skol
fortebet

Intumwa za Congo n’iz’u Rwanda zongeye guhurira muri Angola

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Wednesday 21, Aug 2024

Intumwa za Congo n'iz'u Rwanda zongeye guhurira muri Angola

Sponsored Ad

skol

Ibihugu by’u Rwanda na Congo bikomeje gushakisha icyatuma umubano wabyo usubirana nyuma yo kuzamo ibihato bitewe n’uko buri gihugu gishinja ikindi kubangamira umutekano wacyo.

Ku wa Kabiri byari biteganyijwe ko intumwa z’u Rwanda zerekeza i Luanda mu nama yo ku rwego rwa ba Minisitiri, zigahurirayo n’iza Congo Kinshasa, zikongera kuganira ku myanzuro yafatwa igamije gukemura ikibazo cyo kurebana ay’ingwe.

Kera kabaye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yasohoye amafoto agaragaza Minisitiri Olivier Nduhungirehe yitabiriye ibyo biganiro.

Ubutumwa buyaherekeje bugira buti “Umunsi wa mbere w’ibiganiro bya gatatu byo ku rwego rwa ba Minisitiri biri muri gahunda y’inzira ya Luanda, byabaye kuri iki gicamunsi (ku wa Kabiri), intumwa ziyobowe na Minisitiri (Olivier Nduhungirehe).”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa