skol
fortebet

Imyiteguro y’amatora igeze kuri 90% NEC

Yanditswe: Thursday 11, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko imyiteguro ya site zizifashishwa mu bikorwa by’Amatora iri kugana ku musozo kuko 90% bya site zose mu Gihugu zamaze gutegurwa mu buryo bwuzuye, mu gihe izindi nazo ziri kwitabwaho hakorwa imirimo ya nyuma.

Sponsored Ad

Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n’abaturage, aho abaganiriye na RBA bagaragaje ko imyiteguro bayigeze kure bategura aho gutorera nk’uko Niyegena Reverien yabigarutseho.

Ati “Ubu turimo tugerageza gukorera amasuku ibyumba tuzatoreramo, twamaze kubisiga amarangi ubu mu kanya tugiye kuharimbisha. Twatangiye kwitegura mbere kugira ngo igihe kizagere nta na kimwe kidakoze neza.”

Mugenzi we Niyikunda Alice yagize ati “Ibyumba by’amatora twamaze kubikorera amasuku, twabiteye amarangi ubu harasa neza. Turi kwitegura kuzana ibikoresho byo kuhatunganya kugira ngo hazabe hasa neza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yagaragaje ko imyiteguro ku byumba by’itora igeze ku kigero cya 90%.

Ati “Hamaze iminsi hategurwa ayo masite, hashyirwaho ibyangombwa nk’umuriro kubera ko amatora tuzakora harimo ibizageza bwije birimo kubarura no guhuza amajwi kandi bikeneye urumuri.”

Yakomeje ati “Ubu amasite yose ari gushyirwamo ibyo byangombwa, harimo hararebwa ibijyanye n’isuku ndetse n’imihanda ihagera kugira ngo yaba imodoka zihageza ibikoresho n’abatora bazashobore kuhagera mu buryo bworoshye harimo n’abafite ubumuga. Ibyo byose birimo birategurwa.”

Yagaragaje ko igikorwa cyo gutaka ahazabera ibizakorwa by’amatora bizatangira gukorwa ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Munyaneza Charles yagaragaje ko kandi ibikoresho by’amatora bitaratangira kugezwa ahazatorerwa ariko ko bigiye gukorwa ku buryo ku wa 14 Nyakanga 2024 bizaba byamaze kugezwa ku masite yose.

Ati “Ibikoresho ntabwo biratwarwa uretse ibijya hanze y’u Rwanda, bo twamaze kubyohereza, ibya nyuma biri mu nzira. Mu Rwanda turashaka kubitwara kuva ku wa 12 na 13 Nyakanga bikaba byageze mu turere bikava mu turere bijya mu mirenge ku buryo ku wa 14 Nyakanga bigomba kuba byamaze kugera ku masite yose tuzatoreraho.”

NEC igaragaza ko site z’amatora ari 2591 zirimo 2433 imbere mu gihugu n’izindi 158 zizifashihwa n’Abanyarwanda bari mu mahanga.

Abanyarwanda bari mu mahanga bazatora ku itariki 14 mu gihe abari mu Rwanda bazatora ku itariki 15 Nyakanga.

Ivomo: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa