skol
fortebet

Impinduka ku giciro cy’amata: Leta igiye kubirekera aborozi n’abaguzi

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Saturday 01, Aug 2026

Impinduka ku giciro cy'amata: Leta igiye kubirekera aborozi n'abaguzi

Sponsored Ad

skol

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, yatangaje ko Leta itazongera kugena igiciro cy’amata, ahubwo kizajya cyemeranywaho hagati y’aborozi n’abaguzi, Leta ikaba umuhuza.

Yabitangaje ku wa 31 Nyakanga 2026, mu nama yo kumurika imfashanyigisho igenewe gufasha aborozi kunoza uburyo bwo korora inka zitanga umukamo mwinshi kandi mwiza.

Muri iyo nama, aborozi bagaragaje ko 400 Frw bahabwa kuri litiro y’amata bidahagije bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikenerwa mu bworozi birimo imiti, ubwatsi, lisansi n’ibindi.

Dr. Uwituze yavuze ko bitarenze muri Kanama hazaba hamaze kumvikanwa ku giciro gishya kizashingira ku biganiro hagati y’impande zombi.

Ati “Mwarabibonye ko mu bigori, mu birayi no mu bindi byose abahinzi ni bo basigaye bumvikana n’abaguzi bakishyiriraho igiciro cyabo. Rero hari hasigaye amata na yo ni ko bizagenda, ntabwo ari ibintu abantu bicara bakaganira ntaho bahereye, bazajya bagendera ku mibare hanyuma bumvikane ari abaguzi n’aborozi. Leta izajya iba iri hagati nk’umuhuza nkuko no mu bigori n’ibirayi bimeze.”

Yasobanuye ko bumvikanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ko uruhare rwa Leta ruzaba urwo guhuza impande zombi no kuzifasha kugera ku giciro kiboneye.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Karangwa Cassien yavuze ko nyuma yo kuzamura igiciro cya litiro y’amata kikava kuri 220 Frw kikagera kuri 400 Frw, aborozi bakomeje kugaragaza ko kigikiri hasi. Yemeje ko mu minsi ya vuba bazahuza aborozi, abaguzi n’inganda zitunganya amata kugira ngo bumvikane ku giciro gishya.

Muri iyo nama hanagaragajwe ko umukamo ugabanuka cyane mu gihe cy’impeshyi. Urugero rwatanzwe ni urwa Nyagatare, aho amata ava kuri litiro ibihumbi 120 ku munsi mu gihe cy’imvura akagera kuri litiro ibihumbi 35 mu mpeshyi, bituma aborozi basabwa kwita ku guhunika ubwatsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa