skol

Impungenge z’Abasenateri ku bafungurwa bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo y’irondabwoko n’urwango

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Ubushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bwerekana ko ababajijwe mu buheruka bagaragaje ko 38% bemeje ko hari abakoze ibyaha bya jenoside, bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo y’irondabwoko n’ivangura.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yeretse Abasenateri ko iyo ngingo iri mu byavuye mu bushakashatsi bikwiye kwitabwaho.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 12.300 barimo abasanzwe mu ngo 8.100 n’abo mu bigo bagera kuri 4.200.

Ibibazo byabajijwe byari 123 byatanze isura y’ukuri y’uko ibintu byifashe. Mu babajijwe harimo abagore 52% n’abagabo 48%. Muri bo kandi urubyiruko ni 47%, mu gihe abafite hejuru y’imyaka 35 ari 53%.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ubumwe bw’Abanyarwanda buri kuri 95,6%, ubwiyunge bukaba kuri 95% mu gihe ubudaheranwa buri kuri 90,8%.

Minisitiri Bizimana yerekanye ko mu bigomba kwitabwaho ubushakashatsi bwerekanye, harimo n’ikibazo cy’abarangiza ibihano, barahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagitsimbaraye ku rwango n’ingengabitekerezo y’irondabwoko.

Ati “Baracyemera ingengabitekerezo ko rwose binaramutse bibaye bakongera. Ariko ntibinabatere ubwoba kuko uyu mubare w’abakoze Jenoside si munini ugereranyije n’umubare w’Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 14. Gusa si na bake ariko si munini ku buryo wagira ingaruka ku bumwe bw’Abanyarwanda ariko kuba batarakira kuri kiriya gipimo ntabwo ari byiza.”

Kuri ubu abari kurangiza ibihano ku cyaha cya Jenoside, biganjemo abari barahanishijwe ibihano by’igifungo cy’imyaka iri hejuru ya 15 kuzamura. Abo kandi biganjemo abanze kwemera uruhare rwabo mu nkiko ndetse bakaba barimo abatarahinduka.

U Rwanda rwahisemo gushyiraho uburyo bwo kubaganiriza mbere yo gusubira mu muryango Nyarwanda, aho kuri ubu ibiganiro bitangirwa mu Igororero rya Nyamasheke hagamijwe kubategurira gusubira mu muryango nyarwanda, kubahuza n’imiryango yabo ndetse no kubahuza n’abo bahemukiye.

Senateri Nkubana Alphonse, yagaragaje ko ubuke bw’uburozi butabubuza kwica, bityo ko abantu barangije ibihano batarahindutse byaba ari ikibazo gikomeye ku muryango Nyarwanda.

Ati “Nahoze ndeba mu mibare mbona byibura hamaze gufungurwa ibihumbi 60. Turabigira dute, ni iki kiri bube niba 34% bagitsimbaraye, kandi mu by’ukuri uburozi ntabwo bukorera ubwinshi. Niba barahanwe imyaka 15, 30, na 20 bakavamo badahindutse ni iki Minisiteri iri bukore, cyangwa ni iki igihugu kiri bukore kugira ngo abo bantu be kuturogera abantu?”

Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, yavuze ko muri gahunda yo gutegura abarangiza ibihano, abona iyo bigizwemo uruhare n’amadini hari umusanzu utangwa mu guhindura abarangije ibihano kandi ko nabyo byashyigikirwa bikarushaho gushyirwamo imbaraga.

Ati “Twasanze umuntu uba waramaze kiriya gihe cyose cy’imyaka 20, 30 atarahinduka kiba ari ikibazo gikomeye cyane, uwo muntu biba bigoye kugira ngo yumve ariko rero ibyo twabonye, twasanze aba banyamadini babaganiriza igihe kirekire kigera ku mezi atandatu.”

Yakomeje ati “Ndagira ngo nshyigikire igitekerezo cyo kuvuga ngo hariya hateguwe Nyamasheke na Nyamagabe ni heza yego, ariko n’iki gitekerezo cy’abanyamadini bishyize hamwe bakaganiriza aba bantu amezi atandatu, ukabona umuntu aragenda ahinduka, nabonye hari umumaro bifite kandi bigatanga icyizere ko bihawe imbaraga hari icyagenda gihinduka.”

Nubwo bimeze bityo, 95% bemera ko abafunzwe bazira icyaha cya jenoside yakorewe Abatusi bakarangiza ibihano bisanga mu muryango nyarwanda nta kubishisha.

Ibindi byagaragajwe bikwiye kwitabwaho ni uko 23% bemeje ko ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara mu duce batuyemo, mu gihe 36% bagaragaje ko abafite ababyeyi bagize uruhare muri Jenoside batemera uruhare rwabo.

Nubwo intambwe imaze guterwa ari nziza, Minisitiri Bizimana yerekanye ko 4,7% gasigaye hakwiye imbaraga mu rwego rwo kunoza ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ubudaheranwa.

Ati “Ubu rero twidamarara, dufite igihugu cyiza, kimaze kugera aheza hashimishije, ntabwo rero dukwiye kumva ko twagezeyo ahubwo kiriya gipimo tutarageraho cya 4,7% aho ni ho hazingiye bya bibazo byinshi. Ni byo tugomba gufatanya kugira ngo tubikemure, ntitugomba kwibagirwa aho u Rwanda rwari rugeze n’aho rugeze.”

Abandi 40% basanga imbuga nkoranyambaga zikorera hanze y’igihugu zitagira uruhare mu kubaka ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Dr. Bizimana ati “Biriya biganiro bitangirwa mu mahanga biratuvangira rwose.”

Hanagaragajwe kandi ko gukira ibikomere bikiri hasi, aho ubu bushakahatsi bwerekanye ko 41% batarakira ibikomere by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hakorwa iki?

Minisitiri Bizimana yerekanye ko nyuma y’ubushakashatsi hari ibintu icyenda bababona bikwiye gukorwa mu kunoza no kuzamura ibitaragenda neza.

Mu bigomba gukorwa harimo gushimangira no kwagura gahunda yo kwigisha urubyiruko indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, amateka y’igihugu n’ururimi rw’Ikinyarwanda rubumbatiye ubumwe bw’abenegihugu, gukangurira urubyiruko kugira uruhare ruhoraho mu bikorwa bigamije kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, bahereye mu miryango yabo, aho batuye n’aho bakorera no gukomeza gahunda zo kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda zirimo Ndi Umunyarwanda n’ibiganiro mu nzego zose, byigisha ukuri kw’amateka, hibandwa cyane ku nyigisho zitesha agaciro kwibona mu moko, mu idini, akarere no mu byonnyi byose bisenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yerekanye kandi ko harimo gushyira imbaraga muri gahunda zimenyekanisha ukuri kw’aho Igihugu kigeze cyiyubaka, hagatangwa amakuru nyayo hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga zitanga amakuru nyakuri n’inyigisho ziboneye, no gushyira imbaraga mu ngamba zihoraho zo kwigisha Abanyarwanda bari mu mahanga gahunda nziza z’ubumwe ziri mu Gihugu, gutegura no gukwirakwiza imfashanyigisho zibagenewe zijyanye n’igihe u Rwanda rugezemo.

Hari kandi kunoza ihererekanyamakuru n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ku makimbirane yo mu miryango n’impamvu ziyatera, amakuru akamenyekana ku gihe, kandi ingaruka zayo zigakumirwa uko bishobotse kose ndetse no kunoza imikorere y’Itorero ryo ku mudugudu, mu mashuri no mu zindi gahunda zegerejwe abaturage kugira ngo indangagaciro na kirizira z’umuco nyarwanda zijye mu buzima bwa buri Munsi bw’abaturage.

Yanashimangiye kandi ko hakwiye gushimangirwa gahunda ya Mvura Nkuvure, ifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite ibikomere no gushyira imbaraga mu biganiro bihuza ibyiciro byose by’abaturage mu nzego z’ibanze, hitabwa ku gushishikariza ababyeyi kwemera ukuri kw’amateka mabi yaranze u Rwanda no kubwiza abana ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare rwabo ku bayikoze, kwita ku mwihariko wa gahunda zihuza abishe n’abiciwe, himakazwa umubano ushingiye ku budaheranwa.

Abasenateri bagaragaje impungenge ku barangiza ibihano ku byaha bya Jenoside batarahindutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa