Inteko y’Umuco yanenze abavangavanga indimi ngo babe ‘abasirimu’
Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yanenze abantu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda baruvangavanga n’izindi ndimi ngo bakunde bagaragaze ko ari abasirimu cyangwa bize.
Ni ubutumwa yatanze ku wa Mbere tariki ya 9 Gashyantare 2026, mu nama n’abafatanyabikorwa yari igamije kurebera hamwe ibibazo bibangamiye Indangagaciro n’Umuco Nyarwanda.
Intebe y’Inteko yavuze ko ko bitumvikana uburyo abavangavanga indimi usanga ari abantu bize, bitwaje ko ngo bigaragaza ko umuntu yamaze kuba umusirimu.
Ati ” Kuruvangavanga [ururimi rw’Ikinyarwanda] n’izindi ndimi, ni ikibazo gikomeye kubera y’uko ababikora cyane, akenshi ni abantu bari mu rwego rw’abantu bize, ni abantu bari mu buhanzi, abayobozi, abari mu nzego zinyuranye wababaza ukaza gusanga nta kindi kibibatera, ni ugushaka kugaragara nk’abantu bize, ni ugushaka kugaragaza ubusirimu ndetse rimwe na rimwe bakavuga ko ntacyo bibatwaye.”
Ambasaderi Masozera yavuze ko hari gutegurwa amabwiriza yihariye azaba avuga ‘Ikinyarwanda ku isonga’, agenga imikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda mu nzego zitandukanye, agamije gukuraho ibyuho bigaragara mu mivugire n’imyandikire y’uru rurimi no kurusumbisha indimi z’amahanga.
Ati ” Ikinyarwanda ntabwo kije guhangana n’izindi ndimi ahubwo bije guturana.”
Abanyarwanda batewe impungenge n’uburyo abavuga Ikinyarwanda bakivanga n’izindi ndimi
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu wa 2023 mu ngingo ya 8, agaka ka mbere, rigaragaza ko ururimi rw’Igihugu ari Ikinyarwanda cyonyine.
Nubwo bimeze gutyo, ubushakashatsi ku Isuzumabipimo ku murage ndangamuco w’u Rwanda bwa 2025, bwakusanyije amakuru ku kamaro Abanyarwanda babona ururimi
rw’Ikinyarwanda rufite muri iki gihe mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Umubare munini mu babajijwe bangana na 70.6% bagaragaza ko Ikinyarwanda kidakoreshwa neza muri iki gihe, haba mu myandikire cyangwa mu mivugire.
Aba barimo 64,3% bemeza ko imikoreshereze yacyo idashimishije, na 6.3% bavuga ko idashimishije na mba. Ibyo Inteko y’Umuco ivuga ko bigaragaza nanone imyumvire myiza bafite ku rurimi rw’Igihugu bifuza ko rukwiriye kubonezwa mu mikoreshereze yarwo.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko impamvu zituma haba imikorehsereze idashimishije y’ururimi rw’Ikinyarwanda zirimo kuba bamwe mu barukoresha nabi bumva nta kibazo kirimo, abandi bakaba bataruha agaciro rukwiye mu buzima bwa buri munsi.
Ikindi ubushakashatsi bugaragaza, ni uko abanyeshuri biga mu ndimi zivugwa
ko zizifashishwa ku isoko ry’umurimo bigatuma Ikinyarwanda kidahabwa umwanya gikwiye, no kukiboneza bikagenda bigabanuka.
Izindi mpamvu zagaragajwe zitera abantu kuvuga bavanga Ikinyarwanda n’izindi ndimo zirimo: gushaka kugaragaza ubuhanga mu zindi ndimi, ubwirasi, ubusirimu biri ku kigero cya 32.5%, urwiganwa, ubumenyi buke mu Kinyarwanda, kubura amagambo yabugenewe ku ngeri zimwe na zimwe z’ubumenyi (amuga).
Harimo kandi imyumvire yo kumva ko ntacyo bitwaye no kudaha agaciro Ikinyarwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *