skol

Impunzi zahungiye mu Rwanda ntizicana inkwi, zicana Gas

Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026

featured-image

Impunzi zicumbikiwe mu Nkambi ya Mahama, zishimira Gas zo gutekesha bahawe, byabakijije kugirana amakimbirane na bagenzi babo bo hanze y’inkambi, bajyaga gutemera amashyamba bashaka inkwi.

Guhera mu 2017 Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika icanwa ry’amashyamba mu nkambi, hagamijwe kugera ku ntego ya Leta, y’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinoma y’Icyiciro cya kabiri cya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere 2024-2029 (NST2), iteganyijwemo ko u Rwanda ruzagabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero nibura cya 38%.

Ibi bikubiye mu masezerano mpuzamahanga y’i Paris (Paris Agreement) u Rwanda rwasinye yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.

Abatuye mu nkambi bavuga ko mbere yo guhabwa gas, bahuraga n’imbogamizi zitandukanye zirimo kubura inkwi batekesha, rimwe na rimwe bakaburara, n’abazibonye bigasiga bibashamiranyije na bagenzi babo b’Abanyarwanda baturanye n’inkambi.

Pélagie Nyirabagande, ni umwe mu mpunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama, avuga ko mbere bagiranaga amakimbirane n’Abanyarwanda baturiye inkambi bitewe n’uko bajyaga gushaka inkwi mu masambu yabo.<

Ati “Twagiranaga amakimbirane, kubera ko wavugaga uti ngiye kuburara, ukagenda ugatashya udukwi mu isambu ye, yagusangamo akagukubita akakugirira nabi, ariko ubu gas ni ukuri yadukemuriye ikibazo hano mu nkambi kuko ntabwo bigorana nk’inkwi kubera ko bamwe twari twararwaye amaso.”

Leocadie Karimumbere nawe ni impunzi y’Umurundi icumbikiwe mu nkambi ya Mahama, akaba avuga ko gas ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ugereranyije na mbere batarazihabwa.

Ati “Mbere twari dufite ibibazo kuko hari igihe twaburaraga, cyangwa tukagenda ahantu h’amasaha nk’atatu mu gikumba cya Leta tugakuramo ibiti, byakunanira ukaburara. Mu gihe cy’imvura hari igihe waryaga cyangwa ukaburara. Bagize neza nta wabagaya, kuko baraturuhuye, urabona kugenda amasaha atatu, twe turashaje byaratunaniraga. Ubu badutereye ibiti mu nkambi byarakuze, ariko iyo tuba tugicana inkwi tuba twarabitemye bashaka bakatwica.”

Umuyobozi w’Impunzi mu Nkambi ya Mahama, Rev. Pst. Jean Bosco Kwibishatse, avuga ko buri muryango mu nkambi ugenerwa icupa rya gas ry’ibilo 6, ariko iminsi yo kuyitekesha ikagenwa n’umubare w’abagize umuryango.

Ati “Iyo ari umuntu umwe agira igihe kirekire, iyo ari umuryango w’abantu babiri, bagenda bagabanya bijyanye n’umuryango uko ungana. Baraza bagatega, bagahabwa gas, bakagenda, igihe cyagera cyo kugaruka gutega, akajya ahari abakozi ba HCR, aba afite ifishi baba baramuhaye, bagashyiraho itariki y’uwo munsi ajye kuyifatiraho n’igihe azagarukiraho. Buri wese aba azi itariki azaza gufatiraho gas. Ni uko abantu babona gas mu nkambi nta kibazo, bikabafasha.”

Umuyobozi Ushinzwe gahunda z’impunzi muri Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Gonzague Karagire, avuga ko Leta yarebye igasanga impunzi nazo zikwiye kwinjizwa muri gahunda yo kurengera ibidukikije kuko ari ikintu cy’ingenzi.

Ati “Mahama kuba icana gas, ni ikintu cy’ingenzi atari ukurengera ibidukikije gusa ahabwo no ku buzima bw’abo bantu, kuko gucana inkwi nabyo ubwabyo bifite imbogamizi ku rwego rw’ubuzima. Kuba impunzi zicana gas ni mu rwego rwo kurengera ubuzima bwazo, ibidukikije no ku mashyamba yatemwaga. Ariko ikigamijwe ni uko, uko Abanyarwanda babona ibyiza ari nako n’impunzi ibyo byiza biba bigomba kubageraho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira, avuga ko ibikorwa byo gutanga gas mu nkambi byafashije cyane kiriya gice cyafatwaga nk’ubutayu.

Ati “Kugira ngo babone ibicanwa bacana buri munsi wasangaga ari ikibazo gikomeye, ku buryo wasangaga hamwe na hamwe hari abajya kurimbura amashyamba, ariko gas imaze gutangwa byafashije kugira ngo babone izo ngufu zo gukoresha mu ngo zabo, ariko binafasha guhagarika kwangiza bya bidukijije byangirizwaga. Muri rusange ubona n’ibikorwa byazanye n’iyo gas haba gutera ibiti mu nkambi no mu nkengero zayo byafashije mu guhindura imiterere y’ibidukikije mu Karere kacu.”

MINEMA ivuga ko icanwa ry’amashyamba mu nkambi zose ryahagaritswe mu 2017, ubu ahacumbikiwe impunzi hose batagikoresha inkwi, kuko bacana gas, buriketi (briquette) na Peretisi (pellets).

Mu Rwanda habarirwa impunzi zirenga ibihumbi 138, ziri mu nkambi zitandukanye hirya no hino mu gihugu no mu mijyi.

Umuyobozi w’Impunzi mu Nkambi ya Mahama, Rev. Pst. Jean Bosco KWIBISHATSE

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno RANGIRA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa