Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko miliyari z’amadovize akomoka ku musaruro w’inyanya yikubye inshuro zirenga 5 mu myaka 7.
Mu butumwa bwo kuri X, kuri uyu wa 09 Gashyantare, NAEB yavuze ko ayo madovize yinjiye mu gihugu akomotse ku musaruro w’inyanya z’umwimerere n’izongerewe agaciro.
Yavuze ko yavuye kuri miliyari zigera kuri 4 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2016-2017, akagera kuri miliyari zisaga 20 muri 2023-2024.
NAEB yagaragaje ko mu kurushaho guteza imbere uru ruhererekane nyongeragaciro, yatangiye kwigisha abahinzi uko bongera umusaruro n’ubwiza bw’inyanya.
Igira iti: ‘NAEB, binyuze mu Mushinga ‘KWIHAZA’, iri kwigisha abahinzi bo hirya no hino mu gihugu uburyo bwo kongera umusaruro, ubwiza, ndetse no kugabanya iyangirika ry’umusaruro w’inyanya.’
Ubu buryo burimo kunoza imihingire mu nzu zabigenewe (greenhouses) ndetse no guhinga bya kijyambere hanze mu mirima.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko inyanya zahinzwe mu Burasirazuba zitanga icyizere cy’umusaruro mwiza.
Inyanya zo mu Rwanda zatangiye koherezwa ku masoko yo mu mahanga mu mwaka w’ingengo y’imari 2016-2017, aho ku ikubitiro hoherejwe ibilo 2,450,000.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *