Impamvu yo kwiyongera k’ubujura, gusambanya abana no guhoza ku nkeke mu mboni za Minisitiri Ugirashebuja
Yanditswe: Sunday 01, Mar 2026
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yagaragaje impamvu zatumye mu myaka itandatu ishize hari ibyaha mu Rwanda byikubye inshuro ebyiri ndetse n’ababikurikiranyweho barushaho kuba benshi.
Ibyo byagarutsweho ubwo Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside.
Hari mu biganiro byabaye ku wa 27 Gashyantare 2026 byibandaga ku bibazo byagaragajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
Dr. Ugirashebuja yagaragaje ko muri rusange hari ibyaha bitanu byaje ku isonga birimo ubujura bwiganjemo ubworoheje, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gukoresha ibikangisho no guhozanya ku nkeke hagati y’abashakanye.
Ibihe byaha byose byariyongereye haba ku kubiregera ndetse n’ibigera mu nkiko bikaburanwa.
Ku bujura bworoheje, Dr. Ugirashebuja yatangaje ko bwikubye hafi kabiri kuva mu 2019 ariko agaragaza ko hari impamvu zibitera
Ati “Ni ubujura bw’ibintu bigendanwa nka za telefone, mudasobwa kuko ibyo bintu abantu bagendana umunsi ku wundi na byo byariyongereye. Nk’imibare y’abatunze telefone usanga na yo yaragiye yiyongera ariko n’iyo byibwe birafatwa ababibye bagakurikiranwa ugasanga n’ibyo birego byiyongereye. Usanga ibyaha nk’ubujura bwo gutobora inzu bitari mu bituma imibare y’ubujura izamuka.”
Yongeyeho ko kandi n’icyizere abantu bafitiye inzego cyazamutse bituma hari ibyo abantu bateregeraga mbere ubu basigaye baregera.
Ikindi cyaha kiri mu byiyongera cyane ni ugukubita no gukomeretsa, aho mu 2019 hari hakozwe ibigera kuri 9.000 ariko ubu bigeze kuri 24.000.
Dr Ugirashebuja ati “Kera abantu bakoreshaga izindi nzira zitari nziza niba ari nk’uwakubise umuntu na we akajya gushaka uko amwishyura. Ubu kubera icyizere bafite mu nzego bigatuma baza kubiregera ari byinshi. Usanga by’umwihariko n’uburyo ibyaha bigenzwa bifitiwe icyizere aho kuva mu 2017 RIB imaze kujyaho ibyaha bigererwa babaye byinshi.”
Nubwo RIB yakira ibyaha byinshi, Dr. Ugirashebuja yavuze ko ubu urwo rwego rwatangije gahunda y’ubuhuza nko mu gihe uwibye telefone abonetse kandi ari ubwa mbere yari akoze icyo cyaha habaho kumvikana na nyirayo hatabayeho gukomeza kumukurikirana mu nkiko.
Mu mwaka umwe n’igice, RIB imaze kumvikanisha abarega n’abaregwa ibihumbi 20 ku buryo iby’inkiko bitabaye ngombwa.
Ikindi cyaha cyiyongera mu mibare ni ugusambanya abana.
Agaruka kuri iki cyaha, Dr Ugirashebuja yagize ati “Mbere ibyaha byo gusambanya abana byamenyekanaga bitinze ariko si ukuvuga ko bitabagaho. Mbere wasangaga harimo nk’abashakanye umwe akiri umwana bigapfukiranwa bikarangira, ariko ubu uwo akurikiranwa nk’uwusambanyije umwana.”
“Abantu na bo bamaze kumva ko ibyo birego bakwiye kubitanga ariko tunifuza ko byakomeza gutangwa kuko bigaragaza ko abantu bamaze gusobanukirwa gushaka ubutabera.”
Ikindi cyaha cyiyongereye mu mibare ni ugukoresha ibikangisho.
Ati “Ugasanga umuntu wandikiye ubutumwa kuri telefone ngo azakumerere nabi ntibabifate mu buryo bukomeye. Ibyaregerwaga icyo gihe mu 2019 byari 1.842 nyuma biza kugera kuri 2.287 ariko ubu bigeze kuri 5.697. Kubera icyizere abantu bafite ubu niyo umuntu agutunze urutoki ugana ubutabera.”
Icyaha cya gatanu mu kwiyongera cyane ni uguhozanya ku nkeka mu bashakanye aho byavuye kuri 1.387 mu 2019, bigera kuri 3.900 mu 2024 ndetse na byo impamvu z’ubwo bwiyongere zishingiye ku cyizere abaturage bafitiye inzego z’ubutabera.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yagaragaje impamvu zatumye mu myaka itandatu ishize hari ibyaha mu Rwanda byikubye inshuro ebyiri

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *