Imvano y’igitekerezo cyo gushyira Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku Kacyiru
Yanditswe: Saturday 24, Jan 2026
Village Urugwiro ni ibiro by’Umukuru w’Igihugu biherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo. Byatangiye gukoreshwa bihoraho mu myaka irenga 30 ishize ubwo Pasteur Bizimungu yayoboraga u Rwanda.
Ni inyubako y’amateka kuko Abanyarwanda 50% bariho ubu bavutse iriho. Imaze imyaka 50 yubatswe.
Yubatswe mu 1975 n’Umuryango wahuzaga Ibihugu bya Afurika cyane cyane ibyakolonijwe n’u Bufaransa n’ibikoresha Igifaransa, Organization Commune Africaine et Malgache (OCAM).
Uwo muryango kuri ubu wazimye, u Rwanda rwawinjiyemo mu 1965. Mu 1975, ni bwo rwari kwakira inama yawo yagombaga kwitabirwa n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 15.
Byari ihurizo rikomeye ku gihugu nk’u Rwanda cyari gifite hoteli nke zitwa ko zikomeye nka Mille Collines na Diplomate zari zigezweho icyo gihe ariko zifite ubushobozi bwo kwakira abashyitsi baringaniye.
Muri icyo gihe u Rwanda rwiteguraga kwakira inama, inyubako za mbere za Village Urugwiro zubatswe ku mafaranga ya OCAM nk’uko Rucagu Boniface yigeze kubibwira IGIHE.
Inama ya OCAM irangiye, inyubako za Village Urugwiro zeguriwe Leta y’u Rwanda, na yo izihinduramo hoteli yakiraga abifite muri ibyo bihe.
Nubwo Village Urugwiro yabaye hoteli, mu gihe u Rwanda rwabaga rwakiriye inama zikomeye yakomezaga kwifashishwa mu kwakira abashyitsi ba Leta.
Urugero ni tariki 21 na 22 Gicurasi 1979 ubwo u Rwanda rwakiraga inama ya Gatandatu ihuza u Bufaransa na Afurika yanitabiriwe na Perezida wari uyoboye u Bufaransa icyo gihe, Valéry Marie René Georges Giscard d’Estaing.
Mbere y’uko iyo nama iba, u Bufaransa bwari bwatanze amafaranga yo kwagura Village Urugwiro no kuyivugurura kugira ngo ijye ku rwego rwo kwakira inama ikomeye nk’iyo, nk’uko biri mu nyandiko z’ibanga za Ambasade ya Amerika mu Rwanda muri icyo gihe, zashyizwe hanze na WikiLeaks.
Uwo mwaka ni nabwo hubatswe hoteli Novotel Umubano (Marasa Umubano Hotel kuri ubu) na bwo ku mafaranga yatanzwe n’u Bufaransa.
Rucagu avuga ko nyuma yo kwagura Village Urugwiro, yasigaye igizwe n’inyubako (appartments) zisaga 20 zirimo amacumbi agezweho, ibyumba by’inama n’ibindi.
Musare Faustin wabaye Umujyanama mu Biro by’Umukuru w’Igihugu yasobanuriye ku muyoboro wa YouTube wa KP Media 24, ko inyubako zikoreramo Perezida wa Repubulika zatangiye kubakwa ubwo yari umunyeshuri kandi ko uwazubakishije bari baziranye.
Ati "Bahubaka icyo gihe nari umunyeshuri. Umuntu wahubakishaga, wayoboraga imirimo, yari umuntu tuziranye. Yari atuye hariya ku Kimihurura, arambwira ati ‘Hari ahantu twubaka inzu hariya Kacyiru, ngwino tujyane uze kureba’.”
Musare yasobanuye ko muri izi nyubako higeze gucumbikirwa Abadepite kandi ko hanabaye hoteli mu gihe cy’ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana wayoboye u Rwanda kuva mu 1973 kugeza muri Mata 1994.
Juvénal Habyarimana amaze gufata ubutegetsi mu 1973, yahise asesa Inteko Ishinga Amategeko. Yongeye kuyisubizaho mu 1981, Abadepite ba mbere 70 b’inzibacyuho batangira imirimo mu 1982.
Kubera ubuke bw’amacumbi muri Kigali, Leta yemereye buri mudepite icumbi muri Village Urugwiro dore ko abenshi babaga baturuka mu bice bya kure badashobora gukora bataha iwabo.
Mu 1983 habaye amatora y’abadepite, Rucagu Boniface aba umwe muri bo ubwo yatangiraga imirimo mu 1984 na we ahabwa icumbi muri Village Urugwiro.
Umudepite yahabwaga icumbi gusa, ibyo kurya akimenya. Rucagu avuga ko mu badepite 70, abasaga 40 babaga muri Village Urugwiro kuko babaga baturuka mu bice bya kure. Uwabaga yifitiye inzu i Kigali, yayibagamo Leta ikamugenera amafaranga y’icumbi.
Icyo gihe abadepite babamo, inzu zasagukaga zakomezaga kuba ibyumba bya hoteli bisanzwe, abashaka kubiraramo bakaza kwishyura.
Nubwo hari hoteli n’amacumbi y’abadepite, Perezida Habyarimana na we yahashyize ibiro ariko akajya abizamo rimwe na rimwe kuko ibiro nyamukuru byari mu mujyi rwagati, ahubatse Ibiro by’Umujyi wa Kigali ubu.
Rucagu ati "Iruhande rw’izo nzu haruguru y’ahahoze reception ni ho hari Ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Muri izo nzu zose ahagana ku rwinjiriro yari yarafashemo inzu y’ibiro bye, izindi zose zikomeza kuba hoteli. Yari ibiro bya kabiri yazagamo nka rimwe cyangwa kabiri mu kwezi.”
Buri nyubako (apartment) muri izo zari zigize Hotel Village Urugwiro yabaga ifite icyiciro runaka ibarizwamo.
Rucagu wahabaye mu gihe cy’imyaka 10 ari umudepite, avuga ko buri nyubako yabaga ifite ibyumba bitatu, ni ukuvuga A, B na C.
Icyumba A cyabaga gifite ibyangombwa nkenerwa byose birimo uruganiriro, uburiri, ubwiherero, igikoni, harimo frigo n’ibindi, kikaba kigenewe Umukuru w’Igihugu mu gihe habaye inama cyangwa undi muntu wo ku rwego rwo hejuru wakirayemo.
Hafi y’icyo cyumba nyamukuru, habaga ikindi bise B, kikararamo umuganga w’umuntu mukuru waraye muri A. Ni ukuvuga ko niba haraye Perezida, muri B hararaga umuganga we naho muri C hakarara abarinzi be.
Musare yavuze ko ubwo Ingabo za RPA-Inkotanyi zari zimaze kubohora igihugu muri Nyakanga 1994, hafashwe icyemezo cy’uko inyubako zo muri Village Urugwiro zatunganywa kugira ngo zijye zikoreramo ibiro by’Umukuru w’Igihugu, kuko aho Habyarimana yakoreraga hari habi.
Gusa ngo mu gihe izi nyubako zari zigitunganywa, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashyizwe by’agateganyo ahahoze urugo rwa Habyarimana i Kanombe. Ubu ni mu Kagari ka Kamashashi, Umurenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.
Pasteur Bizimungu yakoreye i Kanombe igihe gito mbere yo kwimukira ku Kacyiru, muri Village Urugwiro, nk’uko Musare yakomeje abivuga.
Ati "Hariya Bizimungu yarahakoreye, ahakorera igihe gito, batunganya mu Urugwiro nubwo nta bushobozi bwabonekaga ngo hatunganywe neza kurushaho, hanyuma tujya mu Urugwiro nyuma y’amezi make Perezida akorera i Kanombe."
Musare yari umwe mu ntumwa za FPR-Inkotanyi zari i Arusha mu biganiro by’amahoro byasinyiwemo amasezerano yo guhagarika intambara no gusaranganya imyanya muri Guverinoma y’u Rwanda.
Yasobanuye ko yatangiye gukorera muri Village Urugwiro muri Kanama cyangwa Nzeri 1995. Hari ku butegetsi bwa Bizimungu, wasimbuwe na Perezida Paul Kagame tariki ya 22 Mata 2000.
Mu 2023, Perezida Kagame yakiriye Macky Sall wahoze ayobora Sénégal, amutembereza mu bice bitandukanye bya Village Urugwiro harimo n’ahantu hari hari kuvugururwa icyo gihe.
Macky Sall yagaragaye afite ikalo rimwe mu yari ari kwifashishwa mu mirimo y’ubwubatsi muri Village Urugwiro
Bombi bagaragaye bari imbere ya kimwe mu biti by’inganzamarumbu biri muri Village Urugwiro bari kuganira
Perezida Kagame na Macky Sall basanzwe bafitanye ubushuti bukomeye
Village Urugwiro imaze imyaka irenga 30 ari ibiro by’Umukuru w’Igihugu
Musare Faustin yasobanuye ko inyubako zo muri Village Urugwiro zatangiye kubakwa ubwo yari umunyeshuri





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *