skol

Intare zo muri Pariki y’Akagera zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza urubyaro

Yanditswe: Thursday 26, Feb 2026

featured-image

Pariki y’Akagera yatangaje ko Intare eshanu z’ingore zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza imbyaro mu rwego rwo gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga bwazo.

Iti “Intare z’ingore eshanu zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza imbyaro mu rwego rwo gukomeza gahunda yo kugenzura no gucunga Intare.’’

Bwagaragaje ko muri Gashyantare 2026 kandi iyi pariki yashyize utwuma twa GPS ku ntare eshatu n’inzovu imwe, na ho inkura 17 z’umweru n’inkura umunani z’umukara zashyirwamo utwuma twa VHF mu mahembe, dufasha kuzigenzura.

Pariki y’Akagera yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi cyane mu bikorwa byabo byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuko gifasha mu gukurikirana neza ayo moko y’inyamaswa no kongera umutekano w’inyamaswa z’ingenzi muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Kuki Intare zishyirwa kuri gahunda yo kuringaniza imbyaro?

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwabwiye IGIHE ko inyamaswa zimeze nk’Intare ziba zifungiwe mu mbibi zigaragara, ko nta mahirwe ziba zifite yo kwimukira kure cyangwa gukwira ahandi hanze y’uruzitiro rwa Pariki.

Ubutumwa IGIHE yahawe burakomeza buti “Ikindi igishanga kiri hagati y’u Rwanda na Tanzania gisozwa n’umugezi ugize umupaka kamere w’ibihugu byombi, kirushaho kubuza inyamaswa kugenda no gukwirakwira. Mu buryo nk’ubu bufunze, iyo inyamaswa zirya izindi zororoka neza ahantu hafunze, bisaba imiyoborere yitondewe kugira ngo habungabungwe uburinganire bw’urusobe rw’ibinyabuzima.’’

Pariki y’Akagera ivuga ko muri Pariki nto zifunze, Intare zigira ingaruka zikomeye ku mubare w’inyamaswa ziribwa.

Iyo umubare w’intare wiyongereye cyane, umubare w’inyamaswa ziribwa ushobora kugabanyuka ari na yo mpamvu bagenda bazifasha kororoka mu gihe kirekire.

Iti “Ibi bishobora no guhindura imiterere y’ibimera bitewe n’uko inyamaswa zirisha zigabanuka cyangwa ziyongera ahantu runaka. Hari n’ubwoko bumwe bw’inyamaswa bushobora kuzimira muri ako gace. Ndetse n’Intare ubwazo zishobora kuzahura n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa. Hashobora kandi kwiyongera amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa hafi y’imbibi za Pariki.’’

Intare zirengeje umubare mu mapariki afunze ntizishobora kwimukira ahandi. Buri kibwana kivutse kigira ingaruka ku buringanire bw’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Intego si uguhagarika kororoka mu buryo budasanzwe, ahubwo ni ukwigana uburyo kamere isanzwe igabanya umuvuduko w’iyongera ry’umubare w’Intare mu bidukikije. Iyo gahunda yo kuboneza urubyaro [kw’Intare] itanzwe n’abaganga b’amatungo babifitiye uburambe, ishobora gutuma ingore zitinda kubyara bwa mbere, intera hagati y’imbyaro ikiyongera, bityo umuvuduko w’iyongera ry’umubare wazo ukagabanuka buhoro buhoro.’’

Kugeza ubu Intare zibarizwa muri Pariki y’Akagera zimaze kugera kuri 70. Mu 2015 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yakiriye Intare zirindwi, zirimo iz’ingore eshanu muri gahunda yo kugarura izi nyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Pariki y’Akagera yashinzwe mu 1934 ikaba ifite ubuso bwa kilometero kare 1.120, ibarizwamo zimwe mu nyamaswa zizwi cyane ku Isi zirimo Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.

Imibare y’Ikigo African Parks gicunga iyi pariki igaragaza ko mu 2025 umubare w’abayisura wiyongereye, ugera ku bantu 59.538, bituma yinjiza miliyoni 5,06 $.

Igaragaza ko mu bantu 59.538 bayisuye, abagera kuri 51.769 bishyuye, bangana n’izamuka rya 8%, ugereranyije n’umwaka wa 2024. Muri aba, Abanyarwanda bari 47%, abanyamahanga ari 47%, naho abanyamahanga batuye mu Rwanda ari 6%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa