagire uwo bagisha inama, n’uwatannye bamukebure. Ahubwo buri ruhande rwihererana ibibazo byarwo kugeza umwe muri bo atakibashije kubyihanganira.

Gusesagura umutungo

Gusesagura no gukoresha nabi umutungo w’urugo ni kimwe mu bituma imiryango myinshi itandukana, benshi bahura n’ibibazo bibatungura bakananirwa kubikemura, bakitana ba mwana kubera gucunga nabi no gusesagura umutungo.

Ni ha handi ibibazo bizavuka, umwe akavuga ko byatewe n’icyemezo cyaturutse kuri mugenzi we cyo gukoresha amafaranga mu bitari byarateganyijwe cyangwa mu bitari iby’ibanze.

Kutanyurwa mu mibonano mpuzabitsina

Kutanyurwa mu mabanga y’abashakanye ni kimwe mu biri ku isonga bisenya ingo nyinshi.

Ni ikibazo benshi bavuga ko umuti wacyo ukwiye gushakirwa mu biganiro no kumenya ikinyura mugenzi we aho kujya gushakira igisubizo hanze y’urugo.

Kuvunishanya

Kuvunishanya no kudasaranganya imirimo y’urugo na byo biri mu bisenyera benshi. Ibi harimo imirimo ikorwa mu rugo no kurera abana aho usanga biharirwa bamwe, bakavunisha abandi.

Ibi hiyongeraho guharirana inshingano zimwe nko kwishyurira abana amashuri cyangwa kumenya ibitunga umuryango aho usanga bireba umuntu umwe, mu gihe undi aba ari ntibindeba.

Ikinyuranyo gikabije mu myaka

Zimwe mu ngo zubakwa usanga harimo ikinyuranyo kinini mu myaka, ibi bigatuma badahuza ibigendanye n’uburyo babona ibintu n’uko bashaka kubaka urugo rwabo.

Ugasanga mu gihe umwe ashaka ko bazigamira urugo, undi ashaka ko bajya kwishimisha mu mutungo w’urugo kuko ariy o myaka arimo. Ibi iyo bitaganiriweho neza ngo hanasuzumwe ingaruka ikinyuranyo cy’imyaka kizagira mu mibanire yanyu, birangira umuryango nk’uyu utandukanye.

Ni byiza kumenya niba uzabasha kwihanganira uwo mugiye kubana mbere y’igihe utitaye ku kinyuranyo cy’imyaka mufite, kuko uko murushanwa imyaka, ni nako mutandukana cyane mu myitwarire n’uburyo mutwara ubuzima.

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiye kwihanganirana kugira ngo babashe kubana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa