skol
fortebet

Inkuru irambuye ku myigaragambyo muri Kenya iri gusatira na Uganda! Ubugambanyi n’ibindi utamenye

Yanditswe: Wednesday 24, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

““Dukomeza kujya mbere, tuzarinda igihugu. Dukomeza kujya mbere tuzarinda igihugu. Tuzarinda ubuzima, tuzarinda imitungo yabo. Tuzahagarika abarimbuzi, tuzahagarika abicanyi, tuzahagarika imyigaragambyo kubera ko Kenya ari igihugu cya Demokarasi kandi turifuza igihugu gitekanyo kandi cy’amahoro. Ndetse ibibazo byacu bikemuka hakoreshejwe uburyo bwa demokarasi.
...None mwe abanyakenya murashaka iki? Murashaka ko duhagarika aka kavuyo? Duhagarike iyi ntambara? Duhagarike iyi myigaragambyo (...)

Sponsored Ad

““Dukomeza kujya mbere, tuzarinda igihugu. Dukomeza kujya mbere tuzarinda igihugu. Tuzarinda ubuzima, tuzarinda imitungo yabo. Tuzahagarika abarimbuzi, tuzahagarika abicanyi, tuzahagarika imyigaragambyo kubera ko Kenya ari igihugu cya Demokarasi kandi turifuza igihugu gitekanyo kandi cy’amahoro. Ndetse ibibazo byacu bikemuka hakoreshejwe uburyo bwa demokarasi.

...None mwe abanyakenya murashaka iki? Murashaka ko duhagarika aka kavuyo? Duhagarike iyi ntambara? Duhagarike iyi myigaragambyo y’abapfa ndetse n’iby’abantu bikangirika? Ndashaka kubasezeranya ko ngiye kubihagarika. Birahagije birahagije. Tuvuge iki?

Baravuze ngo badashaka ko ibiciro bizamuka, narabikoze. Nabatumiye mu biganiro nuko bambwira bashaka ko mbasanga kuri X, ariko ntibariyo. Yewe narongeye mbasaba ibiganiro nanone ariko barabyanga. Bari kuvuga ko batabonana nange kandi ko badafite uko bameze sinzi ngo ni ibiki. Nshiti zange, bigomba kugera ku iherezo. Nahaye amahirwe buri wese ngo avuga icyo ashaka. Murabizi!

Ntabwo byakomeza gutya. Igihugu ni ingenzi kuruta agatsiko k’abantu ako ariko kose. Tugomba gufatanyiriza hamwe kurinda igihugu cyacu kugira ngo tumenye neza ko Kenya ari igihugu cya Demokarasi. Muravuga ko mushaka amahoro? Eeee? Murashaka amahoro? Musubiremo ngo turashaka amahoro!:”” Ayo ni amagambo ya William Samoi Ruto uyoboye Kenya kugeza uyu munsi.

Aho hari muri sitade ubwo yari yahurije hamwe bamwe mu baturage ba Kenya, ababwira ko igihe gishize ari kinini hari abaturage bigaragambya ariko bakaba baranze kuvuga icyo bashaka ngo ibyo bikorwa barimo babareke. Yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo bahagarike ibyo bikorwa ngo ako gatsiko katarusha uburemera igihugu, bityo ko biteguye guhagarika ibyo bikorwa uko byagenda kose.

Ibyo abivuze nyuma y’ikorwa by’imigaragambyo bimaze iminsi muri Kenya, aho byatangiye abantu bo mu kiragano cya Z cg se Gen-Z bigaragambiriza umushinga w’itegeko wo kuzamura imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe kandi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, aho inteko ishingamategeko yari yamaze kuwutora usigaje gusinywa na Perezida.

Ibi bikorwa by’imyigaragambyo byatumye Perezida William Ruto areka gusinya uwo mushinga, ndetse yirukana bamwe mu bayobozi bo hejuru. Gusa byabaye iby’ubusa kuko imyigaragambyo yarakomeje kugeza ubwo batera inzu y’inteko inshingamategeko ku buryo abarenga 40 bamaze kuhatakariza ubuzima. Ubu icyifuzo bagezeho ni ugushaka ko perezida William Ruto ava ku butegetsi bw’iki gihugu.

Gusa Ruto yatanze ubutumwa avuga ko ibi birambiranye ko agiye kubihagarika.

Ese arakoresha ubuhe buryo ko na polisi yakanzeho bikananirana? Ubundi William Ruto ni muntu ki? Kuko iki kiragano kiraye mu muhanda? Ibi byose mugiye kubikurikirana muri iki kiganiro kandi mbararikira kucyumva.
Mbahaye ikaze mwese, nge ndi Emmanuel AHISHAKIYE wa kibateguriye nkanakibagezaho.

William Ruto Ni Muntu Ki?

William Ruto yavukiye mu giturage cyo mu gace ka Rift Valley mu karere ka Eldoret, mu muryango w’abahinzi n’aborozi aho yaragiraga inka ndetse agafasha n’ababyeyi akazi ko mu mirima y’ibigori n’amashu. Ruto yavutse mu 1966 ubu afite imyaka 56 y’amavuko. Yari amaze imyaka icumi 10 ari visi perezida wa Kenya.

William Ruto yavukiye ahitwa Sambut, ni mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Eldoret mu karere ka Uasin Gishu. Ari iwabo, Ruto yororaga intama n’inka, ndetse akajyana n’abana bo mu kigero cye guhiga inkwavu. Yize amashuli abanza atambara inkweto.

Ababyeyi ba William Ruto ni abakritso b’abaporotestanti bakomeye mu idini aho bamutoje kujya ajya gusenga ndetse akaririmba no muri korari. Abazi Ruto mu bwana, barimo abaturanyi n’abanyeshuli biganaga bavuga ko Ruto yatangiye kwerekana akiri muto ko ashobora kuzavamo umuntu ukomeye. Abo banyeshuli bavuga ko iyo mwarimu hari ikibazo yabazaga abandi bose bakakinanirwa, Ruto yazaga ari nk’umutabazi wabo.

Inshuti za Ruto zo mu bwana zavuze ko amaze gukura, yatse ababyeyi be agace gato k’isambu yabo ngo ajye ahingamo ibigori. Ruto yageze aho agurisha inkoko yari yoroye kugirango abashe kujya yikemurira utubazo tw’amafaranga.

Iyi nkuru y’ubuzima bugoye yaciyemo, ni yo yakoresheje yiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu nk’uburyo bwo kumvikanisha ko ari umwe mu banyakenya bavukiye mu miryango ikennye.

Mu mwaka w’i 1980, William Ruto yagiye kwiga muri Kaminuza ya Nairobi, yiga ibijyanye n’ibimera aho inshuti ze nanone zavuze ko zabonaga ari kwibanda cyane ku bintu bijyanye na politiki.

Mu mwaka w’i 1997 yahanganiye na Reuben Chesire umwanya wo mu nteko ishinga amategeko mu mujyi wa Eldoret. Uyu Chesire yabaye umunyamategeko akaba n’umuyobozi ukomeye mw’ishyaka ryari ku betegetsi bwa Perezida Daniel Arap Moi ariko Ruto yakoresheje inshuti ze ziramufasha maze yegukana uwo mwanya.

Aranengwa Kudateza Imbere Aho Avuka

Ubwo hari ku wa mbere taliki ya 15 Kanama 2022, ni bwo Komisiyo y’amatora muri Kenya yatangaje ko Ruto ari we ugiye kuyobora Kenya nyuma y’uko ari we wari umaze gutangazwa ko yatsinze.

Instinzi ye ariko ntabwo abo muri iyi komisiyo bayivugaho rumwe kuko batatu muri bo banze gushyira umukono ku byatangajwe ko Ruto ari we watsinze. Bavuga ko gutangaza uwatsinze amatora bitaciye mu mucyo.
Uwo bari bahanganye muri aya matora, Raila Odinga yatangaje ko amajwi yibwe bityo iki yita ikibazo gikomeye akumvikanisha ko kizarangirira mu rukiko.

Mu gihe William Ruto yiyamamazaga, yakunze kugaruka ku kibazo cy’urubyiruko rutagira akazi yumvikanisha ko azashyira umuhati mu guteza imbere abakiri bato, kuko nawe yavukiye mu muryango ukennye. Iyi ngingo muyifate mu mutwe kuko ndayigarukaho mukanya.

Ikigero cy’ubushomeri gitangazwa na leta mu Banya-Kenya bafite hagati y’imyaka 18 na 34 kigera hafi kuri 40%, kandi ubukungu ntiburi gutanga akazi gahagije ku rubyiruko 800,000 rwinjira ku isoko ry’umurimo buri mwaka.

Ku bw’ibyo rero yahimbye imvugo "igihugu cy’abashakisha imibereho", ashaka kuvuga urubyiruko rugorwa no kubona ikirubeshaho. Ruto yasezeranyije gushyiraho gahunda yo kuzamura ubukungu ihereye ku bo hasi b’amikoro macyeya.

Avuga ko izateza imbere abacyene barimo kugirwaho ingaruka zikomeye n’amakuba ashingiye ku kiguzi cy’imibereho yibasiye isi avuye ku cyorezo cya coronavirus n’intambara yo muri Ukraine.

Uyu mugabo w’imyaka 58 nibwo bwa mbere yari agerageje gushaka kuba Perezida. Yari yizeye kugira amahirwe nk’ayatumye atorwa, ubwo yageragezaga bwa mbere, nka depite mu nteko ishingamategeko mu 1997 ahagarariye akarere ka Eldoret North.

Yinjiye muri politiki mu 1992, nyuma yuko avuga ko yari yabanje gutozwa n’uwari Perezida wa Kenya icyo gihe Daniel Arap Moi.

Ruto yari umwe mu bagize igice cy’urubyiruko mu ishyaka rya KANU ryahoze rikomeye rya Moi, ndetse yari umwe mu mpirimbanyi zari zishinzwe gukora ubukangurambaga mu batora, mu matora ya mbere mu gihugu ahuriwemo n’amashyaka menshi yabaye muri uwo mwaka.

Azwiho kuba azi kuvuga imbwirwaruhame zikwega imbaga y’abantu, no kwitwara neza mu biganiro byo mu bitangazamakuru. Akenshi atangira kuvuga agira ati: "Nshuti yanjye", bigatuma yihuza n’abatora ndetse bigaca intege abamunenga.

Ruto yazamutse cyane muri politiki nyuma y’amatora yo muri 2007 yakurikiwe n’impfu nyinshi z’abantu bapfuye nyuma yo gutangaza uwari watsinze amatora y’icyo gihe.

Icyo gihe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwamushinje ibyaha birimo ibyibasiye inyokomuntu, rumushinja ndetse guteza imvururu icyo gihe zaguyemo abantu bagera ku 1,200, naho abagera ku 600,000 bakavanwa mu byabo. Urubanza rwe rwasheshwe muri 2016, ubwo yari amaze kuba visi perezida.

Icyo gihe Leta yabaye nk’ibyitambikamo ibangamira ikusanyamakuru ndetse igira n’uruhare mu byo urukiko rwavuze ko ari ukwivanga kw’abatangabuhamya no kwivanga mu bya politiki.
Nyuma yo gukora mu myanya itandukanye muri minisiteri - harimo n’uburezi - nyuma y’amatora yo mu 2013 yarazamutse agera ku mwanya wa Visi Perezida.

Ruto yiyamamaje mu matora yo muri uwo mwaka ari kumwe na Perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta, atungura Abanya-Kenya benshi kuko we na Uhuru mu matora yabanje bari bari ku mpande zitandukanye muri politiki.
Kwabaye kwihuza kw’abahuje ikibazo, kuko bombi bari barashyiriweho ibirego n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC (CPI) ku byaha byibasiye inyoko-muntu.

Hari nyuma yo gushinjwa guteza urugomo rwakurikiye amatora yabayemo guhatana gukomeye yo mu 2007, yiciwemo abantu hafi 1,200.
Muri ayo matora, Ruto yari yashyigikiye umukandida utavugaga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga - ubu niwe yatsinze muri uyu mwaka - mu gihe Uhuru we yari yashyigikiye uwari Perezida icyo gihe Mwai Kibaki, washakaga kongera gutorwa.

Ukwihuza kwabo, kwiswe ukwa kivandimwe, kwatanze umusaruro kuko abo bagabo bombi bageze ku butegetsi, bituma baba mu mwanya mwiza wo gukwepa inkeke bari batewe na ICC.

Icyo kintu bakigezeho ubwo ubushinjacyaha bwa ICC bwakuragaho ibirego kuri Perezida Uhuru Kenyatta mu 2014, ndetse n’abacamanza bakuraho dosiye kuri Ruto mu 2016.

Ariko ihuriro ryabo ryasenyutse mu 2018, ubwo Uhuru - mu kundi kwihuza kwatunguye abantu - yiyungaga na Odinga, agatuma icyizere cya Ruto cyuko uyu Perezida ucyuye igihe azamushyigikira nk’umusimbura we muri uku kwiyamamaza, kiyoyoka.

Inshuti za Perezida zashinje Ruto kutubaha abamukuriye, ikirego yahakanye, ariko yemeye ubwo bushyamirane avuga ko we na Perezida "babona politiki mu buryo butandukanye".

Amoko agira uruhare runini muri politiki ya Kenya kandi Ruto ni uwo mu bwoko bwa gatatu mu kugira abantu benshi muri iki gihugu, ubwoko bw’aba Kalenjin, bwavuyemo undi Perezida umwe gusa, Moi, wabaye Perezida wategetse Kenya igihe kirekire kurusha abandi.

Yashakanye na Rachael, bamenyaniye bwa mbere mu nama z’urubyiruko rwo ku rusengero. Bafite abana batandatu.

Umuhungu wabo mukuru, Nick, yigeze guhabwa umugisha n’abakuru bo mu ba Kalenjin, bituma habaho guhwihwisa ko yari arimo gutegurirwa umwanya wa politiki, mu gihe umukobwa wabo, June, akora muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Ruto akunda ubuhinzi, aho ahinga ibigori, ndetse akorora inka n’inkoko. Afite ubutaka bunini mu burengerazuba bwa Kenya no mu karere gakora ku nyanja y’Ubuhinde, ndetse yashoye imari mu rwego rw’amahoteli. Ruto yavuzweho ruswa muri guverinoma ndetse aho yakuye umutungo we havugwaho byinshi.

Mu kwezi kwa gatandatu mu 2013, urukiko rukuru rwamutegetse gutanga isambu ya hegitari 40, no guha impozamarira umuhinzi wari wamushinje kumutwarira ubutaka mu gihe cy’urugomo rwakurikiye amatora yo mu 2007.
Ahakana avuga ko nta kintu kibi yakoze, kandi akomeje kureshya abatora b’urubyiruko abizeza kubaha amahirwe yo guteza imbere ubuzima bwabo, nkuko na we yateje imbere ubuzima bwe.

Kuki Gen Z yakoze imyigaragambyo?

William Ruto nubwo yahiriwe ndetse akagera ku cyo umuntu yakwita inzozi, ntabwo yigeze ateza imbere akarere avukamo. Abenshi batuye muri ako karere batunzwe n’ubuhinzi naho urubyiruko rukabeshwaho cyane no gutwara abagenzi kuri za moto.

Abaturage batuye mu gace Ruto avukamo bavuga ko yubatse ishuli ndetse agatanga n’inkunga yo kubaka urusengero ariko ubuzima bwabo bukiri hasi cyane.

Bavuga ibi bumvikanisha ko nta mihanda myiza bafite ndetse benshi bagituye mu mazu y’ibyondo adafite ubwiherero bwiza. Yubakiye ariko inzu umuryango we ndetse abaha n’uburyo bwo gukoresha amashanyarazi akoreshwa n’imirasire y’izuba.

Benshi mu banyeshuli biganye na Ruto bemeza ko intsinzi ye ikwiye kujyana n’impinduka. Umwe mu nshuti ze biganye, yavuze ko yagurishaga inkoko kugirango ashobore kugera ku kigero cyabo bityo bizeye ko hari ikintu azazana cy’impinduka ku buzima bwa benshi.

Muribuka ya ngingo nabasabye ko mwafata mu mutwe ijyanye n’urubyiruko yakundaga kugarukaho mu bihe bye byo kwiyamamaza aho yavugaga ku kibazo cy’urubyiruko rutagira akazi yumvikanisha ko azashyira umuhati mu guteza imbere abakiri bato, kuko nawe yavukiye mu muryango ukennye. Ibi rero nyuma y’imyaka ibiri ari mu ntebe nkuru kuruta izindi muri kiriya gihugu cya Kenya, ahari niyo iri kumugaruka.

Taliki ya 10 Nyakanga 2024, ikinyamakuru universityworldnews.com, Africa Edition, cyaranditse inkuru ifite umutwe uvuga uti “Gen Z protesters are sending clear signals to those in power.” Cg se abigaragambya bo mu kiragano cya Z bari kohereza ubutuma busobanutse ku bategetsi bakomeye.

Cyakomeje kigira kiti “A total of 41 persons have been killed by police in Kenya since 18 June when demonstrations, led by Generation Z, a demographic cohort composed of many tertiary-educated youth, including frustrated unemployed university graduates, erupted in 35 counties nationwide. The protests have been targeting the government’s plan to increase taxes on essential commodities during harsh economic times.”

Bishatse kuvuga ko abantu 41 bishwe n’igipolisi cya kenya ku wa 18 Nyakanga, aho bari bari mu myigaragambyo ikozwe n’abantu bo mu kiragano cya Z. Byagaragaye ko bari bagizwe n’urubyiruko rwize, rurimo abarangije kaminuza ariko ntakazi bafite kandi baturutse mu duce 35 tw’igihugu cyose.

Iyi myigaragambyo yashakaga kuburizamo gahunda ya leta yo kuzamura imisoro ku bintu nkenerwa bya buri munsi kandi bageze mu bihe bibi by’ubukungu. Ni inkuru yanditswe na Wachira Kigotho.

Gusa kuba abo bantu barishwe ntabwo byagabanyije umurindi w’abo baturage bari bakomeje imyigararambyo basaba ko perezida areka gusinya itegeko ryari ryashyizweho n’inteko ishingamategeko ryo kuzamura imisoro, aho Leta yavugaga ko ikeneye imisoro mishya kugira ngo ibashe kwishyura ibyo ikenera no kwishyura imyenda ifitiye abayiguriza.

Hari urubyiruko rwinshi rwagaragaye mu mihanda yo mu mujyi wa Nairobi basaba ko iryo tegeko rivaho ngo kuko ryari kubagiraho ingaruka ku buryo batari kubasha no kwigondera twa dukoresho bakoresha mu gihe bari mu mihango.

Ibyo byatumye Perezida William Ruto adasinya iryo tegeko. Gusa ibyo ntibyahagaritse imyigaragambyo kuko urubyiruko rwayikomeje rushaka ko noneho Ruto ava ku butegetsi.

Nyuma y’uko imyigaragambyo yanze gucogora kugeza ubwo igipolisi kibirayemo ariko nabwo bikaba iby’ubusa, yewe n’urukiko rugatanga uburenganzira ko imyigaragambyo igomba gukomeza ntakiyikomye mu nkokora.

Perezida wa Kenya, William Samoei Arap Ruto yashinje Umuryango Nyamerika w’abagiraneza wa Ford Foundation gutera inkunga imyigaragambyo imaze iminsi muri Kenya.

Ni ibirego Perezida Ruto yatangarije i Nakuru mu Burengerazuba bwa Kenya, ubwo yari amaze gutangiza imwe mu mishinga y’iterambere iri gukorerwa muri icyo gice.

Yavuze ko Ford Foundation ari yo itera inkunga amatsinda amaze iminsi ayoboye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu bice bitandukanye bya Kenya.

Nubwo atagaragaje ibimenyetso by’ibyo birego, Perezida Ruto yavuze ko azagaragaza n’indi miryango itari iya leta yagize uruhare mu gushyigikira imyigaragambyo isenya igihugu. Ati “Turashaka kubaza Ford Foundation ngo ni izihe nyungu ifite mu gutanga amafaranga yo gutera inkunga imyigaragambyo?.”

Mu magambo y’Igiswahili Perezida Ruto, yavuze ko “tugiye guhamagaza uwo muryango, tuwubaze niba udasha ko demokarasi yogera muri Kenya. Tuwubaze niba ushaka gukomeza gutera inkunga imyigaragambyo? Nibahagarike cyangwa bazinge utwabo.”

Ni ibirego bishobora kuzahaza umubano wa Kenya n’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Isi.

Icyakora Ford Foundation yabyamaganiye kure, igaragaza ko itigeze igira uruhare mu bikorwa byo gutera inkunga imyigaragambyo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu itangazo washyize hanze, uyu muryango wagize uti “Ntabwo twigeze dutera inkunga imyigaragambyo imaze iminsi iba, ishingiye ku kutemera umushinga w’itegeko [ryo kongera imisoro]. Iyo dutera inkunga ntitujya tugira uruhande tubogamiraho rwaba rushingiye no ku mpamvu za politiki.”

Uyu muryango wavuze ko imyaka 60 ishize ugira uruhare mu guteza imbere imishinga myinshi iteza imbere ibihugu byo mu Karere, bityo ko itakwijomba icumu mu kirenge isenya ibyo yagize uruhare mu kubaka.

Raila Odinga utajyaga imbizi na William Ruto na cyane ko bahanganye mu matora ya 2022 ariko Ruto akamutsinda, yatangaje ko yiteguye guhagarika kandidatire ye ku mwanya w’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kubera imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto ikomeje gufata indi ntera.

Ni icyemezo Raila Odinga yatangaje mu mpera z’iki cyumweru i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Uyu mugabo yavuze ko niba bizasaba ko ahagarika kandidatire ye kugira ngo Kenya yongera igire amahoro, yiteguye kubikora.

Ati “Niteguye guhara intego nari mfite muri Komisiyo ya AU ku bw’Igihugu cyanjye, niba ibi bishobora kwifashishwa mu kunkoresha ku kiguzi cy’igihugu cyiza kandi gitekanye.”

Raila Odinga yatangaje ibi nyuma y’iminsi ashinjwa kuruca akarumira ku myigaragambyo iri kubera muri Kenya, kuko ubuyobozi bwa Perezida William Ruto bwemeye gushyigikira iyi kandidatire ye. Ni ibirego Odinga ahakana.

Gusa ariko nk’uko twatangiye tubivuga, Perezida William Ruto yatangaje ko agiye guhagarika ibi bikorwa. Ni nyuma yo kugaragaza ko yakoze ibishoboka byose ngo aganire n’aba bantu bari kwigaragarambya ngo bamubwire icyo bakeneye ariko akabona badashaka kumwumva.

Bityo akaba yafashe umwanzuro ko agiye kubagarika ngo kuko ako gatsiko kabo kataruta ubuzima bw’igihugu muri rusange.

Hakaba hasigaye hibazwa niba azakoresha ingufu z’umurengera mu rwego rwo kubahagarika na cyane ko bigaragara ko ntagahunda bafite yo guhagarara kugeza Ruto avuye ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa