skol

Insengero zari zimaze igihe zifunze zatangiye gufungurwa

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Nyuma y’imyaka hafi ibiri Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rufunze insengero n’imisigiti kubera kutuzuza ibisabwa, kuri ubu hari abatangiye kwishimira ko zimwe zatangiye gukomorerwa.

Icyemezo giheruka cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gufunga insengero n’imisigiti bitujuje ibisabwa cyatangajwe mu 2024. Kugeza mu Gushyingo 2025, RGB yagaragazaga ko insengero n’imisigiti 9.171 zafunzwe kubera kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko zitarafungurwa, ariko yizeza ko zimwe zishobora gufungurwa vuba bijyanye n’uko zuzuza ibisabwa.

Urwo rwego rwagaragaje ko mu 2024, rwakoze ubugenzuzi bwihariye mu miryango ishingiye ku myemerere (insengero n’imisigiti) harebwa iyubahirizwa ry’amategeko n’ibijyanye n’imiyoborere.

Ni igenzura ryagaragaje ibibazo birimo inyigisho z’ubuyobe, ubushukanyi bugamije kwambura abantu ibyabo; kudakorera mu mucyo, uburiganya n’imicungire mibi y’umutungo; amakimbirane ashingiye ku buyobozi, n’inyubako zitubahirije ibiteganywa n’amategeko.

Iryo sesengura ryasize imiryango 21 yambuwe ubuzima gatozi bitewe n’impamvu zitandukanye mu gihe inyubako z’insengero n’imisigiti 13.770 byagenzuwe, 9.171 muri zo zafunzwe kubera kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko.

RGB yagiranye ibiganiro n’abahagarariye amadini n’amatorero byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko n’amabwiriza no kunoza imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere.

Ni ibiganiro by’umwihariko byibanze ku kurwanya ibibazo bigaragara mu miyoborere no mu nyubako zikoreshwa n’iyi miryango mu bikorwa byo gusenga.

Nyuma yo kuganirizwa no kwemeranya ku bigomba kunozwa, ku ikubitiro babinyujije ku rukuta rwa X, rw’ikinyamakuru gishamikiye kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda (Kinyamateka), kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Gashyantare, Kiliziya Gatolika yashyizeho ubutumwa bugira buti: "Diyosezi ya Byumba yishimiye ifungurwa rya kiliziya nkuru za paruwasi eshatu ari zo: Paruwasi Nyagahanga, Nyagasozi na Nyakayaga. Izi kiliziya zari zimwe muri kiliziya za paruwasi 26 zari zifunze kugera ubu".

Rikomeza rigira riti "Nyuma y’ifungurwa ryazo, kuri ubu kiliziya za paruwasi 23 ni zo zisigaye zifunze. Muri izi zifunze Diyosezi ya Byumba yari ifitemo 8. Kuri ubu hakaba hasigaye eshanu zigifunze ari zo: Rukomo, Gituza, Burehe, Muyanza na Kisaro".

Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru, Musenyeri Papias Musengamana azifatanya n’Abakiristu ba Paruwasi zafunguwe mu Gitambo cya Misa yo Gushimira Imana.

Mu Gushyingo 2025, RGB yari yagaragaje ko hari insengero n’imisigiti mike zamaze gufungurwa nyuma yo kuzuza ibisabwa, ariko ko babonye ubusabe bw’imiryango 84 by’abujuje ibisabwa basaba gufungurirwa, muri yo 15 yasabwe gusubira inyuma bakuzuza neza ibyo basabwa mu gihe 68 ibyangombwa byayo byari bikirimo kwigwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa