Inganda 32 zo mu Rwanda zigiye guhabwa ibyangombwa byo gucuruza mu bihugu bya Afurika
Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2026
Ku nshuro ya mbere, inganda 32 zo mu Rwanda zujuje amabwiriza y’ubuziranenge ahuriweho ku rwego rw’Umugabane wa Afurika, zigiye guhabwa ibyambombwa bizemerera kohereza mu bihugu bya Afurika ibicuruzwa byazo byo mu bwoko 72, bigacuruzwamo nta nkomyi cyangwa andi mananiza.
Zizahabwa ibyo byangombwa ku wa 06 Werurwe 2026. Byatangajwe kuri uyu wa 03 Werurwe 2026, mu nama y’iminsi itatu y’Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge (ARSO) iri kubera mu Mujyi wa Kigali.
Iri kwiga gushyiraho amabwiriza 25 y’ubuziranenge ahuriweho ku rwego rw’umugabane arebana n’imyenda idoderwa muri Afurika, ibikoresho bikozwe mu myenda n’ibindi bifitanye isano na byo.
Ibihugu 16 byahagarariwe muri iyi nama. Inganda zizahabwa ibyangombwa ziganje mu buhinzi no kongerera agaciro ibibukomokaho, ubutaha hakazibandwa ku guha ibyangombwa iziri mu bindi byiciro birimo ubudozi bw’imyenda, inkweto n’ibindi.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho Amabwiriza mu Kigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, Gatera Emmanuel, yatangaje ko kuba izo nganda 32 zizahabwa ibyangombwa bizemerera gucuruza ibyo zikora muri Afurika hose, bizagura amasoko yazo, bikihutisha imikoranire yazo n’ibihugu zoherezamo umusaruro, bikanateza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’.
Ati ‘‘Ni amahitamo twakoze kugira ngo duhuze amabwiriza y’ubuziranenge [...], tunagere ku rwego tunavuga ngo ‘Niba umwenda wadodewe hano mu Rwanda ugapimirwa hano umu Rwanda, nugera mu gihugu ugiyemo hataza kugira ibindi bintu biwukorerwaho mu rwego rwo kugenzura ubuziranenge bwawo, kuko bidindiza uwujyanye kuko bitwara igihe’.’’
Gatera kandi yibukije ko iyi nama ikwiye gukangura ibihugu bya Afurika bigafatirana amahirwe ya gahunda yo gucuruzanya hagati y’ibihugu bigize uyu mugabane, binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika.
Impamvu ni uko imihahiranire y’ibihugu biwugize iri hagati ya 15-18%, mu gihe usanga ku yindi migabane nko muri Aziya n’u Burayi, ibihugu byaho bihahirana ku kigero kiri hejuru ya 60%.
Milagrosa Ntombikasiye wahagarariye Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge cya Eswatini muri iyi nama, yavuze ko umusaruro mwinshi w’ibikorerwa muri icyo gihugu ukoherezwa mu mahanga wajyanwaga mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), kubera ko ari ho byari byoroshye kurusha ubuhahirane bwa Eswatini n’ahandi muri Afurika.
Yavuze ko aya mabwiriza mashya ari kuganirirwaho mu Rwanda natangira gukurikizwa, azafasha mu gutuma ibihugu bya Afurika bihahirana bikazamura iterambere ry’uyu mugabane.
Umunyamabanga Mukuru wa ARSO, Dr. Hermogene Nsengimana, ati “Impamvu iyi nama ikomeye ni uko dufite gahunda y’uko Umugabane wa Afurika wakoresha ibwiriza rimwe, kugira ngo tubashe kugabanya amafaranga atangwa mu gihe abantu bagiye mu ma laboratwari gukora ubugenzuzi, bituma hari amafaranga yiyongera iyo mukoresha amabwiriza atandukanye.’’
Mu gusoza iyi nama, u Rwanda ruzasinyana amasezerano y’imikoranire na Zimbabwe na Congo Brazzaville, mu gukomeza koroshya ubucuruzi hagati yarwo n’ibyo bihugu.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *