Ingabire Immacule uyobora TIR abona gukona abasambanya abana byagabanya ingeso yabo
Yanditswe: Saturday 12, Oct 2019
Umuyobozi w’umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda [Transparency International Rwanda],Ingabire Marie Immaculée abona gukona abagabo basambanya abana bato aribyo byashobora iyi ngeso mbi yabo .
Uyu muyobozi utajya aripfana yaganiriye n’abantu kuri Twitter,ashyigikira igitekerezo cy’uwitwa Safari kizito wavuze ko abagabo bafashwe basambanya abana bato bajya babakona.
Uwitwa Kizito Safari yagize ati: “Gusambanya umwana rwose ni ubugome bukabije. Ubutaha bazakaze ibihano habeho no kuba babakona (chemical/surgical castration), cyane cyane abasuribiye icyaha.”
Ingabire Marie Immaculée yamusubije ati: ” Umenya ari cyo cyabashobora.”
U Rwanda ruhangayikishijwe cyane n’umubare munini w’abana benshi b’abakobwa bakomeje gusambanywa n’abagabo bakuze ariyo mpamvu hatangiye gufatwa ingamba zo guhashya iki kibazo.
Ibitekerezo
singombwa ko abisubira apfa kuba yasambanije. umwana ku kumyaka ili munsi ya 18 kuva kuli 18 bo nibo biteretera.abagabo
INGABIRE aradusekeje kabisa.Gusa icyo gihano nta kiba ku isi.Ubusambanyi aho kuvaho,buriyongera.
UMUTI uzaba uwuhe?Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye